Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

GEORGIA

Mwabaga he?

Artur Gerekhelia

Mwabaga he?
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1956

  • ABATIZWA MU WA 1991

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Nyuma y’amezi umunani gusa abatijwe, yasize inzu ye n’ubucuruzi bugenda neza, ajya kubwiriza aho ababwiriza bari bakenewe cyane.

NKIMARA kubatizwa, abasaza bambajije niba nakwishimira kwagura umurimo. Ku itariki ya 4 Gicurasi 1992, nagiye mu nama yari igenewe abari biteguye kwimukira aho ababwiriza bari bakenewe cyane. Bukeye bwaho, jye na mugenzi wanjye twakoranaga umurimo w’ubupayiniya, twimukiye ku cyambu cya Batumi mu karere ka Ajaria.

Mbwiriza bwa mbere i Batumi nari mfite ubwoba. Naribazaga nti “nzajya ntangiza ibiganiro nte?” Natunguwe n’uko umugore wa mbere nabwirije yambwiye ati “mwabaga he?” Yifuzaga cyane kumenya Abahamya ku buryo bukeye bwaho twatangiye kumwigisha Bibiliya!

Twagiye i Batumi dufite urutonde rw’abantu bari bashimishijwe. Twakundaga kuyoboza kubera ko tutari tuzi neza uwo mugi. Gusa abantu benshi ntibashoboraga kutuyobora kuko amazina y’imihanda yari aherutse guhindurwa, ariko wasangaga bashimishijwe n’ubutumwa twabwirizaga. Bidatinze, twari dufite amatsinda y’abantu nka 10 cyangwa 15 twigishaga Bibiliya.

Nyuma y’amezi ane gusa, abantu basaga 40 bari basigaye baza mu materaniro buri gihe. Twaribazaga tuti “ni nde uzita kuri aba bantu bose?” Hanyuma intambara yashyamiranyije ingabo za Jeworujiya n’inyeshyamba zo mu karere ka Abkhazia, yatumye abari bagize itorero nahozemo bose bimukira i Batumi. Mu munsi umwe gusa, hashinzwe itorero rishya ryari rifite abasaza n’abapayiniya b’inararibonye!