Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 26

Paradizo yongera gusubizwaho

Paradizo yongera gusubizwaho

Binyuze ku Bwami buyobowe na Kristo, Yehova azeza izina rye, agaragaze ko ari we ufite uburenganzira bwo gutegeka kandi avaneho ibibi byose

IGITABO cya nyuma cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe, giha abantu bose ibyiringiro. Icyo gitabo cyanditswe n’intumwa Yohana, kirimo iyerekwa ry’ibizaba ku ndunduro y’isohozwa ry’umugambi wa Yehova.

Mu iyerekwa rya mbere, Yesu wazutse yashimiye amatorero kandi arayakosora. Iyerekwa ryakurikiyeho, ritwereka intebe y’Imana yo mu ijuru, imbere yayo hari ibiremwa by’umwuka biyisingiza.

Uko umugambi w’Imana wagendaga ujya mbere, Umwana w’intama, ari we Yesu Kristo, yakiriye umuzingo ufatanishijwe ibimenyetso birindwi. Igihe bafunguraga ibimenyetso bine bya mbere, abantu bagendera ku mafarashi y’ibigereranyo bagaragaye ku isi. Uwa mbere ni Yesu, ugendera ku ifarashi y’umweru kandi yambaye ikamba rigaragaza ko ari Umwami. Hakurikiyeho abagendera ku mafarashi y’amabara atandukanye, mu buryo bw’ubuhanuzi akaba agereranya intambara, inzara n’icyorezo; ibyo byose bikaba byari kubaho mu minsi y’imperuka y’iyi si. Igihe hafungurwaga ikimenyetso cya karindwi, havugijwe impanda ndwi z’ikigereranyo, zisobanura itangazwa ry’imanza z’Imana. Izo mpanda zakurikiwe n’ibyago birindwi by’ikigereranyo, bishushanya umujinya w’Imana.

Ubwami bw’Imana, bugereranywa n’umwana w’umuhungu, bwimitswe mu ijuru. Habaye intambara, maze Satani n’abamarayika be babi bajugunywa ku isi. Ijwi ryarangururiye mu ijuru riti ‘wa si we, ugushije ishyano.’ Satani afite umujinya mwinshi, kuko azi ko ashigaje igihe gito.—Ibyahishuwe 12:12.

Yohana yabonye Yesu mu ijuru agereranywa n’umwana w’intama, ari kumwe n’abantu 144.000 batoranyijwe mu bantu. Abo ‘bazategekana na [Yesu] ari abami.’ Bityo, Ibyahishuwe bigaragaza ko igice cya kabiri cy’urubyaro kizaba kigizwe n’abantu 144.000.—Ibyahishuwe 14:1; 20:6.

Abategetsi bo ku isi bazakoranyirizwa hamwe kuri Harimagedoni, ari yo “ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.” Bazarwana n’uwicaye ku ifarashi y’umweru, ari we Yesu, uzaba uyoboye ingabo zo mu ijuru. Abategetsi b’iyi si bose bazarimburwa. Satani azabohwa, maze Yesu n’abantu 144.000 bategeke isi “imyaka igihumbi.” Ku iherezo ry’iyo myaka igihumbi, Satani azarimburwa.—Ibyahishuwe 16:14; 20:4.

Ubutegetsi bw’imyaka igihumbi bwa Kristo n’abo bazaba bafatanyije gutegeka buzamarira iki abantu bumvira? Yohana yaranditse ati ‘[Yehova] azahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho’ (Ibyahishuwe 21:4). Isi izahinduka paradizo!

Igitabo cy’Ibyahishuwe gisoza Bibiliya gitanga ubwo butumwa. Binyuze ku Bwami bwa kimesiya, izina rya Yehova rizezwa kandi bigaragare rwose ko ari we ukwiriye kuba umwami w’ikirenga w’ijuru n’isi kugeza iteka ryose!

Bishingiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe.