Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umucyo w’Ijambo ry’Imana ugera mu magepfo y’uburasirazuba bwa Aziya

Umucyo w’Ijambo ry’Imana ugera mu magepfo y’uburasirazuba bwa Aziya

 Ahagana mu ntangiriro y’umwaka wa 1930, Abahamya ba Yehova bari batarabwiriza muri Indoneziya, Maleziya no muri Papouasie Nouvelle Guinnée. None se hari gukorwa iki, kugira ngo ubutumwa bwiza bugere muri ibyo bihugu? Ibiro by’ishami byo muri Ositaraliya, (ubu bisigaye byitwa ibiro by’ishami bya Ositaraliya na Aziya) byaguze ubwato bunini bwa moteri (bwari bufite metero 16 z’uburebure), kandi bufite n’imyenda ibiri ituma bugendeshwa n’umuyaga. Ubwo bwato babwise Umutwaramucyo (Lightbearer mu cyongereza), kubera ko ababubagamo bose bari abapayiniya, a bakwirakwizaga umucyo wo mu Ijambo ry’Imana mu bihugu bya kure.—Matayo 5:14-16.

Babwiriza muri Nouvelle Guinée

 Muri Gashyantare 1935, abapayiniya barindwi babaga muri ubwo bwato, bavuye i Sydney mu burasirazuba bwa Ositaraliya, berekeza mu majyaruguru muri Port Moresby muri Nouvelle Guinée. Bagiye baroba amafi, kandi bahagaze ku byambu byinshi kugira ngo bagure mazutu, ibiribwa kandi bakoreshe ubwato. Ku itariki ya 10 Mata 1935, bahagurutse i Cooktown muri Queensland. Bageze ahantu habi, batsa moteri y’ubwato. Ariko moteri yatangiye guhinda nabi, biba ngombwa ko bayizimya. Ese bari gusubira inyuma cyangwa bari gukomeza bakajya muri Nouvelle Guinée? Eric Ewins wari uyoboye ubwo bwato yaravuze ati: “Gusubira inyuma byo ntibyari birimo.” Ubwo bwato bwarakomeje, maze ku itariki ya 28 Mata 1935, bagera i Port Moresby amahoro.

Abapayiniya babaga mu bwato (Lightbearer), uturutse ibumoso: William Hunter, Charles Harris, Alan Bucknell (inyuma), Alfred Rowe, Frank Dewar, Eric Ewins na Richard Nutley

 Igihe umukanishi yakoraga moteri y’ubwo bwato, ababubagamo bose bagiye kubwiriza ubutumwa bwiza muri Port Moresby, uretse Frank Dewar. Umwe mu babubagamo yavuze ko Frank yari “umupayiniya w’umunyamwete.” Ibyo bigaragazwa n’ibyo Frank yivugiye agira ati: “Nafashe ibitabo maze ngenda n’amaguru ibirometero 32 ngiye kubwiriza.” Agarutse yanyuze indi nzira maze biba ngombwa ko yambuka umugezi wari urimo ingona. Icyakora, yambutse yitonze maze agera mu mugi amahoro. Umurimo abo bapayiniya babaga mu bwato bakoze, wagize icyo ugeraho. Bamwe mu bantu bahawe ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya icyo gihe, baje kuba Abahamya ba Yehova.

Babwiriza muri Java

 Moteri y’ubwato imaze gukira, ubwo bwato bwavuye i Port Moresby bwerekeza ku kirwa cya Java muri Indes orientales néerlandaises (ubu hafi ya hose ni muri Indoneziya). Bagiye bahagaraga ku byambu bitandukanye, kugira ngo bagure ibyo bakeneye, amaherezo ku itariki ya 15 Nyakanga 1935 bagera muri Batavia (ubu ni Jakarta).

 Icyo gihe, Charles Harris yavuye muri ubwo bwato asigara muri Java, akomeza kubwiriza ubutumwa bwiza ashyizeho umwete. b Yagize ati: “Muri iyo minsi twabwirizaga ahanini dutanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, hanyuma tukimukira mu wundi mugi. Nabaga mfite ibitabo byo mu Cyarabu, Igishinwa, Icyongereza n’Ikinyandoneziya. Abantu bakundaga ibitabo byacu cyane ku buryo mu mwaka, natangaga ibitabo bigera ku 17.000.”

