ISOMO RYA 03
Ese wemera ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri?
Bibiliya idusezeranya ibintu byinshi kandi irimo inama nyinshi. Ushobora kuba wifuza gusobanukirwa neza ibyo yigisha, ariko nanone ukaba wibaza niba ibyo ivuga ari ukuri. Ese ko Bibiliya ari iya kera, ibyo ivuga wabyizera? Ese koko bishobora kutugirira akamaro muri iki gihe? Ese ibyo idusezeranya byo twabyizera? Abantu benshi barabyizera. Reba niba ibyo tugiye kwiga nawe byagufasha kuyizera.
1. Ese ibivugwa muri Bibiliya byabayeho?
Bibiliya ivuga ko irimo “amagambo y’ukuri akwiriye” (Umubwiriza 12:10). Inkuru zirimo zivuga ibintu byabayeho n’abantu babayeho. (Soma muri Luka 1:3; 3:1, 2.) Abashakashatsi benshi n’abahanga mu mateka bemeza ko amatariki y’ingenzi avugwamo ari ukuri, kandi ko abantu bavugwamo babayeho. Nanone bemeza ko ahantu n’ibintu bivugwamo byabayeho.
2. Kuki twavuga ko Bibiliya idufitiye akamaro nubwo ari iya kera?
Hari ibintu Bibiliya yavuze bitari bizwi mu gihe yandikwaga, biza kugaragara nyuma ko ari ukuri. Urugero, hari ibintu ivuga n’abahanga bemera. Ibyinshi muri byo, abantu ntibemeraga ko ari ukuri. Ariko abahanga bo muri iki gihe bemeza ko ibyo yavuze ari ukuri. Ni iyo ‘kwiringirwa kuva iteka ryose kugeza iteka ryose.’—Zaburi 111:7, 8.
3. Kuki twakwizera ibyo Bibiliya ivuga ku gihe kizaza?
Bibiliya irimo ubuhanuzi a buvuga ibintu ‘bitarakorwa’ (Yesaya 46:10). Hari ibintu byinshi byabaye mu mateka yagiye ivuga mbere cyane y’uko biba. Nanone ibiba ku isi muri iki gihe, yari yarabivuze kera kandi ibisobanura neza. Muri iri somo tugiye kwiga bumwe muri ubwo buhanuzi bwo muri Bibiliya. Ibyo yavuze byagenze neza neza nk’uko yabivuze!
IBINDI WAMENYA
Reba ukuntu abahanga bo muri iki gihe bemeranya n’ibyo Bibiliya ivuga n’uko ibivugwa muri bumwe mu buhanuzi bwo muri Bibiliya byagiye biba neza neza nk’uko yabivuze.
4. Abahanga bemeza ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri
Kera abantu benshi bumvaga ko isi iteretse ku kintu. Murebe VIDEWO.
Reka turebe ibyanditswe mu gitabo cya Yobu, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 3.500. Musome muri Yobu 26:7, maze muganire kuri iki kibazo:
-
Kuki bitangaje kuba Yobu yaravuze kera cyane ko isi itendetse “hejuru y’ubusa”?
Hashize imyaka igera kuri 200 abahanga basobanukiwe aho imvura ituruka. Iyo izuba rivuye, amazi y’inyanja ahinduka umwuka, ukazamuka mu kirere ukabyara ibicu, na byo bigatanga imvura, ikagwa, ya mazi agasubira mu nyanja. Ariko reba ibyo Bibiliya yavuze ubu hakaba hashize imyaka igera ku 3.500. Musome muri Yobu 36:27, 28, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:
-
Ni iki kigutangaza iyo usomye ibyo bisobanuro byoroshye Bibiliya itanga?
-
Ese imirongo tumaze gusoma, igufashije kurushaho kwizera Bibiliya?
5. Bibiliya yari yarahanuye ibintu bizwi cyane mu mateka
Musome muri Yesaya 44:27–45:2, maze muganire kuri iki kibazo:
-
Ni ibihe bisobanuro Bibiliya yatanze by’uko Babuloni yari kuzafatwa, ikabivuga mbere y’imyaka 200?
Amateka yemeza ko umwami w’u Buperesi witwaga Kuro n’ingabo ze bafashe umugi wa Babuloni mu mwaka wa 539 Mbere ya Yesu. Babanje kuyobya amazi y’uruzi rwarindaga uwo mugi. Basanze amarembo y’uwo mugi adafunze, barinjira, bawufata batarwanye. Ubu hashize imyaka irenga 2.500 ibyo bibaye, kandi umugi wa Babuloni uracyari amatongo. Dore uko Bibiliya yari yarabivuze.
Musome muri Yesaya 13:19, 20, hanyuma muganire kuri iki kibazo:
-
Ibyabaye kuri Babuloni bihuza bite n’ibyo Bibiliya yari yarahanuye?
6. Ibiba muri iki gihe Bibiliya yari yarabivuze
Bibiliya ivuga ko turi mu “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1). Dore ibyo yavuze ko byari kuzaba muri iki gihe.
Musome muri Matayo 24:6, 7, maze muganire kuri iki kibazo:
-
Bibiliya yavuze ko mu minsi y’imperuka ibintu byari kuzaba bimeze bite?
Musome muri 2 Timoteyo 3:1-5, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:
-
Bibiliya yari yaravuze ko abantu benshi bo mu minsi y’imperuka bari kuzaba bameze bate?
-
Mu byavuzwe muri iyo mirongo, ni ibihe nawe wibonera?
UKO BAMWE BABYUMVA: “Ibyo Bibiliya ivuga ntibyabayeho, ahubwo ni ibyo abantu bihimbiye.”
-
Ni ikihe kintu kikwemeza ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri?
INCAMAKE
Ibyabaye mu mateka, ibyo abahanga bavuga n’ubuhanuzi bitwemeza ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri.
Ibibazo by’isubiramo
-
Ese ibyo Bibiliya ivuga byabayeho cyangwa ni ibyo abantu bihimbiye?
-
Ni ibihe bintu bivugwa muri Bibiliya abahanga bemeza ko ari ukuri?
-
Ese wemera ko ibyo Bibiliya ivuga ku gihe kizaza bizabaho koko? Sobanura.
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Ese hari aho Bibiliya ivuguruzanya n’ibyo abahanga bavuga?
“Ese siyansi ihuza na Bibiliya?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)
Ni ibihe bintu bigaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka”?
“Ubuhanuzi butandatu bwa Bibiliya burimo busohora” (Umunara w’Umurinzi, 1 Gicurasi 2011)
Reba ukuntu ibyo Bibiliya yahanuye ku Bwami bw’u Bugiriki byabaye nk’uko yabivuze.
Reba ukuntu ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwatumye umuntu ahindura ibitekerezo.
a Ubuhanuzi ni ubutumwa buturuka ku Mana buba buvuga iby’igihe kizaza.