Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUBIKO BWACU

Bakomeje kuba incuti za Yehova mu bihe bikomeye

Bakomeje kuba incuti za Yehova mu bihe bikomeye

 Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, igice kinini cy’i Burayi cyari cyarabaye amatongo. Ariko igishimishije ni uko Abahamya ba Yehova bari barajyanywe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa n’Abanazi barekuwe. Icyakora, ubuzima ntibwari bworoshye. Kimwe n’abandi baturage bose, Abahamya ba Yehova nabo nta byokurya, imyambaro n’aho kuba bari bafite. Mushiki wacu witwa Karin Hartung yaravuze ati: “Kubera ko amazu menshi yari yarasenyutse, nta mazu ahagije yari ahari. Ubwo rero, umuntu yashoboraga kubana na bene wabo cyangwa akajya gukodesha.” Hari igihe mushiki wacu Gertrud Poetzinger, wamaze imyaka irindwi n’igice mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa, yararaga ku ntebe aba mu kazu babikamo ibikoresho. a

 Ni iki umuryango wacu wakoze kugira ngo abavandimwe bo mu duce twibasiwe n’intambara babone ibyo bakeneye? Kandi se ni ayahe masomo dushobora kwigira kuri abo bavandimwe babayeho muri icyo gihe kitari cyoroshye nyuma y’intambara?

Kwita ku byo abavandimwe bari bakeneye

 Umuryango wa Yehova wahise wihutira gufasha abavandimwe bo mu Burayi. Nathan Knorr na Milton Henschel bo ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova basuye abo bavandimwe kugira ngo basuzume ibyo bari bakeneye. Mu mwaka wa 1945, mu kwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza, bagiye mu Bwongereza, u Busuwisi, u Bufaransa, u Bubiligi, u Buholandi, Danimarike, Suwede, Finilande na Noruveje. Umuvandimwe Knorr yagize ati: “Aha ni ho hantu hambere twabonye intambara yangije mu buryo bukomeye.”

Nathan Knorr aha disikuru Abahamya bo mu mujyi wa Helsinki, muri Finilande ku itariki ya 21 Ukuboza 1945

 Icyo gihe, umuvandimwe Knorr ntiyemerewe kwinjira mu Budage. Icyakora, umuvandimwe Erich Frost, wagenzuraga ibiro by’ishami byo mu Budage yagiye guhura na we. b Erich yaravuze ati: “Umuvandimwe Knorr yaduhaye inama kandi adusezeranya ko bazatwoherereza ibyokurya n’imyambaro. Bidatinze, batuzaniye ibiribwa byinshi urugero nk’ifu, amavuta, ibintu bikoze mu ngano n’ibindi. Abavandimwe bo hirya no hino ku isi nabo bohereje amakarito manini y’imyenda, harimo amakositimu, imyenda y’imbere n’inkweto.” Igihe abavandimwe babonaga izo mfashanyo byarabarenze bararira. Hari raporo yavuze ko Abahamya ba Yehova bakomeje gutanga imfashanyo mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice. c

Abahamya bo muri Amerika barimo gutunganya impano z’imyenda zigomba koherezwa i Burayi

Bakomeje gukorera Yehova

 Uko abavandimwe bagendaga basubira mu buzima busanzwe, ni nako bakomezaga gukorera Yehova mu budahemuka. Ni iki cyabafashije?

Jürgen Rundel (imbere ibumoso) mu mwaka wa 1954 ari kumwe n’abavandimwe bo mu itorero rya Spittal an der Drau muri Otirishiya

 Bakomeje kwiyigisha, kujya mu materaniro no kubwiriza (Abefeso 5:15, 16). Intambara yatumye kubona ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bigorana, inatuma gahunda yo kwiyigisha, kujya mu materaniro no kubwiriza, zidakomeza kubaho nk’uko byari bisanzwe. Icyakora nyuma y’intambara, amateraniro n’umurimo wo kubwiriza byongeye gukorwa nk’uko byahoze. Jürgen Rundel utuye muri Otirishiya, yaravuze ati: “Igitabo cyitwa Informant d hamwe n’abagenzuzi basura amatorero byadushishikarije gukomeza gukora ibintu bituma turushaho kuba incuti za Yehova.” Yongeyeho ati: “Icyo gihe, nta birangaza byari bihari urugero nka televiziyo. Ibyo byadufashije cyane gutekereza kuri Yehova, Yesu kandi twibanda ku cyigisho cya bwite hamwe n’umurimo wo kubwiriza.”

 Mushiki wacu Ulrike Krolop yaravuze ati: “Ndibuka ukuntu numvaga nishimye igihe nabaga niga Bibiliya, ngakora ubushakashatsi kandi nkatekereza ku byo nabaga nize. Umugabo wanjye yampaye urugero rwiza. Igihe cyose igazeti nshya yabonekaga, yahitaga ashyira ibintu byose ku ruhande maze akayisoma.” Karin twavuze haruguru, yaravuze ati: “Mu gihe cy’intambara, twiboneye ukuntu umuntu ashobora gutakaza ibintu atunze mu buryo bwihuse. Ariko ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, nubwo byari bike, byakomeje kuza. Yehova yahaye imigisha abagaragu be bakomeje kuba indahemuka.”

Mushiki wacu Ulrike Krolop

 Bongeye kubwiriza (Matayo 28:19, 20). Mu gihe cy’intambara, Abahamya ba Yehova ntibabonaga uko babwiriza n’uko bigisha abantu Bibiliya. Umuvandimwe witwa Friedhelm yibuka ko nyuma y’intambara, abantu bose bahise bongera gukora umurimo wo kubwiriza no kwigisha abantu Bibiliya. Ulrike yaravuze ati: “Umuhamya wa mbere waje gutangaza ubutumwa bw’Ubwami mu muryango umugabo wanjye avukamo, yari yambaye umwambaro wo mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa. Biragaragara ko yahise atangira kubwiriza agifungurwa.” Jürgen agira ati: “Nyuma y’intambara, abantu hafi ya bose bari bafite ishyaka. Abavandimwe na bashiki bacu benshi bakiri bato batangiye gukora umurimo w’igihe cyose.”

 Ulrike yaravuze ati: “Kuba mu mijyi yari yarasenywe n’ibisasu, byari biteye ubwoba. Abantu benshi babaga mu mazu yasenyutse.” None se ni gute ababwiriza babageragaho? Ulrike uvuka mu muryango wamenye ukuri nyuma y’intambara, yaravuze ati: “Twarebaga ahari urumuri rw’itara cyangwa umwotsi.”

 Bateranaga inkunga (1 Abatesalonike 5:11). Mu gihe cy’intambara, Abahamya ba Yehova benshi bagiriwe nabi. Ariko intambara irangiye, ntibibanze ku mibabaro bahuye na yo ahubwo bateranaga inkunga. Mu by’ukuri, bagize ibyishimo byinshi bitewe n’uko “ukwizera kwabo kwageragejwe” (Yakobo 1:2, 3). Umuvandimwe Johannes, ubu uba muri Amerika, yagize ati: “Umugenzuzi w’akarere kacu, wari mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa, yatubwiye inkuru nyinshi zishimishije zerekana ukuntu Yehova yabafashije. Izo nkuru zakomeje cyane ukwizera kwacu.”

 Johannes yanavuze ko igihe intambara yarangiraga, abavandimwe barushijeho kuba incuti za Yehova bitewe no kwibuka ukuntu yabafashije igihe bari mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa n’uko yagiye asubiza amasengesho yabo. Nk’uko twigeze kubivuga, Abahamya bafunguwe bakomeje gukora ibintu byatumye barushaho kugira ukwizera gukomeye, hakubiyemo gusoma Bibiliya buri gihe, kujya mu materaniro ya gikristo no kubwiriza. Mushiki wacu Elisabeth wari witabiriye ikoraniro ryabereye i Nuremberg mu mwaka wa 1946, yaravuze ati: “Nubwo wabonaga abavandimwe na bashiki bacu bafunguwe bagifite imbaraga nke, iyo bavugaga ibyabayeho, wabonaga bafite ‘imbaraga nyinshi zituruka ku mwuka wera.’”—Abaroma 12:11.

Mushiki wacu Karin Hartung

 Bakomeje kuba hafi y’Abakristo bagenzi babo (Abaroma 1:11, 12). Mu gihe cy’intambara, Abahamya ba Yehova ntibashoboraga guteranira hamwe mu bwisanzure kubera ko batotezwaga cyane. Karin yaravuze ati: “Basuranaga gake cyane, kugira ngo badatuma abayobozi babakurikirana kandi bakabagirira nabi.” Icyakora, igihe intambara yarangiraga ibyo byose byarahindutse. Friedhelm yaravuze ati: “Abavandimwe bakoreraga hamwe ibintu byose. Buri gihe amateraniro no kubwiriza ni byo bintu bashyiraga mu mwanya wa mbere.”

 Umusaza w’itorero wo mu Budage, witwa Dietrich yaravuze ati: “Icyo gihe Abahamya bake cyane ni bo bari bafite imodoka, ubwo rero twajyaga mu materaniro n’amaguru kandi tukagenda mu matsinda. Kubera ko twakundaga kuba turi kumwe, byatumaga turushaho kunga ubumwe, tukumva tumeze nk’umuryango.”

Icyo twabigiraho

 Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova benshi bahanganye n’ibibazo biterwa n’ibiza, indwara, intambara, gutotezwa, ndetse n’izamuka ry’ibiciro (2 Timoteyo 3:1). Icyakora, ntidukwiriye guhangayika cyane. Kubera iki? Urugero rw’abavandimwe na bashiki bacu bizerwa bo mu Budage babayeho mu gihe cy’Abanazi, rutwizeza ko Imana yacu izakomeza kudufasha muri iyi minsi ya nyuma igoye. Nimucyo tugire imyifatire nk’iy’intumwa Pawulo, wanditse ati: “Ubwo rero, dushobora kugira ubutwari bwinshi tukavuga tuti: ‘Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?’”—Abaheburayo 13:6.

a Soma inkuru y’ibyabaye mu mibereho ya mushiki wacu Poetzinger, yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Kanama 1984 mu Cyongereza.

b Soma inkuru y’ibyabaye mu mibereho y’umuvandimwe Frost, yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Mata 1961 mu Cyongereza.

c Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ibikorwa by’ubutabazi byakozwe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, reba ingingo yo ku rubuga rwacu ifite umutwe uvuga ngo: “Batanze ibyiza kurusha ibindi” hamwe n’udusanduku two mu gitabo Ubwami bw’Imana burategeka turi ku ipaji ya 211, 218 n’iya 219.

d Muri iki gihe, amatorero akoresha Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo.