Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JAY CAMPBELL | INKURU Y’IBYABAYE MU MIBEREHO

Yankuye mu mukungugu anshyira hejuru

Yankuye mu mukungugu anshyira hejuru

 Nakuze ndi umukobwa ugira isoni. Numvaga nahora mu nzu nihishe kugira ngo abantu batambona kandi inshuro nyinshi numvaga nta gaciro mfite. Ni gake navuganaga n’abandi mu ruhame kandi natinyaga ko abantu bari kujya bansuzugura. Mureke mbabwire amateka yanjye.

 Muri Kanama 1967 ubwo nari mfite umwaka n’igice, niriwe ndi muzima ariko bigeze ku mugoroba ngira umuriro mwinshi. Mu gitondo cyakurikiyeho nakangutse nta mbaraga mfite mu maguru. Ibitaro byo mu mujyi wa Freetown muri Sierra Leone, aho twabaga, byavuze ko nanduye imbasa, iyo akaba ari ndwara yandura, ituma ibice by’umubiri bidakora maze bikagagara kandi ikunze kwibasira abana bari munsi y’imyaka itanu. Hari umuganga wamvuraga ankoresha imyitozo ngororamubiri, ariko nta cyo byatanze. Buhoro buhoro amaguru yanjye yagiye acika intege cyane ku buryo ntashoboraga kugenda cyangwa guhagarara. Kubera ko nari mfite ubumuga papa yakundaga kuvuga ko “ntuzuye.” Kubera ko nagendaga nkambakamba kandi nkumva nta gaciro mfite, numvaga ndi uworoheje cyane kandi nsuzuguritse.

Nakuze ngenda nkambakamba

 Njye na mama twabaga mu gipangu cyabagamo abantu benshi hamwe n’indi miryango myinshi yari ikennye cyane. Nubwo abandi bantu bankundaga, nifuzaga ko na papa yankunda ariko ntiyigeze ankunda. Hari abantu bumvaga ko kuba naramugaye, bitatewe n’uburwayi busanzwe ahubwo ko byatewe n’abapfumu. Hari n’ababwiye mama ko yanjyana akansiga ku marembo y’ikigo cyita ku bana bafite ubumuga. Bumvaga ko byari gutuma ntakomeza kumubera umutwaro. Icyakora mama yabimye amatwi, maze akora uko ashoboye ngo akomeze kunyitaho.

 Bitewe n’uko ntashoboraga kugenda, narakambakambaga. Icyakora gukururuka hasi byatumaga mporana ibikomere. Ubwo rero, nambaraga imyenda ikomeye cyane kugira ngo ndinde umubiri wanjye. Kugira ngo ndinde ibiganza byanjye nambaraga kamambiri. Naje kubona utuntu dukozwe mu mbaho, twarindaga ibiganza byanjye. Kugira ngo ngende, navanagamo ako kantu, nkakarambika hasi maze ngahita ngenda naga amaguru mu cyerekezo kimwe, mpese umugongo. Iyo nabaga maze kwimuka nk’intambwe imwe, kugenda indi ntibyabaga byoroshye. Kugenda byatumaga nkoresha amaboko n’intugu cyane. Nanone kugenda muri ubwo buryo byansabaga imbaraga nyinshi ku buryo byatumaga ntakunda kuva mu rugo. Sinabonye uko njya mu ishuri cyangwa uko nkina n’abandi bana. Nahangayikishwaga n’uko nzabaho mama atakiriho.

 Nasengaga Imana nyisaba ngo izamfashe sinzasabirize. Numvaga ko nimba incuti yayo kandi nkayikorera nk’uko ibyifuza, nanjye izanyitaho. Ni yo mpamvu mu mwaka 1981, nubwo nababaraga cyane, nihanganye nkajya mu rusengero rwari ku muhanda twari dutuyeho. Numvise ntisanzuye bitewe n’uburyo abantu bandebaga. Pasiteri ntiyanyakiriye neza kandi yabwiye nabi mama bitewe n’uko nari nicaye ku ntebe zari imbere zifite aho umuntu yegamira kuko kuzicaraho byasabaga kwishyura. Nafashe umwanzuro wo kutazasubirayo.

Uko nahuye na Papa wanjye wo mu ijuru

 Mu gitondo kimwe cyo mu mwaka wa 1984, igihe nari mfite imyaka 18, nazamutse esikariye ngiye kwicara aho nari nsanzwe nkunda kwicara buri munsi ku idirishya ryo hejuru. Iyo nabaga nicaye aho nitegerezaga ibintu byose. Icyakora nkihagera nahise nongera ndamanuka, njya hanze y’igipangu kandi ubusanzwe nta bantu babaga bahari. Igihe nahageraga, nahuye n’abagabo babiri barimo babwiriza ku nzu n’inzu. Bambwiye ibintu byiza birebana n’igihe kizaza ubwo nzaba nabaye muzima. Bansomeye muri Yesaya 33:24 no mu Byahishuwe 21:3, 4. Bahise bampa agatabo kasaga neza cyane kitwa Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose! Kandi bansezeranyije ko bazagaruka bakanyigisha ibintu byinshi.

