Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDONEZIYA

Umukobwa nyakuri wa Sara

Titi Koetin

Umukobwa nyakuri wa Sara
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1928

  • ABATIZWA MU WA 1957

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Mushiki wacu wagize amakenga, agafasha umugabo we wamurwanyaga kumenya ukuri.—Byavuzwe n’umuhungu we Mario Koetin.

MAMA yagiraga umutima mwiza, akarangwa n’urugwiro kandi agakunda Bibiliya. Igihe yahuriraga n’umumisiyonari witwa Gertrud Ott i Manado muri Sulawesi ya Ruguru, yahise yemera kwiga Bibiliya aba Umuhamya wa Yehova. Ariko data Erwin, wari ukomeye mu by’amabanki, nyuma yaho akaba yarayoboye isoko ry’imari n’imigabane ry’i Jakarta, yaramurwanyije cyane.

Umunsi umwe, papa yasabye mama guhitamo hagati y’ibintu bibiri.

Yamubwiye arakaye cyane ati “hitamo idini cyangwa umugabo!”

Mama yarabanje aratekereza cyane, maze amusubizanya ubugwaneza ati “ndashaka umugabo wanjye, kandi ndashaka na Yehova.”

Papa yabuze icyo arenzaho, uburakari yari afite burayoyoka.

Papa yakundaga mama cyane, akamukundira ko yari umugore w’umunyabwenge, kandi nyuma y’igihe yatangiye kumworohera.

Icyakora mama yifuzaga ko papa yakwifatanya na we mu kuyoboka Imana y’ukuri. Nyuma yo gusenga Yehova kenshi amubwira icyo kibazo yibutse ko papa yakundaga kwiga indimi. Bityo yagiye ashyira imirongo ya Bibiliya yanditse mu cyongereza ahantu hagaragara. Yaramubwiraga ati “ndashaka kongera icyongereza cyanjye.” Nanone yabonye ko yakundaga kuvugira mu ruhame, maze amusaba ko yajya amufasha kwitoza ibiganiro yatangaga mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Yarabyemeye. Kubera ko yari azi ko akunda kwakira abashyitsi, yamubajije niba barashoboraga gucumbikira umugenzuzi usura amatorero. Yarabyemeye. Nanone yari azi ko yakundaga cyane umuryango we, bityo amubwira mu bugwaneza ko agiye aza bakicarana mu makoraniro byamushimisha. Ibyo na byo yarabyemeye.

Imihati mama yagiye ashyiraho yihanganye kandi abigiranye amakenga yatumye papa agenda buhoro buhoro ahinduka. Nyuma yaho igihe twimukiraga mu Bwongereza, papa yatangiye kujya mu materaniro kandi yabaye incuti ya John Barr, waje kuba umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Muri uwo mwaka papa yarabatijwe maze mama arishima cyane. Mu myaka yakurikiyeho yakomeje gukunda mama cyane.

Kuba mama yari indakemwa, yubaha abandi, kandi agakunda Imana cyane byakoze ku mutima abari bamuzi bose

Bamwe mu ncuti zacu bakunda kuvuga ko mama ameze nk’umukristokazi wo mu kinyejana cya mbere witwaga Lidiya, wakundaga kwakira abashyitsi (Ibyak 16:14, 15). Ariko njye nkunze gutekereza ko ameze nka Sara, wagandukiraga umugabo we, Aburahamu (1 Pet 3:4-6). Mama yari indakemwa, yubaha abandi, kandi yakundaga Imana cyane ku buryo yakoze ku mutima abari bamuzi bose. Urugero rwe ni rwo rwatumye papa amenya ukuri. Mbona yari umukobwa nyakuri wa Sara.