Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 8

Bahunga umutegetsi w’umugome

Bahunga umutegetsi w’umugome

MATAYO 2:13-23

  • UMURYANGO WA YESU UHUNGIRA MURI EGIPUTA

  • YOZEFU YIMURIRA UMURYANGO WE I NAZARETI

Yozefu yakanguye Mariya kugira ngo amubwire inkuru yihutirwa. Umumarayika wa Yehova yari amaze kumubonekera mu nzozi, aramubwira ati “haguruka ufate umwana na nyina muhungire muri Egiputa, mugumeyo kugeza igihe nzababwirira, kuko Herode agiye gushakisha uwo mwana ngo amwice.”​—Matayo 2:13.

Yozefu na Mariya n’umuhungu wabo bahise bahunga muri iryo joro. Byari bikwiriye kubera ko Herode yari yamenye ko ba bagabo baragurishaga inyenyeri bari bamutengushye. Yari yababwiye ko bagombaga kugaruka bakamubwira uko byagenze. Ariko bari bavuye mu gihugu nta cyo bamubwiye. Herode yazabiranyijwe n’uburakari, ategeka ko abana b’abahungu bose bari bagejeje ku myaka ibiri no munsi yayo b’i Betelehemu no mu turere tuhakikije, bicwa, kubera ko yashakaga kwica Yesu. Yabaze iyo myaka ashingiye ku bisobanuro yari yabwiwe na ba bagabo b’iburasirazuba baragurishaga inyenyeri.

Kwica abana b’abahungu bose, byari agahomamunwa rwose! Ntidushobora kumenya abana bishwe uko bangana, ariko amarira menshi ababyeyi barize n’imiborogo bacuze, byashohoje ubuhanuzi bwa Bibiliya bwavuzwe n’umuhanuzi w’Imana Yeremiya.​—Yeremiya 31:15.

Hagati aho, Yozefu n’umuryango we bahungiye muri Egiputa kandi bakomeza guturayo. Umumarayika wa Yehova yongeye kubonekera Yozefu mu nzozi nijoro, aramubwira ati “haguruka ufate umwana na nyina ujye mu gihugu cya Isirayeli, kuko abahigaga ubugingo bw’umwana bapfuye” (Matayo 2:20). Nuko Yozefu aherako asubiza abagize umuryango we mu gihugu cyabo kavukire. Ibyo byashohoje ubundi buhanuzi bwa Bibiliya buvuga ko umwana w’Imana yagombaga guhamagarwa akava muri Egiputa.​—Hoseya 11:1.

Uko bigaragara Yozefu yashakaga kujya gutura muri Yudaya hafi y’umugi wa Betelehemu bari batuyemo, mbere y’uko bahungira muri Egiputa. Ariko yamenye ko umuhungu w’umugome wa Herode witwaga Arikelayo, ari we wari umwami wa Yudaya. Nanone Imana yongeye kuburira Yozefu mu nzozi ibihereranye n’ako kaga. Nuko Yozefu n’umuryango we berekeza mu majyaruguru batura mu mugi wa Nazareti mu karere ka Galilaya kure y’umugi wari ihuriro ry’idini ry’Abayahudi. Aho ni ho Yesu yakuriye, bisohoza ubundi buhanuzi bugira buti “azitwa Umunyanazareti.”​—Matayo 2:23.