Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

21-27 Mata

IMIGANI 10

21-27 Mata

Indirimbo ya 76 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Umuntu yabona ate ibyishimo nyakuri?

(Imin. 10)

Gukorana ‘umwete’ umurimo utuma abandi bamenya Yehova bituma umuntu agira ibyishimo nyakuri (Img 10:4, 5; w01 15/7 25 par. 1-3)

Kuba umukiranutsi bifite agaciro kenshi kurusha kuba umukire (Img 10:15, 16; w01 15/9 24 par. 3-4)

Imigisha Yehova atanga ituma umuntu agira ibyishimo nyakuri (Img 10:22; it-1-E 340)

2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Img 10:22​—Niba umugisha Yehova atanga nta mibabaro awongeraho, kuki abagaragu b’Imana bahura n’ibigeragezo byinshi? (w06 15/5 30 par. 18)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Umuntu akubwiye ko atemera Imana. (lmd isomo rya 4 ingingo ya 3)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Saba umuntu kumwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 4 ingingo ya 4)

6. Kongera kuganira n’umuntu

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ereka umuntu uko yabona ingingo zamushimisha kuri jw.org. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 4)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 111

7. Ni iyihe migisha ituma abagaragu b’Imana bagira ibyishimo?

(Imin. 7) Ikiganiro.

Muri iyi minsi ya nyuma kandi iruhije, imigisha myinshi Yehova aduha kuko turi abagaragu be ituma twihangana kandi tukagira ibyishimo (Zab 4:3; Img 10:22). Musome imirongo ikurikira, hanyuma ubaze abateranye uko imigisha Yehova aduha ituma tugira ibyishimo.

Hari bamwe bongereye igihe bamaraga mu murimo bituma barushaho kugira ibyishimo.

Murebe VIDEWO Mwebwe abakiri bato—Muhitemo inzira izabageza ku mahoro. Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Ni ayahe masomo wakuye kuri Harley, Anjil na Carlee?

8. Raporo ya 2025 ya gahunda y’Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi

(Imin. 8) Disikuru. Murebe VIDEWO.

9. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 115 n’isengesho