Twigane ukwizera kwabo

Ni mu buhe buryo ingero z’abagabo n’abagore bagaragaje ukwizera zadutera inkunga?

Umurongo w’igihe

Umurongo w’igihe hamwe n’amakarita bigufasha kumenya igihe n’aho abantu bavugwa muri Bibiliya babereyeho.

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Twese Inteko Nyobozi idutera inkunga yo gusoma iki gitabo buri muntu ku giti cye ndetse no mu muryango.

Ijambo ry’ibanze

Bibiliya irimo inkuru nyinshi z’abagabo n’abagore bagaragaje ukwizera. Twabigiraho iki?

ABELI

“Aracyavuga nubwo yapfuye”

Ni iki twakwigira kuri Abeli waranzwe no kwizera nubwo avugwa gake muri Bibiliya?

NOWA

“Yagendanaga n’Imana y’ukuri”

Ni ibihe bibazo Nowa n’umugore we bahuye na byo mu kurera abana babo? Ni mu buhe buryo bagaragaje ukwizera igihe bubakaga inkuge?

ABURAHAMU

“Se w’abafite ukwizera bose”

Ni mu buhe buryo Aburahamu yagaragaje ukwizera? Wakwigana ute ukwizera yagaragaje?

RUSI

‘Aho uzajya ni ho nzajya’

Kuki Rusi yari yiteguye no gusiga umuryango we akajya mu kindi gihugu? Ni iyihe mico yagaragaje igatuma Yehova abona ko afite agaciro mu maso ye?

RUSI

“Umugore uhebuje”

Kuki kuba Rusi na Bowazi barashyingiranywe ari ikintu cy’ingenzi cyane? Ibyabaye kuri Rusi na Nawomi biduhishurira iki ku birebana n’umuryango?

HANNAH

Yabwiye Imana ibyari bimuri ku mutima

Kwizera kwa Hana kwamufashije kwihanganira ibintu byasaga n’ibidashoboka.

SAMWELI

‘Yakomeje gukurira imbere ya Yehova’

Ni ikihe kintu cyihariye cyabaye kuri Samweli akiri muto? Ni iki cyatumye ukwizera kwe kwiyongera igihe yari mu ihema ry’ibonaniro?

SAMWELI

Yakomeje kwihangana nubwo yahuye n’ibimuca intege

Twese duhura n’ibiduca intege, bikagerageza ukwizera kwacu. Kuba Samweli yarihanganye bitwigisha iki?

ABIGAYILI

Yagaragaje ubwenge

Ni iki twigira kuri Abigayili ku birebana no gukemura ibibazo mu muryango?

ELIYA

Yarwaniriye ugusenga kutanduye

Twakwigana dute ukwizera kwa Eliya mu gihe hari abantu batemera ibyo Bibiliya yigisha?

ELIYA

Yabaye maso kandi arategereza

Ni mu buhe buryo umuhanuzi Eliya yagaragaje ko yakundaga gusenga igihe yari ategereje ko Yehova asohoza isezerano rye?

ELIYA

Yahumurijwe n’Imana ye

Ni iyihe mimerere Eliya yagezemo agacika intege kugeza aho yifuza gupfa?

YONA

Yavanye isomo ku makosa yakoze

Ese ushobora kwiyumvisha ubwoba Yona yari afite igihe yangaga inshingano? Inkuru ye itwigisaha amasomo y’ingenzi agaragaza ukuntu Yehova yihangana kandi akagira impuhwe.

YONA

Yize kugira imbabazi

Ni mu buhe buryo inkuru ivuga ibya Yona ishobora kudufasha kwisuzuma tutibereye?

ESITERI

Yavuganiye ubwoko bw’Imana

Kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa nk’urwo Esiteri yagaragaje bisaba ukwizera n’ubutwari.

ESITERI

Yagaragaje ubwenge n’ubutwari kandi yirinda ubwikunde

Ni mu buhe buryo Esiteri yakoreye Yehova n’ubwoko bwe igikorwa kizira ubwikunde?

MARIYA

“Dore ndi umuja wa Yehova!”

Uko Mariya yashubije marayika Gaburiyeli bigaragaza iki ku birebana n’ukwizera kwe? Ni iyihe micyo myiza yindi yagaragaje?

MARIYA

‘Yajyaga atekereza’ kuri ayo magambo

Ibyabaye kuri Mariya igihe yari i Betelehemu byakomeje ukwizera kwe kandi bituma arushaho kwiringira amasezerano ya Yehova.

YOZEFU

Yarinze umuryango we, arawutunga kandi arihangana

Ni mu buhe buryo Yozefu yarinze umuryango we? Kuki yahungishirije Mariya na Yesu muri Egiputa?

MARITA

“Nizeye”

Ni mu buhe buryo Marita yagaragaje ukwizera kudasanzwe n’igihe yari afite agahinda?

PETERO

Yanesheje ubwoba no gushidikanya

Ubwoba bushobora kugira imbaraga kandi bukagira ingaruka. Icyakora Petero yanesheje ubwoba no gushidikanya, akomeza gukurikira Yesu.

PETERO

Yabaye indahemuka mu bigeragezo

Ni mu buhe buryo ukwizera n’ubudahemuka bya Petero byatumye yemera gukosorwa na Yesu?

PETERO

Shebuja yamwigishije kubabarira

Ni irihe somo Yesu yigishije Petero mu bijyanye no kubabarira? Yesu yagaragaje ate ko yababariye Petero?

Umusozo

Ni mu buhe buryo wakomeza gushimangira ukwizera kwawe kandi ugakomeza kugira ibyiringiro bihamye?

Ibindi wamenya

KWIZERA IMANA

Twigane ukwizera kwabo

Kwigana urugero rw’abantu bavugwa muri Bibiliya babaye indahemuka bizagufasha kuba inshuti y’Imana.

VIDEWO

Twigane ukwizera kwabo—Videwo

Muri izi videwo z’uruhererekane, tuzareba amasomo twavana ku bagabo n’abagore bizerwa bavugwa muri Bibiliya.