Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Gufasha abahuye n’ibiza

Gufasha abahuye n’ibiza

1 GASHYANTARE 2021

 Mu mwaka wa 2020 habayeho ibyorezo bitandukanye, hiyongeraho n’icyorezo cya COVID-19. Abahamya ba Yehova bafashije bate abahuye n’ibyo biza?

 Mu mwaka w’umurimo wa 2020, a Komite y’Abahuzabikorwa y’Inteko Nyobozi yemeye ko hakoreshwa amafaranga arenga miriyari 27 mu gufasha abahuye n’ibiza. Hafashijwe abahuye n’ibiza birenga 200 byabaye muri uwo mwaka, harimo COVID-19, inkubi z’imiyaga, imyuzure yibasiye Afurika, inzara muri Venezuwela n’amapfa muri Zimbabwe. Ayo mafaranga yakoreshejwe mu kwishyura ibyokurya, amazi, amacumbi, imyenda, kwivuza, ibikoresho by’isuku, gusana amazu no kongera kubaka ayasenyutse. Reka turebe imirimo y’ubutabazi yakozwe.

 COVID-19. Hirya no hino ku isi, icyo cyorezo cyagize ingaruka ku bavandimwe na bashiki bacu, haba mu buryo bw’umubiri, mu byiyumvo no mu bukungu. Kugira ngo babafashe, ku isi hose hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi zirenga 800. Abavandimwe bagize izo komite bita ku byo abavandimwe bakeneye kandi bagatanga raporo zifasha Komite y’Abahuzabikorwa kumenya uko yayobora neza ibikorwa by’ubutabazi.

 Mu mwaka wose, abagize izo komite bafashije benshi kubona ibyokurya, amazi, ibikoresho by’isuku n’ubuvuzi bw’ibanze. Mu duce tumwe na tumwe, abagize izo komite bakoranaga n’abasaza b’amatorero y’aho kugira ngo bafashe abavandimwe kubona imfashanyo zitangwa na leta.

 Abatari Abahamya ba Yehova na bo babona ibikorwa byacu by’ubutabazi. Urugero umuyobozi w’akarere ka Nakonde muri Zambiya, witwa Field Simwinga yabwiye abavandimwe bacu ati: “Imfashanyo zanyu zaziye igihe kandi zafashije benshi. Rwose ntitwabona icyo tubitura.”

 Inzara yabaye muri Angola. Icyorezo cya COVID-19 cyatumye muri Angola ibyokurya bibura kandi ibiciro birazamuka cyane. Abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu kubona amafaranga yo kugura ibyokurya byarabagoraga.

Ibyokurya bivuye muri Burezili byoherejwe muri Angola

 Ibiro by’ishami byo muri Burezili byasabwe koherereza ibyokurya abavandimwe bacu bo muri Angola. Kugira ngo amafaranga y’impano akoreshwe neza, abavandimwe bashatse aho bagura ibiribwa, bakabyohereza ku giciro gito kandi babonye byinshi cyane. Ugereranyije ibyo buri muntu wese yahawe, kubigura no kubyohereza byatwaye amafaranga 21.500 RWF. Buri wese yahawe ipaki y’ibiro hafi 20 irimo umuceri, ibishyimbo n’amavuta yo guteka. Boherejeyo amapaki y’ibyokurya 33.544 angana na toni 643. Izo mfashanyo hamwe n’ibyokurya byabonekaga mu gihugu, byafashije abantu barenga 50.000.

 Abavandimwe bacu bakiriye bate izo mfashanyo? Alexandre utuye mu gace kitaruye ko muri Angola yaravuze ati: “Ibi byanyeretse ko Yehova ankunda kandi ko ntari ngenyine. Umuryango wa Yehova unyitaho.” Umubyeyi urera abana wenyine witwa Mariza yaravuze ati: “Yehova yashubije amasengesho yange. Ndamushimira, ngashimira n’umuryango we.”

Abavandimwe bo muri Angola bishimiye cyane imfashanyo bahawe

 Amapfa yabaye muri Zimbabwe. Mu mwaka w’umurimo wa 2020, muri Zimbabwe habaye amapfa akomeye cyane yateje inzara abantu babarirwa muri za miriyoni. Abahamya baho bagera mu bihumbi ntibari bafite ibyokurya bihagije.

 Hashyizweho komite eshanu z’ubutabazi kugira ngo abavandimwe bacu bafashwe. Ababwiriza benshi baritanze, bagapakira ibiribwa, bakabitwara cyangwa bagatiza imodoka zabo. b Mu mwaka w’umurimo wa 2020 hakoreshejwe amafaranga asaga miriyoni 678 RWF kugira ngo abavandimwe bacu bafashwe.

Abavandimwe bo muri Zimbabwe babonye ibyokurya (mbere ya COVID-19)

 Hari aho abavandimwe babaga bamaze gushirirwa, bajya kubona bakabona imfashanyo zibagezeho. Iyo bazibonaga basingizaga Yehova. Hari n’abatangiraga kuririmba indirimbo z’Ubwami.

 Mu gace kamwe abapfakazi babiri b’Abahamya bagiye mu nama yigaga iby’imfashanyo zari gutangwa n’imiryango itegamiye kuri leta. Ariko iyo nama yaje guhinduka iya poritike bituma abo bashiki bacu batemera gukurikiza ibyo basabwaga kugira ngo babone izo mfashanyo. Igihe bavaga muri iyo nama, barabasetse barababwira bati: “Ntimuzagaruke gusaba imfashanyo hano.” Ariko nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, abavandimwe bageze muri ako gace bazaniye ba bashiki bacu ibiribwa, mu gihe wa muryango utegamiye kuri leta wari utarazana imfashanyo zawo.

Prisca yaravuze ati: “Yehova ntajya atererana abagaragu be”

 Nanone ibikorwa by’ubutabazi byakozwe muri Zimbabwe byatanze ubuhamya bukomeye. Reka turebe ibyabaye kuri Prisca uba mu mudugudu muto. Nubwo hari amapfa, Prisca yari yariyemeje kujya abwiriza ku wa Gatatu no ku wa Gatanu, ndetse no mu gihe k’ihinga. Abaturanyi be baramusekaga bakamubwira bati: “Uzicisha inzara umuryango wawe ngo urabwiriza.” Prisca yarabasubizaga ati: “Yehova ntajya atererana abagaragu be.” Bidatinze umuryango wacu waramufashije. Ibyo byatangaje bamwe mu baturanyi be, nuko baramubwira bati: “Imana ntiyagutereranye! Natwe twifuza kumenya byinshi ku biyerekeye.” Ubu abaturanyi be barindwi bakurikirana amateraniro aca kuri radiyo.

 Uko turushaho kwegereza imperuka, tuzakomeza guhura n’ibiza. Turabashimira cyane kubera impano mutanga mukoresheje uburyo butandukanye buboneka ku rubuga rwa donate.isa4310.com. Izo mpano zituma tubona uburyo bwo gufasha abavandimwe bacu igihe babikeneye.

a Umwaka w’umurimo wa 2020 watangiye muri Nzeri 2019 urangira muri Kanama 2020.

b Bitewe n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 abavandimwe bacu bagombaga kwaka uruhushya rubemerera gutwara ibiribwa. Nanone na bo ubwabo bagombaga gukurikiza ayo mabwiriza kugira ngo birinde kwandura.