Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Bavandimwe na bashiki bacu dukunda,

“Buri gihe dushimira Imana iyo tuvuga ibyanyu mwese mu masengesho yacu, kuko duhora tuzirikana umurimo wanyu urangwa no kwizera n’imirimo mukorana umwete mubitewe n’urukundo, no kwihangana kwanyu muterwa n’uko mwiringira Umwami wacu Yesu Kristo imbere y’Imana, ari na yo Data” (1 Tes 1:​2, 3). Mbega ukuntu ayo magambo agaragaza neza ibyiyumvo tubafitiye! Dushimira Yehova ku bwanyu no ku bw’umurimo mukora. Kubera iki?

Mu mwaka ushize, mwakoze ibikorwa byinshi bishyigikira Ubwami, mukora umurimo “urangwa no kwizera” n’indi ‘mirimo mwakoranye umwete mubitewe n’urukundo.’ Benshi muri mwe mwashakishije uko mwakwagura umurimo wanyu. Bamwe muri mwe mwarimutse mujya gukorera umurimo mu turere no mu bihugu ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe cyane. Abandi baguye umurimo babwiriza mu ruhame. Abandi benshi bashishikarijwe kuba abapayiniya b’abafasha mu gihe cy’Urwibutso, mu kwezi umugenzuzi w’akarere yabaga yasuye itorero ryabo cyangwa muri gahunda yihariye yabaye muri Kanama 2014. Nubwo imimerere murimo itandukanye, tubona ko mukorera Yehova n’ubugingo bwanyu bwose, kandi turabibashimira (Kolo 3:​23, 24). “Umurimo wanyu urangwa no kwizera” utuma rwose dushimira Yehova!

Nanone twishimira cyane “imirimo mukorana umwete mubitewe n’urukundo” ifitanye isano n’ubwubatsi bw’amazu akoreshwa mu bikorwa bitandukanye biteza imbere inyungu z’Ubwami hirya no hino ku isi. Dukeneye mu buryo bwihutirwa ayo mazu, bitewe n’uko abagize ubwoko bwa Yehova bakomeza kwiyongera (Yes 60:​22). Bitekerezeho nawe! Mu mwaka ushize, ababwiriza bari 8.201.545, naho abigishwaga Bibiliya buri kwezi bari 9.499.933. Uko kwiyongera kwatumye ibiro byinshi by’amashami bikenera kwagurwa cyangwa kuvugururwa. Birumvikana ko byatumye dukenera Amazu y’Ubwami menshi! Nanone hakenewe amazu y’ibiro by’ubuhinduzi mu turere twitaruye hirya no hino ku isi, kugira ngo abahinduzi bakorere mu turere tuvugwamo indimi bahinduramo.

Ku bw’iyo mpamvu, dushobora kwibaza tuti “nakora iki kugira ngo nshyigikire ubwubatsi bw’ayo mazu?” Hari abashobora kwitangira gukora imirimo yo kubaka. Twaba dufite ubuhanga bwihariye mu mirimo y’ubwubatsi cyangwa tutabufite, twese duterwa ishema no gukoresha ibintu byacu by’agaciro dushyigikira iyo mishinga y’ingenzi (Imig 3:​9, 10). Igihe ihema ry’ibonaniro ryubakwaga, Abisirayeli batanze impano nyinshi cyane ku buryo byabaye ngombwa ko hatangwa itangazo ribabuza gukomeza kuzana impano (Kuva 36:​5-7). Nta gushidikanya ko izo ngero zo mu Byanditswe zidukora ku mutima kandi zikadushishikariza kugira icyo dukora. “Imirimo mukorana umwete mubitewe n’urukundo” muri ibyo bice binyuranye bigize umurimo wera, ni indi mpamvu ituma dushimira Yehova!

Dufite impamvu zihariye zituma twishima iyo tubona ukuntu abavandimwe bakomeza kwihangana bashikamye. Urugero, tekereza ibyabaye ku bavandimwe bacu bo muri Koreya y’Epfo. Guhera mu mwaka wa 1950, abavandimwe bakiri bato bo muri icyo gihugu bagiye bemera gukatirwa ibihano by’igifungo bitandukanye aho gutandukira ukutabogama kwabo kwa gikristo. Abavandimwe benshi bagiye bihanganira icyo gihano kandi ntibacogore. Urugero rwabo rwo kwihangana rukomeza ukwizera kwacu!

Muri Eritereya, hari abavandimwe batatu bamaze imyaka isaga 20 muri gereza. Hari abandi bagiye bafungwa igihe gito, hakubiyemo na bashiki bacu bafunganywe n’abana babo. Hakozwe byinshi kugira ngo abo bavandimwe bafungurwe, ariko kugeza ubu nta cyo biratanga. Icyakora ntibigeze bateshuka. Bakomeye ku budahemuka bwabo mu mimerere ibabaje cyane. Ntitwibagirwa izo ndahemuka mu masengesho yacu.​—⁠Rom 1:​8, 9.

Birumvikana ko benshi muri mwe mudafunzwe muzira ukwizera kwanyu. Ariko benshi muri mwe muhanganye n’iza bukuru, indwara zababayeho akarande, kurwanywa n’abo mwashakanye cyangwa bene wanyu batizera ndetse n’ibindi bibazo bizwi namwe gusa. Nyamara ntibibabuza gukomeza gukorera Yehova mu budahemuka (Yak 1:​12)! Turabashimira. Ukuntu mukomeza kwihangana mu budahemuka, ni indi mpamvu ituma dushimira Yehova.

Koko rero, umurimo wanyu urangwa no kwizera, n’imirimo mukorana umwete mubitewe n’urukundo, no kwihangana kwanyu, biduha impamvu nziza cyane zo ‘gushimira Yehova kuko ari mwiza’ (Zab 106:​1). Mwese turabakunda cyane, kandi dusenga dusaba ko Yehova yabakomeza, akabashyigikira kandi akabaha imigisha kugira ngo muzamukorere iteka ryose.

Abavandimwe banyu,

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova