Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDONEZIYA

Kumvira byaraturokoye!

Blasius da Gomes

Kumvira byaraturokoye!
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1963

  • ABATIZWA MU WA 1995

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Ni umusaza w’itorero witaye ku ntama abigiranye urukundo mu gihe cy’ubushyamirane bushingiye ku idini bwabaye mu karere ka Ambon, mu birwa bya Maluku.

KU ITARIKI ya 19 Mutarama 1999, umwuka mubi watutumbaga hagati y’Abisilamu n’Abakristo waje kuvamo urugomo rwabereye mu birometero nka bitatu uvuye aho nari ntuye. Icyo gihe ibintu byari byazambye. *

Maze guhungisha umuryango wanjye, naterefonnye abandi babwiriza kugira ngo menye uko bari bamerewe. Nabateye inkunga yo gukomeza gutuza no kwirinda kujya mu duce twarimo akaga. Nyuma yaho, abasaza basuye umukumbi kugira ngo bawutere inkunga mu buryo bw’umwuka kandi bawushishikarize guteranira mu matsinda mato mato.

Ibiro by’ishami byadusabye guhungisha ababwiriza bose bari batuye mu duce duteje akaga, natwe tugeza ayo mabwiriza ku miryango itandukanye. Umuvandimwe umwe wanze guhunga yaje kwicwa n’agatsiko k’abantu bari bitwaje intwaro. Ariko abumviye ubuyobozi bwatanzwe n’ibiro by’ishami bararokotse.

^ par. 1 Ubwo bushyamirane bwamaze imyaka isaga ibiri buyogoza intara ya Maluku kandi bwatumye abantu babarirwa mu bihumbi bava mu byabo.