Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 3

Naganira nte n’ababyeyi banjye?

Naganira nte n’ababyeyi banjye?

IMPAMVU ARI NGOMBWA KUBYIBAZA

Iyo ubanye neza n’ababyeyi bawe, ubuzima burushaho kukuryohera.

ARI WOWE WAKORA IKI?

Tekereza kuri iyi nkuru: ni kuwa gatatu nimugoroba. Geoff ufite imyaka 17 arangije imirimo yo mu rugo, none arashaka kuruhuka. Acanye televiziyo, ahita yicara mu ntebe akunda kwicaramo.

Ako kanya se ahise aza, kandi biragaragara ko atishimye. Aravuze ati

“Geoff! Urareba televiziyo, aho wagiye gufasha murumuna wawe gusubiramo amasomo? Kandi wa mwana we ntiwumva!”

Geoff avugiye mu matamatama ati “ubwo uratangiye!”

Se abaye nk’uwikanga, aramubwira ati “ni ko sha, uvuze ngo iki?”

Geoff yirebeye hejuru, aravuga ati “hari icyo mvuze se?”

Se ararakaye cyane, aramukangara ati “ntukambwire utyo!”

Iyo uza kuba Geoff wari kubigenza ute ngo wirinde intonganya?

FATA AKANYA UTEKEREZE

Kuganira n’ababyeyi bawe bishobora kugereranywa no gutwara imodoka. Iyo usanze umuhanda ufunze, ushaka undi unyuramo.

URUGERO

Umukobwa witwa Leah yaravuze ati “kuganira na papa birangora cyane. Hari igihe mba nganira na we maze nkumva arambwiye ati ‘harya ni jye wabwiraga?’”

HARI IBINTU BITATU LEAH YAKORA.

  1. 1. Gutombokera se.

    Leah ateye hejuru ati “ibyo nkubwira bifite akamaro! Ntega amatwi!”

  2. 2. Kutongera kugira icyo abwira se.

    Leah ahisemo kwicecekera, ntiyavuga ikibazo afite.

  3. 3. Gushaka igihe cyiza cyo kongera kuganira na se.

    Leah ahisemo kuza kuganira na se imbonankubone cyangwa kumwandikira ibaruwa isobanura ikibazo afite.

Wagira Leah inama yo gukora iki?

ZIRIKANA IBI: Se wa Leah ararangaye kandi ntazi ko umukobwa we yarakaye. Leah aramutse ahisemo icya 1, se ashobora kutumva impamvu amutombokeye. Kubigenza atyo, bishobora gutuma se atumva ibyo yashakaga kuvuga, kandi akumva ko atamwubashye (Abefeso 6:2). Bityo rero, ibyo nta cyo bombi byabamarira.

Nk’uko iyo usanze umuhanda ufunze ushaka undi unyuramo, ushobora gushaka ubundi buryo washyikirana n’ababyeyi bawe

Nubwo icya 2 gisa n’icyoroshye, gishobora kuba atari cyo cyiza. Kubera iki? Kugira ngo Leah akemure neza icyo kibazo, agomba kuganira na se. Niba hari n’icyo yamufasha, yamufasha ari uko amenye uko amerewe. Guceceka nta cyo byamugezaho.

Icyakora Leah nakora icya 3, azashaka ikindi gihe cyo kuganira na se. Nahitamo kwandikira se ibaruwa, bizatuma yumva atuje.

Kwandika ibaruwa bizamufasha gusobanura neza ibyo ashaka kuvuga. Se wa Leah nasoma iyo baruwa, azamenya icyo Leah yashakaga kumubwira, kandi bishobora kumufasha gusobanukirwa ingorane afite. Ibyo bizafasha Leah na se. Kuganira imbonankubone cyangwa binyuze mu ibaruwa bihuje n’inama ya Bibiliya igira iti “dukurikire ibintu bihesha amahoro.”—Abaroma 14:19.

Ese hari ikindi Leah yakora?

Reba niba hari icyo utekereza, hanyuma wibaze icyo bizamufasha.

IRINDE KUVUGA AMAGAMBO YAKUMVIKANA NABI

Jya uzirikana ko ibyo uvuga, atari ko buri gihe ababyeyi bawe babyumva nk’uko ubivuze.

URUGERO

Ababyeyi bawe bakubajije impamvu usa n’utishimye. Nawe urabashubije uti “nta cyo nshaka kubivugaho.”

Ababyeyi bawe bo bumvise ari nk’aho ubabwiye uti “sinabibabwira kuko ntabizera. Aho kubibabwira nabibwira incuti zanjye.”

Tuvuge ko uhanganye n’ikibazo gikomeye kandi ababyeyi bawe bakaba biteguye kugufasha. Uravuze uti “nta kibazo ndabyikemurira.”

  • Ababyeyi bawe bo bumvise iki?

  • Byari kuba byiza iyo ubasubiza ute?