Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubutegetsi

Ubutegetsi

Ni ubuhe butegetsi Abakristo b’ukuri bashyigikira babigiranye umutima wabo wose kandi bakiyemeza kutazabuhemukira?

Mat 6:9, 10, 33; 10:7; 24:14

Reba nanone: Dan 7:13, 14

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Zab 89:18-29​—Iyo mirongo ivuga iby’Umwami Mesiya n’ukuntu Yehova yamuhaye ububasha buruta ubw’abandi bategetsi bose

    • Ibh 12:7-12​—Mesiya yatangiye gutegeka amaze kwirukana Satani mu ijuru, kandi ni na bwo iminsi y’imperuka yatangiye

Ni iyihe nshingano abigishwa ba Kristo basutsweho umwuka bazaba bafite mu gihe cy’Ubwami bw’Imana?

Abakristo bubaha ubutegetsi

Kuki twumvira amategeko ya leta tugatanga imisoro?

Rom 13:1-7; Tito 3:1; 1Pt 2:13, 14

Reba nanone: Ibk 25:8

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Mat 22:15-22​—Igihe abantu babazaga Yesu niba abigishwa be bakwiriye gutanga imisoro, yabashubije mu buryo burangwa n’ubwenge

Kuki tutihorera ndetse no mu gihe dutotejwe?

Yoh 18:36; 1Pt 2:21-23

Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Ibitotezo

Abakristo ntibivanga muri politike

Kuki Abakristo banga gusuzugura Yehova, ndetse no mu gihe abategetsi babibasabye?

Ibk 4:18-20; 5:27-29

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Dan 3:1, 4-18​—Abasore batatu b’Abaheburayo banze kumvira itegeko ryatanzwe n’abategetsi b’i Babuloni, kuko bari kuba bishe itegeko ry’Imana

    • Dan 6:6-10​—Umuhanuzi Daniyeli wari ugeze mu zabukuru yanze kumvira itegeko abategetsi batanze rimubuza gusenga

Ni uruhe rugero Yesu yasigiye abigishwa be ku birebana no kutagira aho tubogamira mu bibazo by’abategetsi b’abantu?

Ni mu buhe buryo itegeko ry’Imana ritubuza gusenga ibigirwamana ryafasha Abakristo gukomeza kutivanga muri politike?

Kuva 20:4, 5; 1Kor 10:14; 1Yh 5:21

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Dan 3:1, 4-18​—Umwami Nebukadinezari yashinze igishushanyo, wenda akaba yaragituye imana ye Mariduki, ategeka abayoboke be kujya bagisenga

Ni ayahe mahame yayobora Abakristo mu gihe bategetswe gushyigikira abarwana mu ntambara?

Yes 2:4; Yoh 18:36

Reba nanone: Zab 11:5

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Mat 26:50-52​—Yesu yagaragaje neza ko abigishwa be batagomba kugira uruhare mu ntambara zibera mu isi

    • Yoh 13:34, 35​—Umukristo ashobora kwibaza ati: “Ese ndamutse mfashe intwaro nkajya kurwanya abo mu kindi gihugu, wenda nkaba nakwica n’abavandimwe na bashiki bacu duhuje ukwizera, naba nubahirije iri tegeko?”

Kuki Abakristo birinda kujya mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi bw’abantu?

Kuki Abakristo batagombye gutungurwa mu gihe bashinjwe ibinyoma bivuga ko barwanya ubutegetsi cyangwa ko bahungabanya umutekano?

Luka 23:1, 2; Yoh 15:18-21

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Ibk 16:19-23​—Intumwa Pawulo na Silasi bakubiswe bazira ko babwiriza