Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Comstock Images/Stockbyte via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Ni nde muyobozi uzahitamo? Bibiliya ibivugaho iki?

Ni nde muyobozi uzahitamo? Bibiliya ibivugaho iki?

 Mu byumweru biri imbere, mu bihugu byinshi byo hirya no hino ku isi hazaba amatora. Abantu bazafata umwanzuro ukomeye wo guhitamo umuntu wo kubayobora.

 Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Abayobozi b’abantu bafite ubushobozi bugira aho bugarukira

 Bibiliya igaragaza ko abayobozi bose b’abantu bafite ubushobozi bugira aho bugarukira.

  •   “Ntimukiringire abakomeye, Cyangwa undi mwana w’umuntu wese wakuwe mu mukungugu, kuko adashobora gutanga agakiza. Umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka bwe; uwo munsi ibitekerezo bye birashira.”—Zaburi 146:3, 4.

 Abayobozi beza nabo bazapfa. Ikirenze kuri ibyo kandi ntibashobora kutwemeza ko abazabasimbura bamaze gupfa, bazakomeza gukora ibikorwa byiza.—Umubwiriza 2:18, 19.

 Ukuri ni uku: Bibiliya iduhishurira ko bantu badashoboye kwiyobora.

  •   “Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze.”—Yeremiya 10:23.

 Ese muri iki gihe dushobora kubona umuyobozi mwiza?

Umuyobozi washyizweho n’Imana

 Bibiliya isobanura ko Imana yashyizeho umuyobozi ushoboye kandi wiringirwa. Uwo ni Kristo Yesu (Zaburi 2:6). Yesu ni Umwami w’Ubwami bw’Imana, ubutegetsi butegekera mu ijuru.—Matayo 6:10.

 Ese uzahitamo kuyoborwa n’ubutegetsi bwa Yesu? Bibiliya isobanura impamvu dukwiriye kwibaza icyi kibazo:

  •   “Nimusome uwo mwana kugira ngo Imana itarakara Mukarimbukira mu nzira, Kuko uburakari bwayo bukongezwa vuba. Hahirwa abayihungiraho bose.”—Zaburi 2:12.

 Iki ni cyo gihe cyo gufata umwanzuro. Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya budufasha kumenya ko Yesu yatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914 kandi ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzasimbura ubutegetsi bwose bw’abantu.—Daniyeli 2:44.

 Niba wifuza kumenya byinshi kubirebana n’uko washyigikira ubwami bwa Yesu, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Shyigikira Ubwami bw’Imana uhereye ubu