KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE
U Burayi
-
IBIHUGU 47
-
ABATURAGE 743.421.605
-
ABABWIRIZA 1.614.244
-
ABIGISHIJWE BIBILIYA 842.091
Bamwibeshyeho bituma yiga Bibiliya
Ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Londres mu Bwongereza, ryashishikaje cyane abashyitsi n’Abahamya baho. Andrew na Elizabeth bagiye kuri hoteli y’i Londres bashaka gusuhuza bamwe mu bashyitsi bari baturutse mu bindi bihugu. Elizabeth yabonye umugore wari wambaye neza, agira ngo ni umushyitsi waje mu ikoraniro, nuko amuhoberana
urugwiro rwinshi. Uwo mugore yaratangaye maze Elizabeth amusaba imbabazi ati “mbabarira rwose! Nagize ngo nawe waje mu ikoraniro!”Uwo mugore yaramubajije ati “ikoraniro bwoko ki?”
Elizabeth yamweretse icyapa cyari aho, cyifurizaga ikaze Abahamya ba Yehova maze atangazwa n’ukuntu uwo mugore yabyakiriye neza. Uwo mugore yaravuze ati “yoo, mbega ibintu byiza! Urabona nsa n’Abahamya ba Yehova?”
Barakomeje baraganira, Elizabeth amenya ko uwo mugore yitwaga Vivien, ko yakomokaga muri Nijeriya kandi ko bari baturanye. Vivien yemeye kwiga Bibiliya kandi yifuzaga ko abana be na bo biga. Andrew na Elizabeth basuye Vivien iwe mu rugo, na we abakirana urugwiro. Kuba barahuriye kuri hoteli mu buryo bw’impanuka, uko bigaragara byakoze Vivien ku mutima. Igihe Andrew na Elizabeth berekaga Vivien igitabo Icyo Bibiliya yigisha, batunguwe n’uko yababwiye ko asanzwe agifite kandi ko yagisomaga ari kumwe n’abana be bane. Babwiye Vivien ko dukoresha icyo gitabo twigisha abantu Bibiliya ku buntu, ahita ababwira yishimye cyane ati “nimureke dutangire nonaha!”
Ibaruwa y’umuvandimwe w’Umutsigane
Mu kwezi k’Ugushyingo 2014, itorero rya mbere ry’igitsigane ryashinzwe muri Silovakiya. Mu ikoraniro ry’akarere riheruka, habatijwe ababwiriza 21 bavuga igitsigane. Bose bari abo mu mudugudu umwe. Abateranye ku Rwibutso mu itorero ry’igitsigane bari 495.
Umuvandimwe uherutse kubatizwa yanditse ibaruwa ikurikira:“Ndi Umutsigane wo mu karere ka Žehra muri Silovakiya. Abazungu benshi b’aho ntuye, baratunena bakumva ko turi abanyamwanda, ko tubeshya kandi tukiba. Nashatse kujya gusenga maze umukozi w’urusengero ambwira ko nakwisubirirayo kuko nta mwanya nari mfite aho ngaho. Uhereye kuri ibyo byose, ushobora kwiyumvisha uko nafataga abazungu. Hanyuma Abahamya ba Yehova bantumiye mu Nzu y’Ubwami. Nagiyeyo nikandagira, numva ko na bo batazanyakira neza. Natunguwe n’uko na mbere y’uko ninjira mu Nzu y’Ubwami haje umugabo w’umuzungu akampereza umukono, akanyakirana urugwiro. Sinashoboye gukurikira disikuru, kuko nakomezaga kwibaza nti ‘bishoboka bite ko aba bantu bose bangaragariza ineza?’
“Iryo joro sinashoboye gusinzira kuko nakomezaga gutekereza ku byari byambayeho ku Nzu y’Ubwami. Niyemeje gusubirayo kugira ngo ndebe niba bari gukomeza kungaragariza ineza. Icyo gihe bwo, barushijeho kungaragariza ineza kandi bamfata nk’incuti bamaranye igihe. Nakomeje kujya mu materaniro, amaherezo ndabatizwa. Maze kubatizwa, abavandimwe ntibigeze bareka kungaragariza ineza, kandi bakomeje kunyereka ko mfite agaciro. Hari n’igihe bantumira tugasangira amafunguro meza aruta ayo basanzwe bafata! Nifuza kwibera muri uyu muryango ubuziraherezo, kandi Yehova ni we Mana nifuza gukorera iteka ryose.”
Yasenze asaba kubona uwo abwiriza, maze arasubizwa
Mushiki wacu Aysel yari muri bisi avuye mu mugi wa Ganja agiye i Baku muri Azerubayijani. Yasenze Yehova amubwira ko yifuza kubona uwo yagenda abwira
ibya Bibiliya. Nubwo Aysel yari yamaze kubona umwanya yicaramo, hari umugore wamusabye ngo aze bicarane. Aysel yatangiye kumuganiriza, maze aza guhindura ikiganiro bivugira ibya Bibiliya. Uwo mugore yamubwiye ko akunda Yesu kandi ko yifuzaga kurushaho kumumenya. Aysel n’uwo mugore bahanye nomero za telefoni kandi basezerana ko bazongera guhura. Uwo mugore yamusabye ko yazamuzanira Bibiliya niba bishoboka.Aysel asubiye i Ganja, yasuye uwo mugore aho yakoreraga. Uwo mugore yamubwiye ko yari afite “igitabo cy’amasengesho” asoma buri munsi. Mushiki wacu yatangajwe no kubona ko icyo uwo mugore yitaga igitabo cy’amasengesho, mu by’ukuri ari agatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi ko mu mwaka wa 2013. Aysel yatangiye kumwigisha Bibiliya, kandi ashimishwa n’uko Yehova yatumye agira ubutwari bwo kubwiriza mu buryo bufatiweho.
Ibaruwa yo gushimira yanditswe n’umugororwa
Dore ibaruwa yatugezeho iturutse muri Esipanye:
“Mbanje kubashimira ko mukora uko mushoboye kose kugira ngo mugeze ku bantu b’ingeri zose ubutumwa bwo muri Bibiliya.
“Nabonanye n’Abahamya ba Yehova ku ncuro ya mbere duhuriye i Tiranë muri Alubaniya, ubu hashize imyaka 15. Natangajwe nuko hari Umuhamya watinyutse kutuvugisha, kuko twari agatsiko k’insoresore zigera ku icumi. Nta muntu watinyukaga kutuvugisha, ariko uwo muvandimwe we yaratuvugishije nubwo twari twitwaje intwaro. Yatubwiye ibyerekeye Bibiliya nta bwoba. Natangajwe cyane n’ubutwari bwe.
“Ubu hashize imyaka ine Umuhamya w’ino aha muri Esipanye ansuye muri gereza ansaba ko yanyigisha Bibiliya.
Narabyemeye kandi ntangira guhinduka. Ubu sinkigira urugomo n’amahane. Hashize imyaka myinshi nta muntu nendereza. Namenye Yehova kandi ibyo byatumye menya impamvu ndiho. Ngerageza kubana neza n’abandi, kandi maze umwaka urenga ndi umubwiriza.“Nubwo maze imyaka 12 muri gereza, mu myaka 4 ishize numvise mfite ibyishimo n’amahoro yo mu mutima ntigeze ngira mbere hose. Buri munsi mbishimira Yehova.
“Hashize ibyumweru bike ndebye videwo zo ku rubuga rwa jw.org. Videwo ivuga iby’umuvandimwe wo muri Amerika wigeze gufungwa yankoze ku mutima. Ubundi sinkunda kugaragaza ibyiyumvo, ariko igihe nabonaga ihinduka yagize nananiwe kwifata maze ndarira.
“Yehova azakomeze abahe umugisha mu mihati mushyiraho kugira ngo mugere ku bantu b’ingeri zose, muhindura mu ndimi nyinshi ubutumwa bwiza kandi musura abantu nkatwe bari muri za gereza.
“Murakoze cyane!”
“Amaherezo nagize amahoro yo mu mutima”
Felicity ufite imyaka 68 atuye muri Suwede. Yagize ati “numvaga nta cyo ndi cyo, mpuzagurika, ngahora nshakisha amahoro yo mu mutima yasaga n’aho yari yaranyihishe.” Kubera ko atari anyuzwe n’imyizerere ye ya Gatolika, yatangiye gusuzuma imyizerere y’amadini anyuranye amaherezo aza kwishora mu bikorwa by’ubupfumu.
Byageze nubwo ashaka kwiyahura kubera ko yumvaga kubaho nta cyo bimumariye. Agira ati “natakambiye Imana ndira cyane nyisaba ko yambwira icyo yifuzaga ko nkora. Hashize ibyumweru bibiri umuntu yakomanze iwanjye. Yari umusore ucyeye mu maso, ambaza niba nakwishimira kumva Ijambo ry’Imana. Naribwiye nti ‘oya Mana, si Abahamya ba Yehova nashakaga!’”
Nubwo yumvaga yahita akubitaho urugi, yiyemeje gutega amatwi kandi yemera kwiga Bibiliya akoresheje igitabo Icyo Bibiliya yigisha. Agira ati “byatumye mbona Bibiliya mu buryo butandukanye nuko nayibonaga.” Felicity yabatijwe mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryabereye muri Suwede mu mwaka wa 2014. Ubu agira ati “nabonye icyo nashatse mu buzima bwanjye bwose. Amaherezo nagize amahoro yo mu mutima.”