Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Soma muri iki gitabo buri kintu cyose cyabaye mu buzima bwa Yesu, cyanditse muri Bibiliya.
IJAMBO RY’IBANZE
Inzira, ukuri n’ubuzima
Inyigisho n’ibikorwa bya Yesu bivugwa mu Mavanjiri, bishobora guhindura ubuzima bwawe.
UMUTWE WA 1
Mbere y’uko Yesu atangira umurimo we
IGICE CYA 1
Ubutumwa bubiri bwaturutse ku Mana
Marayika Gaburiyeli yatanze ubutumwa bwari bugoye kwemera.
IGICE CYA 2
Yesu yahawe icyubahiro mbere y’uko avuka
Elizabeti n’umwana yari atwite bahaye Yesu icyubahiro bate?
IGICE CYA 3
Uwagombaga gutegura inzira avuka
Zekariya akimara gusubirana mu buryo bw’igitangaza ubushobozi bwo kuvuga, yavuze ubuhanuzi bw’ingenzi.
IGICE CYA 4
Mariya yari atwite kandi atarashyingirwa
Ese igihe Mariya yabwiraga Yozefu ko yari atwite biturutse ku mwuka wera ko iyo nda atayitewe n’undi muntu, Yozefu yarabyemeye?
IGICE CYA 5
Yesu yavutse ryari kandi se yavukiye he?
Tuzi dute ko Yesu atavutse ku itariki ya 25 Ukuboza?
IGICE CYA 6
Umwana wari warasezeranyijwe
Igihe Yozefu na Mariya bazanaga Yesu mu rusengero, Abisirayeli babiri bari bageze mu za bukuru bahanuye ibyari kuzaba kuri Yesu.
IGICE CYA 7
Abaragurisha inyenyeri basura Yesu
Kuki inyenyeri babonye bari i Burasirazuba itahise ibajyana aho Yesu yari ari, ahubwo ikabajyana ku Mwami Herode washakaga kumwica?
IGICE CYA 8
Bahunga umutegetsi w’umugome
Ubuhanuzi butatu bwa Bibiliya bufitanye isano na Mesiya bwasohoreye kuri Yesu akiri muto
IGICE CYA 10
Umuryango wa Yesu ujya i Yerusalemu
Yozefu na Mariya bataye umutwe igihe bashakishaga Yesu bakamubura, mu gihe we yatangajwe no kuba batari bazi aho bari guhita bamushakira.
IGICE CYA 11
Yohana Umubatiza ategura inzira
Igihe Abafarisayo n’Abasadukayo bazaga aho Yohana yabatirizaga, yabaciriyeho iteka. Byatewe n’iki?
UMUTWE WA 2
Intangiriro y’umurimo wa Yesu
IGICE CYA 13
Tuvane isomo ku kuntu Yesu yitwaye mu bigeragezo
Ibigeragezo byageze kuri Yesu bigaragaza ibintu bibiri by’ingenzi ku byerekeye Satani.
IGICE CYA 14
Yesu atangira gushaka abigishwa
Ni iki cyatumye abigishwa batandatu ba mbere ba Yesu bemera badashidikanya ko babonye Mesiya?
IGICE CYA 15
Akora igitangaza cya mbere
Yesu yeretse nyina ko ubu atarimo ayoborwa na we ko ahubwo arimo ayoborwa na Se wo mu ijuru.
IGICE CYA 16
Yesu arwanira ishyaka ugusenga k’ukuri
Ko Amategeko y’Imana yemereraga abantu kugurira muri Yerusalemu amatungo yo gutambaho ibitambo, kuki Yesu yarakariye abacuruzi bari mu rusengero?
IGICE CYA 18
Yesu agomba gukuzwa, Yohana agacishwa bugufi
Abigishwa ba Yohana Umubatiza bagize ishyari, ariko Yohana we ntiyarigize.
IGICE CYA 19
Yigisha Umusamariyakazi
Yesu yamubwiye ikintu uko bigaragara yari atarabwira undi muntu uwo ari we wese.
UMUTWE WA 3
Umurimo ukomeye Yesu yakoreye muri Galilaya
IGICE CYA 21
Mu isinagogi y’i Nazareti
Ni iki Yesu yavuze kigatuma abantu bo mu mugi w’iwabo bashaka kumwica?
IGICE CYA 22
Abigishwa bane baba abarobyi b’abantu
Yabasabye kureka uburobyi bakoraga bagatangira uburobyi bw’ubundi bwoko.
IGICE CYA 23
Yesu akorera ibitangaza i Kaperinawumu
Igihe Yesu yirukanaga abadayimoni, yababujije kubwira abantu ko ari Umwana w’Imana. Kubera iki?
IGICE CYA 24
Yesu yagurira umurimo muri Galilaya
Abantu basanze Yesu kugira ngo abakize indwara, ariko Yesu yasobanuye ko umurimo we wari ufite indi ntego ikomeye kurushaho.
IGICE CYA 25
Yagiriye impuhwe umubembe aramukiza
Yesu yagaragaje ko yita by’ukuri ku bo yakizaga, akoresheje amagambo yoroheje ariko afite imbaraga.
IGICE CYA 28
Kuki abigishwa ba Yesu batiyiriza ubusa?
Yesu yakoresheje urugero rw’imifuka y’impu kugira ngo abasubize.
IGICE CYA 29
Ese umuntu ashobora gukora imirimo myiza ku Isabato?
Kuki Abayahudi batoteje Yesu bamuziza ko yakijije umuntu wari umaze imyaka 38 arwaye?
IGICE CYA 30
Imishyikirano Yesu afitanye na Se
Abayahudi batekerezaga ko Yesu yigereranyaga n’Imana, ariko Yesu we yagaragaje mu buryo busobanutse neza ko Imana imuruta.
IGICE CYA 32
Ni ibihe bintu byemewe n’amategeko ku Isabato?
Ubusanzwe Abasadukayo n’Abafarisayo ntibumvikanaga, ariko bunze ubumwe mu kurwanya Yesu.
IGICE CYA 33
Asohoza ubuhanuzi bwa Yesaya
Kuki Yesu yategekaga abo yabaga yakijije kutabwira abandi uwo ari we cyangwa icyo yakoze?
IGICE CYA 35
Ikibwiriza cyo ku musozi kitazibagirana
Sobanukirwa ingingo z’ingenzi zikubiye mu kibwiriza cya Yesu.
IGICE CYA 36
Umutware w’abasirikare agaragaza ukwizera gukomeye
Ni iki uyu mutware w’abasirikare yakoze cyatangaje Yesu?
IGICE CYA 37
Yesu azura umuhungu w’umupfakazi
Ababonye icyo gitangaza basobanukiwe by’ukuri icyo gisobanura.
IGICE CYA 38
Yohana ashaka kumva ibya Yesu
Kuki Yohana Umubatiza yabajije Yesu niba ari we Mesiya? Ese Yohana yaba yarashidikanyaga?
IGICE CYA 39
Abatitabira ubutumwa bwiza bazabona ishyano
Yesu yavuze ko ku Munsi w’Urubanza, igihugu cy’i Sodomu kizihanganirwa kurusha Kaperinawumu, umugi Yesu yakoreragamo gahunda ze zose.
IGICE CYA 40
Isomo mu bihereranye no kubabarira
Igihe Yesu yabwiraga umugore w’indaya ngo ibyaha bye arabibabariwe, yaba yarashakaga kuvuga ko kwica itegeko ry’Imana nta cyo bitwaye?
IGICE CYA 41
Ni nde wamuhaga imbaraga zo gukora ibitangaza?
Abavandimwe ba Yesu batekereje ko yataye umutwe.
IGICE CYA 43
Imigani ivuga iby’Ubwami
Yesu yaciye imigani umunani kugira ngo asobanure ibintu biranga Ubwami bwo mu ijuru.
IGICE CYA 44
Yesu acubya umuhengeri
Igihe Yesu yacubyaga umuyaga n’imiraba, yigishije isomo ry’ingenzi rirebana n’uko ubuzima buzaba bumeze mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bwe.
IGICE CYA 46
Yakijijwe no gukora ku mwenda wa Yesu
Yesu yagaragaje imbaraga ze n’impuhwe muri iyi nkuru ikora ku mutima.
IGICE CYA 47
Akana k’Agakobwa Kongera Kuba Kazima
Abantu basetse Yesu baramukwena igihe yavugaga ngo agakobwa kari kapfuye kari gasinziriye gusa. Ni iki yari azi bo batari bazi?