Ubwo bwato mu nyanja

 Abategetsi b’abaholandi na bo babonye ko Charles yagiraga umwete mu murimo wo kubwiriza. Hari igihe umutegetsi yabajije undi Muhamya wo muri Java, ashaka kumenya umubare w’Abahamya babwirizaga muri Java y’iburasirazuyba aho Charles yabwirizaga. Uwo muvandimwe yaramushubije ati: “Ni umwe gusa.” Uwo mutegetsi yaramutombokeye ati: “Urumva ibyo nabyemera? Mugomba kuba mufiteyo abantu benshi, kuko hatangwa ibitabo byinshi.”

Babwiriza muri Singapuru no muri Maleziya

 Ubwo bwato bwavuye muri Indoneziya bwerekeza muri Singapuru, bugerayo ku itariki ya 7 Kanama. Aho abo bavandimwe bahagararaga hose, bumvishaga abantu disikuru zafashwe amajwi, bakoresheje indangururamajwi nini zari ku bwato. Ubwo buryo bwo gutangaza ubutumwa bwiza bwatangaje abantu cyane. Ikinyamakuru cyo muri Singapuru cyaranditse kiti: “Ku wa Gatatu nimugoroba, humvikanye ijwi riranguruye. Iryo jwi ryari iry’ikiganiro kihariye cyaturukaga mu bwato butangaza inyigisho za Watch Tower, muri Singapuru uhereye igihe bwagereye ino buvuye muri Ositaraliya.” Nanone icyo kinyamakuru cyongeyeho ko “iyo ikirere kimeze neza, ibyo biganiro ushobora kubyumva uri ku birometero bitatu cyangwa bine.”

 Igihe ubwo bwato bwari muri Singapuru, Frank Dewar yabuvuyemo kugira ngo akomeze indi nshingano yari ahawe. Avuga uko byagenze agira ati: “Twatangiye kubwiriza muri Singapuru tuba mu bwato. Igihe ubwato bwari bugiye kwimuka, Eric Ewins yambwiye ibintu byantunguye. Yarambwiye ati: ‘Frank, wavuze ko ushaka kujya kubwiriza muri Siyamu (ubu ni Tayilandi). Ngaho urabeho, urugendo rwiza!’ Nikije umutima, ndavuga nti: ‘Ariko sinzi aho Siyamu iherereye nturutse hano!’” Eric yabwiye Frank ko yashoboraga kugerayo afatiye gari ya moshi mu mugi wa Kuala Lumpur, ubu ni muri Maleziya. Frank yarabyemeye ava i Kuala Lumpur, nyuma y’amezi make agera muri Tayilandi. c

 Ubwo bwato bwakomereje mu burengerazuba bwa Maleziya, bugera ku cyambu cya Johore Bahru, Muar, Malacca, Klang, Port Swettenham (ubu ni Port Klang), na Penang. Kuri buri cyambu, ababaga muri ubwo bwato bumvishaga abantu disikuru zishingiye kuri Bibiliya zafashwe amajwi, bakoresheje indangururamajwi. Umuhamya wa Yehova witwa Jean Deschamp icyo gihe wabwirizaga muri Indoneziya, yaravuze ati: “Nta kintu cyashoboraga gutera abantu amatsiko kurusha izo disikuru.” Iyo bamaraga kumvisha abantu izo disikuru, bavaga mu bwato bakajya guha ibitabo abantu babaga bashimishijwe.

Babwiriza muri Sumatra

 Ababaga muri ubwo bwato bavuye i Penang, banyura muri Malacca bagera i Medan muri Sumatra (ubu ni muri Indoneziya). Eric Ewins agira ati: “Mu karere ka Medan twahagiriye ibihe byiza rwose, kandi twabonye abantu benshi bifuzaga kumva ubutumwa bwiza.” Abo bavandimwe batanze ibitabo bigera ku 3.000 muri ako karere.

