Itoze gusoma no kwigisha
Aka gatabo kagamije kugufasha kongera ubuhanga bwo gusoma no kuvugira mu ruhame ndetse no kwigisha.
Ibaruwa y’Inteko Nyobozi
Twigisha abandi ubutumwa bw’ingenzi cyane kuruta ubundi bwose.
INGINGO YA 2
Imvugo yo mu biganiro bisanzwe
Imvugo yo mu biganiro bisanzwe ituma abaguteze amatwi bumva bisanzuye kandi bakakira neza ubutumwa ubagezaho.
INGINGO YA 3
Gukoresha neza ibibazo
Jya ubaza ibibazo ubigiranye amakenga kugira ngo utume abaguteze amatwi bashishikazwa n’ibyo ubabwira kandi utsindagirize ingingo z’ingenzi.
INGINGO YA 4
Kubakira neza imirongo y’Ibyanditswe
Reba ukuntu wategura ubwenge bw’abaguteze amatwi mbere yo kubasomera umurongo w’Ibyanditswe.
INGINGO YA 6
Gusobanura neza imirongo y’Ibyanditswe
Jya usobanurira neza abateze amatwi aho umurongo w’Ibyanditswe wasomye, uhuriye n’ibyo wigisha.
INGINGO YA 7
Inyigisho z’ukuri kandi zemeza
Inyigisho z’ukuri kandi zemeza zifasha abaguteze amatwi gusobanukirwa icyo ubigisha.
INGINGO YA 8
Ingero zigisha
Jya wumvikanisha ibyo wigisha ukoresha ingero zoroshye, zishishikaje kandi zigisha ibintu by’ingenzi.
INGINGO YA 9
Gukoresha imfashanyigisho
Jya ukoresha imfashanyigisho kugira ngo umuntu akomeze kwibuka ibyo yize.
INGINGO YA 10
Guhinduranya ijwi
Hinduranya ubunini bw’ijwi, ijwi ubwaryo n’umuvuduko waryo, kugira ngo abaguteze amatwi biyumvishe ibyiyumvo biri mu byo wigisha kandi bagire icyo bakora.
INGINGO YA 11
Guhimbarwa
Guhimbarwa bigaragaza ibyiyumvo ufite kandi bituma abaguteze amatwi batarambirwa.
INGINGO YA 12
Ibyishimo no kwita ku bandi
Iyo uvuganye ibyiyumvo uba wereka abaguteze amatwi ko ubitaho.
INGINGO YA 13
Kugaragaza akamaro k’inyigisho
Fasha abaguteze amatwi gusobanukirwa akamaro k’ibyo wigisha, kandi ubereke uko babishyira mu bikorwa.
INGINGO YA 14
Kugaragaza neza ingingo z’ingenzi
Fasha abaguteze amatwi gukurikira ikiganiro cyawe, unagaragaze neza aho buri ngingo y’ingenzi ihuriye n’intego y’ikiganiro n’umutwe wacyo.
INGINGO YA 16
Inyigisho yubaka kandi itanga icyizere
Jya utera abandi inkunga aho kubanenga. Bereke inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana zibahumuriza.
INGINGO YA 17
Ikiganiro cyumvikana
Fasha abaguteze amatwi gusobanukirwa ubutumwa ubagezaho. Sobanura neza ingingo z’ingenzi.
INGINGO YA 18
Ikiganiro gifite icyo cyigisha abandi
Tanga ikiganiro mu buryo bushishikaje, ku buryo abateze amatwi bumva ko bize ibintu by’ingirakamaro.
INGINGO YA 19
Kwihatira kugera abantu ku mutima
Fasha abaguteze amatwi gukunda Imana n’Ijambo ryayo.
INGINGO YA 20
Umusozo mwiza
Umusozo mwiza ushishikariza abaguteze amatwi kwemera ibyo wigishije no kubikurikiza.
Menya amajyambere yawe
Uko wihatira gusoma no kwigisha neza jya umenya aho ugeze ugira amajyambere.