UMUTWE WA 13
Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo by’iteka
IBYANDITSWE Byera bivuga ko “umukiranutsi azabeshwaho no kwizera,” cyangwa ukwemera (Abaroma 1:17). Iryo sezerano rishishikaje rirakureba nawe. Mu buhe buryo?
Yesu ari we Mesiya, amaze kurangiza umurimo we wo kwigisha ku isi, yagiye mu ijuru kubana n’Imana. ‘Yazamuwe [abigishwa be] bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona’ (Ibyakozwe 1:9). Ageze mu ijuru, Imana yamugize Umwami ukomeye utegekera mu ijuru. Vuba aha, “Umwana w’umuntu” Yesu azaza “afite ikuzo ashagawe n’abamarayika bose, [kandi] icyo gihe azicara ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo. Amahanga yose azateranyirizwa imbere ye, maze atandukanye abantu nk’uko umwungeri atandukanya intama n’ihene” (Matayo 25:31, 32). Ibyo bizaba ryari?
Ibyanditswe byera byari byarahanuye ko hari igihe ku isi hari kuzaba imivurungano, yari kugaragaza ko Mesiya ari hafi gucira amahanga urubanza. Yesu yaravuze ati “igihugu kizahagurukira ikindi, n’ubwami buhagurukire ubundi; kandi hazabaho imitingito ikomeye, kandi hirya no hino hazabaho ibyorezo by’indwara n’inzara; nanone abantu bazabona ibintu biteye ubwoba.”—Luka 21:7, 10, 11.
Muri iki gihe, dushobora kwibonera neza isohozwa ry’ayo magambo ya Yesu. Vuba aha, Yesu agiye kurimbura ababi. Hanyuma Satani na we azarimburwa. Isi yose izahinduka paradizo. Abantu bazabana amahoro hagati yabo, no hagati yabo n’inyamaswa. Ibyanditswe bigira biti “isega izabana amahoro n’umwana w’intama, ingwe izabyagira hamwe n’umwana w’ihene, inyana n’intare y’umugara ikiri nto n’itungo ry’umushishe bizabyagira hamwe, kandi umwana muto ni we uzabiyobora. Ntibizangiza kandi ntibizarimbura” (Yesaya 11:6, 9). Nanone kandi, bivuga ko “nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’ . . . Icyo gihe amaso y’impumyi azahumuka, n’amatwi y’ibipfamatwi azibuke” (Yesaya 33:24; 35:5). Abapfuye na bo bazazurwa. “Yehova azahanagura amarira ku maso yose,” kandi “urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi” (Yesaya 25:8; Ibyahishuwe 21:4). Umugambi wa mbere Imana yari ifitiye isi uzasohozwa. Mbega amasezerano ashishikaje!
Komeza kugira ukwemera gukomeye
Ni abahe bantu Imana izaha ingororano y’ubuzima bw’iteka muri Paradizo? Ni abafite ukwemera nyakuri.
Ibuka ko ukwemera nyakuri gushingiye ku bumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana. Bityo rero, komeza kwiga ibyerekeye Imana na Yesu.
Ukwemera nyakuri kugaragazwa n’imirimo yo gukiranuka. Ijambo ry’Imana rigira riti “kwizera [kwemera] kutagira imirimo kuba gupfuye” (Yakobo 2:26). Nukora imirimo myiza nk’iyo, uzagaragaza imico ihebuje y’Imana, ari yo imbaraga, ubutabera, ubwenge n’urukundo. Komeza kwihatira kugira iyo mico ishimisha Imana.
Niwitoza kugira ukwemera nyakuri, bizaguhesha ingororano nyinshi. Koko rero, uko kwemera ni ngombwa kugira ngo ugire ibyishimo, haba muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza cy’iteka.