 Ubwo bwato bwarakomeje bwerekeza mu magepfo, ababubagamo bakagenda babwiriza ku byambu byo mu burasirazuba bwa Sumatra. Mu Gushyingo 1936, ubwo bwato bwagarutse muri Singapuru, Eric Ewins abuvamo. Nyuma y’ibyumweru bike, yashatse umugore witwa Irene Struys wabaga muri Singapuru. Eric na Irene bakomeje gukorera umurimo w’ubupayiniya muri Sumatra. Birumvikana ariko ko ubwo bwato bwari bukeneye undi muyobozi.

Babwiriza muri Borneo

 Umuyobozi mushya w’ubwo bwato, yari Norman Senior wari umenyereye ingendo zo mu mazi. Yahageze muri Mutarama 1937 aturutse i Sydney. Ababaga muri ubwo bwato bavuye muri Singapuru bajya muri Borneo na Celebes (ubu ni Sulawesi), barahabwiriza cyane, bagera ku birometero 480 uvuye ku nyanja.

 Igihe ubwo bwato bwageraga ku cyambu cya Samarinda muri Borneo, umuyobozi w’icyo cyambu yabujije ababubagamo kubwiriza abaturage baho. Icyakora Norman yamusobanuriye impamvu tubwiriza, maze uwo mugabo aracururuka kandi afata ibitabo.

 Ikindi gihe, hari umupasiteri wasabye Norman kuza kwigisha abantu mu rusengero rwe. Icyakora Norman yabumvishije disikuru 5 zishingiye kuri Bibiliya zari zarafashwe amajwi aho kugira ngo atange ikiganiro ubwe, kandi uwo mupasiteri yarishimye cyane. Yanafashe ibitabo ngo azabihe inshuti ze. Icyakora abandi bayobozi b’amadini ntibishimiye ukuri nk’uwo mupasiteri. Muri rusange abo bayobozi b’amadini ntibishimiye umurimo wakorwaga n’Abahamya ba Yehova. Ahubwo bararakaye cyane bitewe n’uko ababaga muri ubwo bwato babwirizaga bashize amanga, maze boshya abategetsi ngo babuze ubwo bwato kugera mu bindi byambu.

Ingendo ubwo bwato bwakoze. Amazina ariho ni ay’icyo gihe

Bagaruka muri Ositaraliya

 Mu Kuboza 1937, umurimo wacu warabuzanyijwe biturutse ku kagambane k’abayobozi b’amadini, maze ubwo bwato bugaruka muri Ositaraliya. Ababaga muri ubwo bwato bageze ku cyambu cya Sydney hakiri kare bajya mu ikoraniro ryabaye muri Mata 1938. Hari hashize imyaka irenga itatu ubwo bwatu buvuye muri Sydney. Ubwo bwato bwagurishijwe mu ntangiriro z’umwaka wa 1940, ubwo abategetsi bari bamaze kubuza Abahamya gukorera muri Ositaraliya. Umuvandimwe Ewins asobanura uko yakoze umurimo wo kubwiriza aba muri ubwo bwato agira ati: “Iyo yari imyaka ishimishije cyane mu buzima bwange. Intego yatumye ubwo bwato bugurwa yagezweho rwose.”

Ibyo twibukira kuri ubwo bwato

 Ababaga muri ubwo bwato babwirije mu karere kanini gatuwe n’abantu benshi. Nubwo barwanyijwe, buhorobuhoro umurimo bakoze wageze kuri byinshi (Luka 8:11, 15). Bigaragazwa n’uko mu bihugu abo bapayiniya babwirijemo, ubu hari ababwiriza b’Ubwami basaga 40.000. Ibyo byose byakozwe n’abagabo bake b’intwari babaga mu bwato bwitwaga “Umutwaramucyo.” Iryo zina ryari rikwiriye pe!

a Abapayiniya ni ababwiriza b’Abahamya ba Yehova bamaraga igihe kinini babwiriza ubutumwa bwiza.

b Inkuru ivuga iby’imibereho y’umuvandimwe Charles Harris yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kamena 1994.

c Reba Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova cyo mu mwaka wa 1991, ipaji ya 187 (mu Gifaransa).