IGICE CYA 48
Yakoreye ibitangaza i Nazareti ariko ntibamwizeye
Abantu b’i Nazareti banze kwizera Yesu, bidatewe n’inyigisho ze cyangwa ibitangaza yakoraga, ahubwo byatewe n’indi mpamvu.
IGICE CYA 49
Abwiriza muri Galilaya kandi agatoza intumwa ze
Amagambo ngo “ubwami bwo mu ijuru buregereje” mu by’ukuri asobanura iki?
IGICE CYA 50
Bategurirwa kubwiriza nubwo bari gutotezwa
Kuki Yesu yabwiye intumwa ze ngo nibazitoteza zizahunge kandi zitagomba gutinya urupfu?
IGICE CYA 51
Ubwicanyi mu birori byo kwizihiza umunsi w’amavuko
Salome yarabyinnye ashimisha Herode, ku buryo yamusezeranyije kumuha icyo amusaba cyose. Ni ikihe kintu giteye ubwoba yasabye?
IGICE CYA 52
Agaburira abantu babarirwa mu bihumbi imigati mike n’amafi make
Igitangaza cya Yesu cyari gishishikaje cyane ku buryo kigaragara mu Mavanjiri yose uko ari ane.
IGICE CYA 53
Umutegetsi ushobora gutegeka ibintu kamere
Ni irihe somo intumwa zize igihe zabonaga Yesu agenda hejuru y’amazi kandi agacyaha umuyaga?
IGICE CYA 54
Yesu ni ‘umugati utanga ubuzima’
Kuki Yesu yacyashye abantu nubwo bari bashyizeho imihati bamusanga?
IGICE CYA 55
Amagambo ya Yesu yarakaje benshi
Hari ikintu Yesu yigishije cyababaje abantu cyane ku buryo abenshi mu bigishwa be baretse kumukurikira.
IGICE CYA 56
Ni iki mu by’ukuri gihumanya umuntu?
Ese ni icyinjira mu kanwa, cyangwa ni ibisohokamo?
IGICE CYA 57
Yesu akiza umukobwa n’umuntu utumva
Kuki uwo mugore atarakaye igihe Yesu yagereranyaga abantu bo mu bwoko bwe n’ibibwana by’imbwa?
IGICE CYA 58
Atubura imigati akabasaba no kwirinda umusemburo
Abigishwa ba Yesu bageze aho basobanukirwa umusemburo yababwiraga.
IGICE CYA 59
Umwana w’umuntu ni nde?
Imfunguzo z’Ubwami ni izihe? Zikoreshwa na nde kandi se azikoresha ate?
IGICE CYA 60
Yesu ahindura isura—Iyerekwa rya Kristo wahawe ikuzo
Yesu ahindura isura—Iyerekwa rya Kristo wahawe ikuzo
IGICE CYA 61
Yesu akiza umwana w’umuhungu watewe n’umudayimoni
Yesu yavuze ko umwana atakize bitewe n’uko ari nde wabuze ukwizera? Uwo mwana, se cyangwa abigishwa ba Yesu?
IGICE CYA 62
Isomo rikomeye ryo kwicisha bugufi
Abantu bakuru bigiye ku mwana muto ikintu cy’ingenzi.
IGICE CYA 63
Yesu atanga inama ku bihereranye n’icyaha no kubera abandi igisitaza
Yasobanuye intambwe eshatu zaterwa kugira ngo ibibazo byavutse hagati y’abavandimwe bikemuke.
IGICE CYA 64
Akamaro ko kubabarira
Yesu yakoresheje umugani w’umugaragu utaragiraga imbabazi, agaragaza ko Imana ifatana uburemere ubushake tugira bwo kubabarira abandi.
IGICE CYA 65
Yigisha ubwo yari mu nzira ajya i Yerusalemu
Mu biganiro bitatu bigufi Yesu yagiranye n’abantu, yagaragaje imitekerereze ishobora gutuma umuntu atamukurikira.
UMUTWE WA 4
Umurimo Yesu yakoreye muri Yudaya
IGICE CYA 66
I Yerusalemu mu Minsi Mikuru y’Ingando
Ni iki cyatumye abari bateze amatwi Yesu batekereza ko yari afite umudayimoni?
IGICE CYA 67
“Nta wundi muntu wigeze avuga nka we”
Abagize urukiko rukuru rw’Abayahudi barwanyije Yesu, ariko umwe yatinyutse kumuvuganira.
IGICE CYA 68
Umwana w’Imana ni “umucyo w’isi”
Yesu yaravuze ati “ukuri ni ko kuzababatura.” Kuzababatura mu biki?
IGICE CYA 69
Ese Aburahamu yari se cyangwa Satani ni we wari se?
Yesu yagaragaje uko wamenya abana nyakuri ba Aburahamu anagaragaza Se uwo ari we.
IGICE CYA 70
Yesu akiza umuntu wavutse atabona
Abigishwa babajije impamvu uwo muntu yavutse atabona. Ese yakoze icyaha? Ese ni ababyeyi be bakoze icyaha? Igihe Yesu yakizaga uwo muntu, abantu babyakiriye mu buryo butandukanye.
IGICE CYA 71
Abafarisayo barwanya umuntu wahoze atabona
Ibitekerezo bihuje n’ubwenge by’umuntu wahoze atabona byarakaje Abafarisayo. Nk’uko ababyeyi be babitinyaga, Abafarisayo bamwirukanye mu isinagogi.
IGICE CYA 72
Yesu yohereza abigishwa 70 kubwiriza
Igihe Yesu yari muri Yudaya, yohereje abigishwa 70, ababwira ko babwiriza iby’Ubwami bw’Imana. Ni he bari kubwiriza—ese ni mu masinagogi cyangwa ni mu ngo z’abantu?
IGICE CYA 73
Umusamariya mwiza
Yesu yakoresheje ate umugani w’Umusamariya mwiza kugira ngo yigishe isomo ry’ingenzi?
IGICE CYA 74
Amasomo ku bihereranye no kwakira abashyitsi no gusenga
Yesu yari yasuye Mariya na Marita. Ni iki yigishije ku birebana no kwakira abashyitsi? Kandi se ni mu buhe buryo nyuma yaho yigishije abigishwa be ibyo bagomba gusaba mu isengesho?
IGICE CYA 75
Yesu agaragaza aho ibyishimo bituruka
Yesu yabwiye abamunengaga iby’“urutoki rw’Imana” n’ukuntu “Ubwami bw’Imana bwabaguye gitumo.” Nanone yagaragaje uko abantu babona ibyishimo nyakuri.
IGICE CYA 76
Yesu asangira n’Umufarisayo
Yesu yashyize ahabona uburyarya bw’Abafarisayo n’abanditsi. Ni iyihe mitwaro iremereye bikorezaga abantu?
IGICE CYA 77
Yesu atanga inama ku bihereranye n’ubutunzi
Yesu yaciye umugani w’umugabo w’umukire wubatse ibigega binini. Ni iyihe nama yasubiyemo igaragaza akaga ko kwiruka inyuma y’ubutunzi?
IGICE CYA 78
Muhore mwiteguye, igisonga cyizerwa
Yesu yagaragaje ko yari ahangayikishijwe n’imibereho myiza yo mu buryo bw’umwuka y’abigishwa be. Igisonga cyari kugira uruhe ruhare mu mibereho yabo myiza yo mu buryo bw’umwuka? Kuki inama yo guhora cyiteguye ari iy’ingenzi cyane?
IGICE CYA 79
Impamvu irimbuka ryari ribategereje
Yesu yavuze ko abantu yarimo agerageza gufasha bashoboraga kurimbuka iyo batihana. Ese bari kwemera isomo ry’ingenzi Yesu yageregezaga kubigisha ku birebana n’uko Imana yababonaga?
IGICE CYA 80
Umwungeri mwiza n’ingo z’intama
Ubucuti buba hagati y’umwungeri n’intama bugaragaza neza uko Yesu afata abigishwa be. Ese bazemera inyigisho ze kandi bakurikize ubuyobozi bwe?
IGICE CYA 81
Ni umwe na Se ariko si Imana
Bamwe mu banengaga Yesu bamushinjaga ko yigereranyaga n’Imana. Ni mu buhe buryo yanyomoje ibyo birego byabo by’ibinyoma abigiranye ubwenge?
IGICE CYA 82
Yesu akorera umurimo muri Pereya
Yesu yasobanuriye abari bamuteze amatwi icyo bagomba gukora kugira ngo bazabone agakiza. Iyo nama yari ingenzi muri icyo gihe. Bite se muri iki gihe?
IGICE CYA 83
Ni ba nde Imana itumira ku mafunguro?
Igihe Yesu yari yakiriwe n’Umufarisayo, yaciye umugani uvuga iby’ifunguro rya nimugoroba. Yatanze isomo ry’ingenzi ku bagize ubwoko bw’Imana bose. Iryo somo ni irihe?
IGICE CYA 84
Kuba umwigishwa ni inshingano ikomeye
Kuba umwigishwa wa Kristo ni inshingano ikomeye. Yesu yasobanuye neza ibikubiye muri iyo nshingano. Bamwe mu bifuzaga kuba abigishwa be bababajwe n’ibyo yavuze.
IGICE CYA 85
Kwishimira umunyabyaha wihannye
Abafarisayo n’abanditsi banenze Yesu ko yashyikiranaga n’abantu bo muri rubanda rusanzwe. Yesu yabaciriye imigani kugira ngo abereke uko Imana ibona abanyabyaha.
IGICE CYA 86
Umwana wari warazimiye agaruka
Ni irihe somo tuvana ku mugani wa Yesu w’umwana w’ikirara?
IGICE CYA 87
Teganya iby’igihe kiri imbere ubigiranye ubwenge
Yesu yakoresheje umugani w’igisonga cyamunzwe na ruswa cy’igihemu kugira ngo yigishe ukuri gutangaje.
IGICE CYA 88
Imimerere umukire na Lazaro barimo ihinduka
Kugira ngo dusobanukirwe umugani wa Yesu, tugomba kubanza gusobanukirwa icyo abantu babiri b’ibanze bavugwamo bagereranya.
IGICE CYA 89
Yigisha muri Pereya ubwo yari agiye i Yudaya
Yagaragaje umuco ushobora kudufasha kubabarira abadukoshereje, niyo badukosereza incuro nyinshi.
IGICE CYA 90
“Kuzuka n’ubuzima”
Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yavugaga ko abamwizera ‘batazigera bapfa’?
IGICE CYA 91
Lazaro azuka
Ibintu bibiri by’ingenzi byaranze icyo gikorwa byatumye abarwanyaga Yesu badashobora guhakana icyo gitangaza.
IGICE CYA 92
Ababembe bakijijwe ari icumi ariko umwe gusa ni we washimiye
Umuntu wakijijwe ntiyashimiye Yesu gusa, ahubwo hari n’undi yashimiye.
IGICE CYA 93
Umwana w’umuntu azahishurwa
Ni mu buhe buryo kuhaba kwa Kristo kuzaba kumeze nk’umurabyo?
IGICE CYA 94
Ibintu bibiri bikenewe cyane—Isengesho no kwicisha bugufi
Mu mugani w’umucamanza mubi n’umupfakazi, Yesu yatsindagirije akamaro k’umuco wihariye.
IGICE CYA 95
Yigisha ibyo gutana no gukunda abana
Yesu yabonaga abana bato mu buryo butandukanye n’uko abigishwa be bababonaga. Kubera iki?
IGICE CYA 96
Yesu asubiza umutware w’umusore w’umukire
Ni iki cyatumye Yesu avuga ko icyoroshye ari uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge kuruta ko umukire yakwinjira mu Bwami bw’Imana?
IGICE CYA 97
Umugani w’abakozi bakoraga mu ruzabibu
Ni mu buhe buryo aba mbere bazaba aba nyuma naho aba nyuma bakaba aba mbere?
IGICE CYA 98
Intumwa zongera gushaka kuba abakomeye
Yakobo na Yohana basabye imyanya y’icyubahiro mu Bwami, kandi si bo bonyine bayishakaga.
IGICE CYA 99
Yesu akiza abagabo batabonaga kandi agafasha Zakayo
Twahuza dute inkuru za Bibiliya zisa naho zivuguruzanya zivuga ibyo ukuntu Yesu yakijije umugabo utabona hafi y’i Yeriko?
IGICE CYA 100
Umugani wa mina icumi
Yesu yashakaga kuvuga iki igihe yagiraga ati “ufite wese azahabwa ibindi byinshi, ariko umuntu wese udafite, n’utwo yari afite bazatumwaka”?
UMUTWE WA 6
Umurimo wa nyuma Yesu yakoze
IGICE CYA 101
Simoni amwakira mu nzu ye i Betaniya bagasangira
Mariya mushiki wa Lazaro yakoze ikintu cyatumye havuka impaka. Ariko Yesu yaramuvuganiye.
IGICE CYA 102
Umwami yinjira muri Yerusalemu yicaye ku cyana cy’indogobe
Yashohoje ubuhanuzi bwari bumaze imyaka-magana-atanu-buhanuwe.
IGICE CYA 103
Urusengero rwongera kwezwa
Ko abacuruzi bo muri Yerusalemu bitwaraga nk’abacuruzi bemewe n’amategeko, kuki Yesu yabise abambuzi?
IGICE CYA 104
Abayahudi bumvise ijwi ry’Imana—Ese bazizera?
Ese hari itandukaniro riri hagati yo kwizera Yesu no kugaragaza ko umwizera?
IGICE CYA 105
Akoresha igiti cy’umutini kugira ngo yigishe isomo ku birebana no kwizera
Yesu yigishije abigishwa be ibirebana no kugira ukwizera gukomeye, anabasobanurira impamvu Imana yanze ishyanga rya Isirayeli.
IGICE CYA 106
Imigani ibiri ivuga iby’uruzabibu
Menya ibisobanuro by’umugani uvuga iby’umuntu wasabye abahungu be kujya gukora mu ruzabibu n’iby’uvuga umuntu wasigiye uruzabibu rwe abahinzi babi.
IGICE CYA 108
Yesu aburizamo umugambi w’abashakaga kumugusha mu mutego
Yabanje gucecekesha Abafarisayo, hanyuma acecekesha abasadukayo, asoreza ku bamurwanyaga bose bishyize hamwe.
IGICE CYA 109
Yamagana Abayobozi b’idini bamurwanyaga
Kuki Yesu atihanganiye ibintu bitandukanya abantu mu by’idini?
IGICE CYA 110
Umunsi wa nyuma wa Yesu mu rusengero
Yakoresheje urugero rw’umupfakazi w’umukene kugira ngo yigishe isomo ry’ingenzi.
IGICE CYA 111
Intumwa zisaba ikimenyetso
Ubuhanuzi bwe bwagize isohozwa rya mbere mu kinyejana cya mbere. Ese nyuma yaho bwari kugira isohozwa ryagutse kurushaho?
IGICE CYA 112
Isomo mu birebana no kuba maso—Abakobwa
Ese Yesu yigishije ko kimwe cya kabiri cy’abigishwa be bari kuba abapfapfa naho ikindi kikaba abanyabweinge?
IGICE CYA 113
Isomo mu birebana no kugira umwete—Italanto
Umugani wa Yesu usobanura amagambo yavuze agira ati “ufite wese azongererwa.”
IGICE CYA 114
Kristo wahawe ubutware acira urubanza intama n’ihene
Yesu yakoresheje umugani ushishikaje asobanura icyo urubanza ruzagira ingaruka z’iteka rushingiraho.
IGICE CYA 115
Pasika ya nyuma Yesu yijihije yari yegereje
Kuki bishishikaje kumenya ko abayobozi b’idini bemeye kwishyura Yuda ibiceri by’ifeza 30 kugira ngo agambanire Yesu?
IGICE CYA 116
Yigisha isomo ryo kwicisha bugufi kuri Pasika ya nyuma
Igihe yakoraga umurimo ukorwa n’umugaragu, byatangaje abigishwa be.
IGICE CYA 117
Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba
Yesu yatangije urwibutso abigishwa be bari kujya bizihiza buri mwaka ku itariki ya 14 Nisani.
IGICE CYA 118
Bajya impaka zo kumenya ukomeye
Intumwa zari zibagiwe isomo Yesu yari yazigishije mbere yaho kuri uwo mugoroba. Yesu yabakosoye yihanganye.
IGICE CYA 119
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Yesu yigisha ukuri kw’ingenzi cyane k’ukuntu umuntu yakwegera Imana.
IGICE CYA 120
Bagomba kuba amashami yera imbuto kandi bakaba incuti za Yesu
Ni mu buhe buryo abigishwa ba Yesu “bakwera imbuto”?
IGICE CYA 122
Isengesho risoza Yesu yavugiye mu cyumba cyo hejuru
Yagaragaje neza ko yashohoje ikintu gikomeye cyane kiruta kuzanira abantu agakiza.
IGICE CYA 123
Asenga igihe yari afite umubabaro mwinshi
Kuki Yesu yasenze avuga ngo: “Undenze iki gikombe”? Ese yaba yarihunzaga inshingano ye yo gupfa agatanga incungu?
IGICE CYA 125
Yesu ajyanwa kwa Ana, hanyuma akajyanwa kwa Kayafa
Urubanza Yesu yaciriwe ni rwo rubanza rurimo akarengane kuruta izindi zose zabayeho.
IGICE CYA 126
Petero yihakana Yesu kwa Kayafa
Ni gute umuntu nka Petero wari ufite ukwizera kandi ukunda Imana yahise atera Yesu umugongo?
IGICE CYA 127
Aburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, hanyuma akajyanwa kwa Pilato
Abayobozi b’idini b’abayahudi bahishura mu by’ukuri ibyari mu mitima yabo.
IGICE CYA 128
Pilato na Herode babona ko ari umwere
Kuki Pilato yohereje Yesu kwa Herode kugira ngo amucire urubanza? Ese Pilato nta bubasha yari afite bwo gucira urubanza Yesu?
IGICE CYA 129
Pilato atangaza ati “wa muntu nguyu!”
Na Pilato yabonye ko Yesu yagaragaje imico ihebuje.
IGICE CYA 130
Yesu atangwa akajyanwa kwicwa
Kuki Yesu yabwiye abagore bari bishwe n’agahinda ko bakwiririra bakaririra n’abana babo aho kuba ari we baririra?
IGICE CYA 131
Umwami utagira icyaha ababarira ku giti cy’umubabaro
Yesu aha isezerano rihebuje umwe mu bagizi ba nabi bari bamanikanywe na we.
IGICE CYA 132
“Nta gushidikanya, uyu yari umwana w’Imana”
Igitangaza cy’umwijima wabaye ku manywa, umutingito, gucika k’umwenda wo mu rusengero byose bihuriza ku mwanzuro umwe.
IGICE CYA 133
Umurambo wa Yesu utegurwa ugahambwa
Kuki byihutirwaga ko bahamba Yesu mbere yuko izuba rirenga?
IGICE CYA 134
Imva yarimo ubusa, kuko Yesu yari muzima!
Yesu amaze kuzuka yiyeretse umwigishwa we w’igitsina gore aho kwiyereka intumwa ze.
IGICE CYA 136
Ku nkombe z’Inyanja ya Galilaya
Incuro eshatu, Petero yibukijwe uko yagaragaza ko akunda Yesu.
IGICE CYA 137
Abantu babarirwa mu magana baramubonye mbere ya Pentekote
Nyuma yo kuzuka kwe na mbere yuko asubira mu ijuru, Yesu yasubiriyemo kenshi abigishwa be icyo bari guhabwa n’uko bari kugikoresha.
IGICE CYA 138
Kristo ari iburyo bw’Imana
Yesu yari kuba akora iki mu gihe ategereje ko igihe kigera akarwanya abanzi be?
IGICE CYA 139
Yesu azahindura isi paradizo kandi arangize inshingano yahawe
Aracyafite byinshi byo gukora mbere yuko ashyikiriza Ubwami Imana ye ari na yo Se.
Kugira ngo wigane Yesu, ugomba . . .
Yesu yagaragaje kenshi imico umunani mu buzima bwe hano ku isi.
Irangiro ry’imirongo
Koresha iri rangiro ubone aho buri murongo wo mu Mavanjiri wasuzumwe muri iki gitabo.
Irangiro ry’ingero (Imigani)
Reba igice buri rugero mu ngero za Yesu rwasuzumwemo muri iki gitabo.
Bumwe mu buhanuzi bwerekeye Mesiya
Huza ibintu byabaye mu buzima bwa Yesu n’ubuhanuzi bwa Bibiliya bigaragaza ko ari Mesiya n’ibice bigaragaramo muri iki gitabo.
Uturere Yesu yabayemo kandi akigishamo
Iyi karita igaragaza uturere Yesu yakoreyemo umurimo we.