Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 64

Akamaro ko kubabarira

Akamaro ko kubabarira

MATAYO 18:21-35

  • ESE UGOMBA KUBABARIRA INCURO NDWI GUSA?

  • UMUGANI W’UMUGARAGU UTARABABARIRAGA

Petero yari amaze kumva Yesu atanga inama ku birebana n’uko abavandimwe bagombye gukemura ibibazo bafitanye, bagerageza kubiganiraho bonyine. Icyakora Petero asa n’uwashakaga kumenya incuro umuntu yagombye gushyiraho iyo mihati.

Petero yaramubajije ati “Mwami, ni kangahe umuvandimwe wanjye azankosereza nkamubabarira? Kugeza incuro ndwi?” Hari abayobozi b’idini bigishaga ko umuntu yagombye kubabarira kugeza ku ncuro eshatu. Bityo rero, Petero ashobora kuba yarabonaga ko aramutse ababariye umuvandimwe “kugeza incuro ndwi” nta ko yaba atagize rwose.​—Matayo 18:21.

Ariko kandi, n’icyo gitekerezo cyo kwibuka incuro wagiye ukoserezwa, ubwacyo ntigihuje n’inyigisho za Yesu. Ni yo mpamvu yakosoye Petero agira ati “sinkubwiye ngo uzageze ku ncuro ndwi, ahubwo uzageze ku ncuro mirongo irindwi n’indwi” (Matayo 18:22). Mu yandi magambo, yashakaga kuvuga ko agomba kubabarira ubuziraherezo. Incuro Petero yagombaga kubabarira umuvandimwe we ntizagombaga kugira imipaka.

Hanyuma Yesu yaciriye Petero n’abandi bari bahari umugani kugira ngo abumvishe ko bafite inshingano yo kubabarira. Uwo mugani uvuga iby’umugaragu wananiwe kwigana shebuja w’umunyambabazi. Umwami yashakaga ko abagaragu be bamwishyura imyenda bari bamurimo. Bamuzaniye umugaragu wari umurimo umwenda munini cyane w’italanto 10.000 [zihwanye n’idenariyo 60.000.000]. Ntiyari afite uburyo bwo kuwishyura. Nuko uwo mwami ategeka ko uwo mugaragu n’umugore we n’abana be bagurishwa kugira ngo yishyure. Uwo mugaragu abyumvise, yikubita ku birenge bya shebuja, aramwinginga ati “nyihanganira nzakwishyura umwenda nkurimo wose.”​—Matayo 18:26.

Umwami yumvise amugiriye impuhwe, maze aramubabarira, amusonera uwo mwenda munini yari amurimo. Ariko umwami akimara kubabarira uwo mugaragu, yagiye gushaka umugaragu mugenzi we wari umurimo idenariyo 100 gusa. Yaramusingiriye, atangira kumuniga amubwira ati “nyishyura ibyo ungomba byose.” Ariko uwo mugaragu mugenzi we amwikubita imbere aramutakambira ati “nyihanganira nzakwishyura” (Matayo 18:28, 29). Uwo mugaragu umwami yari yababariye ntiyiganye shebuja. Ahubwo yafashe uwo mugaragu mugenzi we wari umurimo umwenda muke cyane, amushyirisha mu nzu y’imbohe kugeza igihe amwishyuriye.

Yesu yakomeje avuga ko abandi bagaragu bari babonye ukuntu uwo mugaragu atababariye mugenzi we, bagiye kubibwira shebuja, ararakara cyane maze atumiza uwo mugaragu, aramubwira ati “wa mugaragu mubi we, nagusoneye umwenda wose wari undimo igihe wantakambiraga. Wowe ntiwari ukwiriye kugirira imbabazi umugaragu mugenzi wawe, nk’uko nanjye nakugiriye imbabazi?” Uwo mwami wari warakaye yafashe uwo mugaragu utagira imbabazi amuha abarinzi b’inzu y’imbohe kugeza igihe yari kwishyurira ibyo yamugombaga byose. Yesu yashoje agira ati “uko ni ko na Data wo mu ijuru azabagenza namwe nimutababarirana, ngo umuntu wese ababarire umuvandimwe we, mubikuye ku mutima.”​—Matayo 18:32-35.

Mbega isomo rihebuje mu bihereranye no kubabarira! Imana yatubabariye umwenda munini cyane w’icyaha. Bityo rero, ikosa iryo ari ryo ryose umuvandimwe w’Umukristo yadukorera, riba ari rito cyane ugereranyije. Kandi Yehova ntatubabarira incuro imwe gusa, ahubwo atubabarira incuro ibihumbi n’ibihumbi. None se twe ntidushobora kubabarira umuvandimwe wacu incuro runaka, niyo twaba dufite impamvu yumvikana yo kumurakarira? Nk’uko Yesu yigishije mu Kibwiriza cyo ku Musozi, Imana ‘izatubabarira imyenda yacu, nk’uko natwe tubabarira abaturimo imyenda.’​—Matayo 6:12.