 Igihe bagarukaga kunsura, bambwiye ko bazagarukana n’umumisiyonari witwa Pauline wari uherutse kugera mu gihugu cyacu, akaba ari we tuzajya tuganira. Baramuzanye kandi twahise tuba incuti cyane ku buryo yari nka mama. Mama yanteye inkunga yo gukomeza kwigana Bibiliya na Pauline kuko yanyitagaho nka mama, akankunda, akanyitangira, akihangana, akagwa neza kandi agahora ashaka icyatuma mererwa neza. Yanyigishije gusoma. Yakoresheje igitabo cy’Amateka ya Bibiliya maze amfasha kumenya Papa wanjye wo mu ijuru no kumukunda.

Umumisiyonari witwa Pauline arimo kunyigisha Bibiliya

 Ibyo nigaga muri Bibiliya byatumye ngira ibyishimo byinshi. Umunsi umwe, nabajije Pauline niba narashoboraga kujya mu materaniro yaberaga mu rugo rwo hafi y’iwacu, ayo materaniro yitwaga Icyigisho cy’igitabo cy’itorero. a Pauline yaranyemereye. Ku wa Kabiri wakurikiyeho, yaraje arantegereza maze nditegura tujyana mu materaniro. Hari umuntu wambwiye ati: “Ugomba kubwira Pauline akagutegera imodoka.” Ariko naramubwiye nti: “Nzajyayo ngendera ku mbago zanjye zari zikozwe mu biti.”

 Igihe Pauline yazaga kundeba ngo tujye mu materaniro, mama n’abaturanyi banyitegereje bafite impungenge. Ntangiye kugenda, hari umugabo n’umugore, bakankamiye Pauline baramubwira bati: “Uri kubimuhatira!”

 Pauline yambajije mu bugwaneza ati: “Jay, urashaka kuza?” Icyo gihe ni bwo nari ngiye kugaragaza ko niringira Yehova (Imigani 3:5, 6). Naramushubije nti: “Yego! Ni jye wifatiye umwanzuro.” Uko nagendaga negera umuryango, abaturanyi banyitegerezaga bacecetse. Maze gusohoka igipangu, baratangaye cyane bakoma amashyi.

 Ayo materaniro yaranshimishije cyane. Yatumye nongera kugira imbaraga. Kandi buri wese yampaye ikaze. Nta muntu n’umwe wigeze ansuzugura. Rwose numvise mpumurijwe. Ubwo rero najyaga muri ayo materaniro buri gihe. Hashize igihe nabajije Pauline niba najya njya no mu materaniro yaberaga ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova. Kubera ko twari abakene nari mfite imyenda ibiri gusa nagombaga guhinduranya n’umuguro umwe w’inkweto za kamambiri. Icyakora nabwo nari nizeye ko abagaragu b’Imana bazanyakira neza. Kandi rwose banyakiriye neza.

 Kugira ngo tugere ku Nzu y’Ubwami byansabaga kugenda ku mbago nkagera ku muhanda, maze tugafata tagisi ikatugeza aho Inzu y’Ubwami yari yubatse. Kugira ngo ngere mu Nzu y’Ubwami abavandimwe baranteruraga.

 Maze gusogongera nkiyumvira ukuntu Yehova ari mwiza, numvise ngomba kumushakiraho ubuhungiro. Niyemeje kujya njya mu materaniro buri gihe (Zaburi 34:8). Mu gihe cy’imvura, inshuro nyinshi nakundaga kugera ku Nzu y’Ubwami natose kandi nuzuye ibyondo, maze ngahindura imyenda kandi numvaga ko ari byo nkwiriye gukora.

 Igitabo Nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova cyo muri 1985, cyavuze ku mibereho yanjye. Umuhamya wo muri Suwede witwa Josette, amaze gusoma inkuru yanjye mu Gitabo Nyamwaka, yiyemeje kunyoherereza igare ry’abafite ubumuga, rifite amapine atatu kandi ryari rifite n’akantu kandinda ibyondo n’utugarurarumuri dusa neza cyane. Iryo gare ryatumye ndushaho kumva mfite agaciro. Iyo abana bambonaga ntwaye iryo gare barantangariraga bakambwira ko baba bifuza kumbona nditwaye. Ubu sinkigenda nkambakamba ahubwo ubu numva ndi nk’umwamikazi nubashywe kandi nta we ukinsuzugura.

Nashyizwe hejuru

 Nagize amajyambere yihuse bitewe n’uko n’ubusanzwe nari mbayeho mu buzima bworoheje kandi mfite imyifatire myiza. Igare ryanjye ryamfashije mu murimo wo kubwiriza kandi ku itariki ya 9 Kanama 1986 narabatijwe. Kubatizwa byatumye ubuzima bwanjye buhinduka buba bwiza kurusha uko nabitekerezaga. Ubu mfite ibyishimo byo mu mutima, ndanyuzwe, numva mfite agaciro kandi nifitiye icyizere, bitewe n’uko ubu mfite Papa wo mu ijuru unkunda n’abantu banyitaho babikuye ku mutima.

 Igihe nashakaga icyo nakora ngo nshimire Yehova kubera ibyo yankoreye, natekereje kuba umupayiniya w’igihe cyose ariko sinari nzi neza niba nzabishobora (Zaburi 116:12). Nasenze Yehova mbimubwira, maze niyemeza kugerageza. Natangiye ubupayiniya ku itariki ya 1 Mutarama 1988, kandi ndacyabukora. Kuba umupayiniya byatumye Yehova ampa imigisha myinshi. Abavandimwe na bashiki bacu bamfasha kugera ku ntego yanjye ya buri kwezi. Kandi nibonera uburyo Yehova amfasha akoresheje umwuka we wera.—Zaburi 89:21.

 Gukora ubupayiniya, bituma ngenda kenshi, kandi ibyo bifasha amaguru yanjye nubwo ataragira imbaraga nyinshi. Hashize igihe, nagiye ku bitaro byari biherutse gufungura nizeye ko bari bumvure kandi bakampa na gahunda yo gukora imyitozo ngororamubiri. Icyakora, umuganga w’aho yambwiye ko ntari nkwiriye kwirushya nza, kubera ko vuba aho nagombaga gupfa. Igihe mugenzi we nawe yambwiraga atyo numvise ncitse intege. Nasubiye mu rugo, nsenga Yehova musaba ko yamfasha kwihangana sinkomeze gucika intege kandi akamfasha kubona aho nakwivuriza.

 Gukora umurimo wo kubwiriza byambereye nk’umuti w’uburwayi bwanjye. Byatumaga nkora imyitozo ngororamubiri nari nkeneye. Hashize imyaka runaka, umwe muri ba baganga bambwiye ko nzapfa vuba, yanyuze hafi y’Inzu y’Ubwami maze arambona. Yatunguwe no kubona ko nari nkiriho.

 Nubwo nari mfite ibibazo by’uburwayi, nageragezaga guhugira mu murimo wa Yehova. Abavandimwe bakunda kunshimira uburyo ngira ishyaka kandi nkagera ku materaniro hakiri kare. Bituma mbona uko nsuhuza abavandimwe na bashiki bacu kandi nkabereka ko mbakunda.

 Mu buzima bwanjye, niboneye ukuntu Yehova ari mwiza kandi yampaye imigisha myinshi cyane. Nishimira kuba narafashije abantu batatu bakabatizwa. Umwe muri bo witwa Amelia, yize Ishuri rya Gileyadi rya 137. Maze kwiga ishuri ry’abapayiniya inshuro zirenze imwe kandi rwose iryo shuri ni impano nziza Yehova yampaye. Yehova yamfashije kugira ibyishimo, kumva mfite agaciro no kwigirira icyizere. Ubu abantu baranyubaha. Singiterwa isoni nuko mbayeho. Ubu mfite incuti nziza z’abavandimwe na bashiki bacu, batari abaho ntuye mu mugi wa Freetown gusa, ahubwo ni abo mu gihugu hose no hirya no hino ku isi.

 Ubu hashize imyaka igera kuri 40 menye isezerano ry’Imana ry’uko hazabaho isi nshya itarangwamo ubumuga. Iryo sezerano rirankomeza kandi ntegerezanyije amatsiko igihe rizasohorera. Kuba nzi ko Imana yanjye Yehova itazaritinza bimfasha gukomeza gutegereza (Mika 7:7). Kandi gukomeza gutegereza byatumye mbona imigisha myinshi. Yehova yamfashije guhangana n’ibibazo byinshi nagiye mpura na byo. Buri gihe yampaga ubufasha nabaga nkeneye. Rwose ubu mfite ibyishimo n’umunezero mwinshi kubera ko Yehova yankuye mu mukungugu, igihe nagendaga nkambakamba akanshyira hejuru, akaba ari ibintu ntari narigeze ntekereza ko bishoboka.

a Ubu ayo materaniro yitwa Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero.