Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 26

“Ibyaha byawe urabibabariwe”

“Ibyaha byawe urabibabariwe”

MATAYO 9:1-8 MARIKO 2:1-12 LUKA 5:17-26

  • YESU ABABARIRA IBYAHA UMUNTU WARI WARAMUGAYE KANDI AKAMUKIZA

Abantu bo hirya no hino bari barumvise ibya Yesu. Hari abantu benshi baturukaga mu turere twa kure baje kumva inyigisho ze no kureba ibitangaza akora. Icyakora hashize iminsi runaka, yasubiye i Kaperinawumu ari na ho yakoreye ibintu byinshi. Inkuru y’uko yagarutse yahise isakara muri uwo mugi wari ku nkengero z’inyanja ya Galilaya. Ibyo byatumye abantu benshi baza ku nzu yari arimo. Bamwe bari Abafarisayo n’abigishamategeko bari baje baturutse muri Galilaya na Yudaya hose, ndetse hari n’abari baturutse i Yerusalemu.

“Abantu benshi bakoraniye aho ku buryo hatasigaye akanya na gato, haba ndetse no ku muryango; atangira kubabwira ubutumwa bwiza” (Mariko 2:2). Iyo mimerere yatumye haba ikintu gitangaje. Icyo kintu gishobora kudufasha gusobanukirwa ko Yesu afite ububasha bwo kuvanaho impamvu ituma abantu bababara no gutuma abo ashaka bose bongera kugira amagara mazima.

Igihe Yesu yigishirizaga mu cyumba cyarimo abantu benshi, abagabo bane bazanye umuntu waremaye bamuhetse mu ngobyi. Bifuzaga ko Yesu akiza iyo ncuti yabo, ariko kubera ko hari abantu benshi, ntibashoboraga ‘kumujyana ngo bamugeze aho Yesu yari ari’ (Mariko 2:4). Gerageza kwiyumvisha ukuntu bumvise bashobewe. Buriye inzu bajya hejuru y’igisenge, bakuraho amategura, hanyuma bamanura ya ngobyi yari irimo wa muntu wamugaye.

Mbese Yesu yaba yararakajwe n’uko bari bamurogoye? Oya rwose! Ahubwo, yatangajwe cyane n’ukwizera kwabo maze abwira uwo muntu wamugaye ati “ibyaha byawe urabibabariwe” (Matayo 9:2). Ariko se koko Yesu ashobora kubabarira abantu ibyaha? Abanditsi n’Abafarisayo babigize ikibazo kirekire, baratekereza bati “kuki uyu muntu avuze atya? Aratuka Imana. Ni nde wundi ushobora kubabarira abantu ibyaha, uretse Imana yonyine?”​—Mariko 2:7.

Yesu yamenye ibyo batekerezaga, arababwira ati “kuki mutekereza ibintu nk’ibyo mu mitima yanyu? None se ari ukubwira iki kirema ngo ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa ngo ‘haguruka wikorere ingobyi yawe ugende,’ icyoroshye ni ikihe” (Mariko 2:8, 9)? Koko rero, Yesu yashoboraga kubabarira uwo mugabo ibyaha bye, ashingiye ku gitambo yari kuzatanga.

Hanyuma, Yesu yeretse iyo mbaga y’abantu, hakubiyemo n’abamunengaga, ko afite ububasha bwo kubabarira ibyaha mu isi. Yarahindukiye abwira uwo muntu waremaye ati “ndakubwiye ngo uhaguruke, ufate ingobyi yawe utahe iwawe.” Nuko uwo muntu arahaguruka, ahita afata ingobyi anyura imbere y’abari aho bose. Baratangaye cyane maze basingiza Imana bagira bati “ntitwigeze tubona ibintu nk’ibi.”​—Mariko 2:11, 12.

Ni iby’ingenzi ko tuzirikana ko Yesu yashyize isano hagati y’ibyaha n’indwara, kandi ko kubabarirwa ibyaha bifitanye isano no kugira amagara mazima. Bibiliya ivuga ko umubyeyi wacu wa mbere, ari we Adamu, yakoze icyaha kandi ko twese twarazwe ingaruka z’icyo cyaha, ni ukuvuga indwara n’urupfu. Ariko kandi, mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana, Yesu azababarira ibyaha abantu bose bakunda Imana kandi bakayikorera. Icyo gihe indwara zizakurwaho burundu.​—Abaroma 5:12, 18, 19.