IGICE CYA 119
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
YESU AJYA GUTEGURA UMWANYA
-
ASEZERANYA ABIGISHWA BE UMUFASHA
-
SE WA YESU ARUTA YESU
Ifunguro ry’urwibutso ryari ryarangiye, ariko Yesu n’intumwa ze bari bakiri mu cyumba cyo hejuru. Yesu yarabahumurije ati “ntimuhagarike imitima. Mwizere Imana, nanjye munyizere.”—Yohana 13:36; 14:1.
Yesu yabwiye intumwa ze zizerwa impamvu zitagombaga guhangayikishwa n’uko agiye. Yaravuze ati “mu nzu ya Data harimo imyanya myinshi. . . . Niba ngiye kubategurira umwanya, nzagaruka kandi nzabakira iwanjye, kugira ngo aho ndi abe ari ho namwe muba.” Icyakora, intumwa ntizasobanukiwe ko yavugaga ibyo kujya mu ijuru. Tomasi yaramubajije ati “Mwami, ntituzi aho ugiye. None inzira twayimenya dute?”—Yohana 14:2-5.
Yesu yaramushubije ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima.” Umuntu wemeye Yesu n’inyigisho ze kandi akigana imibereho ye ni we wenyine ushobora kwinjira mu nzu ya Se yo mu ijuru. Yesu yaravuze ati “nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho.”—Yohana 14:6.
Filipo yari ateze Yesu amatwi ashishikaye, maze aramubwira ati “Mwami, twereke Data biraba bihagije.” Ni nk’aho Filipo yashakaga iyerekwa riturutse ku Mana, nk’iryo Mose, Eliya na Yesaya babonye. Ariko, intumwa zari zifite ikintu cyiza cyane kuruta ibyo abo beretswe. Yesu yabivuze agira ati “Filipo, nabanye namwe igihe kirekire kingana gitya, none nturamenya? Uwambonye yabonye na Data.” Yesu yagaragazaga kamere ya Se mu buryo butunganye; bityo kubana na Yesu umwitegereza, byari nko kuba ureba Se. Birumvikana ko Se aruta Umwana, kuko Yesu yavuze ati “ibintu mbabwira si ibyo nihimbira” (Yohana 14:8-10). Intumwa zashoboraga kwibonera ko Yesu atiyitiriraga ibyo yigishaga, ahubwo yagaragazaga ko byose byakomokaga kuri Se.
Intumwa za Yesu zamubonye akora ibitangaza kandi zanamwumvise atangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ariko noneho yarazibwiye ati “unyizera na we azakora imirimo nkora, Yohana 14:12). Yesu ntiyashakaga kuvuga ko bari kuzakora ibitangaza bihambaye kuruta ibyo yakoze. Ahubwo bari kuzakora umurimo igihe kirekire kandi bakawukorera mu karere kagutse kurushaho, bakagera no ku bantu benshi cyane.
ndetse azakora imirimo ikomeye kuruta iyi” (Igihe Yesu yari kuba amaze kugenda, ntiyari gutererana abigishwa, kuko yabasezeranyije ati “icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.” Nanone yarababwiye ati “nzasaba Data, na we azabaha undi mufasha uzabana namwe iteka ryose, ari wo mwuka w’ukuri” (Yohana 14:14, 16, 17). Yabasezeranyije ko bari guhabwa undi mufasha ari wo mwuka wera. Ibyo byabaye ku munsi wa Pentekote.
Yesu yaravuze ati “hasigaye igihe gito isi ntiyongere kumbona, ariko mwe muzambona kuko ndiho, kandi namwe muzabaho” (Yohana 14:19). Yesu ntiyari kubiyereka gusa ari umuntu nyuma yo kuzuka kwe, ahubwo nanone yari kuzabazura bakabana na we mu ijuru ari ibiremwa by’umwuka.
Icyo gihe Yesu yavuze ukuri koroheje agira ati “uwemera amategeko yanjye kandi akayubahiriza, uwo ni we unkunda. Unkunda, Data na we azamukunda, kandi nanjye nzamukunda mwiyereke mu buryo bwuzuye.” Kuri iyo ngingo intumwa yitwa Yuda Tadeyo, yarabajije ati “Mwami, byagenze bite ngo ube ushaka kutwiyereka mu buryo bwuzuye, ariko ntiwiyereke isi?” Yesu yaramushubije ati “niba umuntu ankunda, azubahiriza ijambo ryanjye kandi Data azamukunda . . . Utankunda ntiyubahiriza amagambo yanjye” (Yohana 14:21-24). Isi ntiyamenye ko Yesu ari inzira, ukuri n’ubuzima nk’uko abigishwa be bari babizi.
None se ko Yesu yari agiye kugenda, abigishwa be bari kwibuka bate ibyo yabigishije? Yesu yarababwiye ati “umufasha, ari wo mwuka wera Data azaboherereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha ibintu byose kandi abibutse ibyo nababwiye byose.” Ayo magambo yahumurije intumwa kubera ko zari zarabonye imbaraga z’umwuka wera. Yesu yongeyeho ati “mbasigiye amahoro kandi mbahaye amahoro yanjye. . . . Ntimuhagarike imitima, kandi imitima yanyu ye gushya ubwoba” (Yohana 14:26, 27). Ubwo rero, intumwa ntizagombaga guhangayika, kubera ko Se wa Yesu yari kuziyobora kandi akazirinda.
Intumwa zari hafi kwibonera ikimenyetso cy’uko Imana yari kuzazirinda. Yesu yaravuze ati ‘umutware w’isi araje, kandi nta bubasha amfiteho’ (Yohana 14:30). Satani yari yarashoboye kwinjira muri Yuda atangira kumukoresha. Ariko kandi, Yesu ntiyari afite intege nke zibogamira ku cyaha ku buryo Satani yashoboraga kuzuririraho ngo atume arwanya Imana. Nta nubwo Satani yashoboraga guherana Yesu mu rupfu. Kubera iki? Yesu yaravuze ati ‘uko Data yantegetse gukora ni ko nkora.’ Yari yiringiye adashidikanya ko Se yari kumuzura.—Yohana 14:31.