Umurongo w’igihe wa Bibiliya
-
“Mu ntangiriro . . .”
-
Adamu aremwa mu wa 4026 M.Y.
-
Adamu apfa mu wa 3096
-
Umwuzure utangira mu wa 2370
-
Aburahamu avuka mu wa 2018
-
Isezerano rya Aburahamu mu wa 1943
-
Yozefu agurishwa akaba umucakara mu wa 1750
-
Ibigeragezo bya Yobu mbere ya 1613
-
Abisirayeli bava muri Egiputa mu wa 1513
-
Mu mwaka wa 1473 binjira i Kanani bayobowe na Yosuwa
-
Mu wa 1467 bigarurira igihugu cya Kanani hafi ya cyose
-
Sawuli yimikwa mu wa 1117
-
Mu wa 1070 Imana isezeranya Dawidi Ubwami
-
Salomo aba umwami mu wa 1037
-
Mu wa 1027 Urusengero rw’i Yerusalemu rwuzura
-
ahagana mu wa 1020 Indirimbo ya Salomo irangira
-
Mu wa 997 Isirayeli yigabanyamo ubwami bubiri
-
Igitabo cy’Imigani kirangira ahagana mu wa 717
-
Yerusalemu irimburwa; bajyanwa mu bunyage i Babuloni mu wa 607
-
Mu wa 539 Babuloni yigarurirwa na Kuro
-
Mu wa 537 Abayahudi bajyanywe mu bunyage basubira i Yerusalemu
-
Mu wa 455 M.Y. Inkuta za Yerusalemu zongera kubakwa; hatangira ibyumweru 69 by’imyaka
-
Nyuma ya 443 M.Y. Igitabo cy’ubuhanuzi cya Malaki cyandikwa
-
Yesu avuka ahagana mu wa 2 M.Y.
-
Mu wa 29 N.Y. Yesu abatizwa, atangira kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana
-
Yesu atoranya intumwa ze 12; atanga Ikibwiriza cyo ku Musozi mu wa 31
-
Mu wa 32 Yesu azura Lazaro
-
Yesu amanikwa ku itariki ya 14 Nisani 33 (Ukwezi kwa Nisani gufata igice cya Werurwe n’icya Mata)
-
Yesu azurwa ku itariki ya 16 Nisani 33
-
Tariki ya 6 Sivani 33 Pentekote; umwuka wera usukwa (ukwezi kwa Sivani guhura n’igice cya Gicurasi na Kamena)
-
Mu wa 36 Koruneliyo aba Umukristo
-
ahagana mu wa 47-48 Urugendo rwa mbere rwa Pawulo rwo kubwiriza
-
ahagana mu wa 49-52 Urugendo rwa kabiri rwa Pawulo rwo kubwiriza
-
ahagana mu wa 52-56 Urugendo rwa gatatu rwa Pawulo rwo kubwiriza
-
ahagana mu wa 60-61 Pawulo yandika amabaruwa igihe yari afungiwe i Roma
-
mbere y’umwaka wa 62 Yakobo umuvandimwe wa Yesu yandika urwandiko rwe
-
Mu wa 66 Abayahudi bivumbura ku Baroma
-
Yerusalemu n’urusengero rwayo rurimburwa n’Abaroma mu wa 70
-
Yohana yandika igitabo cy’Ibyahishuwe ahagana mu wa 96
-
Yohana, ari na we wa nyuma mu ntumwa, apfa ahagana mu wa 100 N.Y.