Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

sinceLF/E+ via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Ni nde uzakiza abasivili?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Ni nde uzakiza abasivili?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye:

  •   Guhera ku itariki ya 7 kugeza ku ya 23 Ukwakira 2023, intambara ya Gaza na Isirayeli, imaze guhitana abantu barenga 6.400 naho abakomeretse bo bagera ku 15.200 kandi abenshi muri bo ni abasivili. Ikindi nanone, ababarirwa mu bihumbi amagana bamaze gukurwa mu byabo.

  •   Ku itariki ya 24 Nzeri 2023, intambara y’u Burusiya na Ukraine yari imaze guhitana abasivili 9.701 kandi muri Ukraine hari hamaze gukomereka abagera ku 17.748.

 Ni ibihe byiringiro Bibiliya iha abantu bagerwaho n’ingaruka z’intambara?

Impamvu bakwiriye kugira ibyiringiro

 Bibiliya yari yarahanuye ko Imana ‘izakuraho intambara kugeza ku mpera z’isi’ (Zaburi 46:9). Izakoresha ubutegetsi bwayo bwo mu ijuru, cyangwa Ubwami bwo mu ijuru, kugira ngo busimbure ubutegetsi bw’abantu (Daniyeli 2:44). Ubwami bw’Imana buzatuma abantu babona ihumure.

 Reba ibyo Yesu Kristo, we Mwami w’Ubwami bw’Imana azakora:

  •   “Azakiza abakene batabaza, akize aboroheje, n’abandi bantu bose batagira kirengera. Azagirira impuhwe aboroheje n’abakene, kandi azakiza abakene. Azabakiza urugomo no gukandamizwa.”—Zaburi 72:12-14.

 Imana izakoresha Ubwami bwayo, ikureho burundu imibabaro n’intimba biterwa n’urugomo n’intambara.

  •   “Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:4.

 Vuba aha Ubwami bw’Imana buzahindura ibibera ku isi. “Intambara n’inkuru zivuga iby’intambara” twumva muri iki gihe, Bibiliya yari yarabihanuye (Matayo 24:6). Izo ntambara hamwe n’ibindi bintu bibaho muri iki gihe, bigaragaza ko turi mu ‘minsi ya nyuma’ y’ubutegetsi bw’abantu.—2 Timoteyo 3:1.