JEWORUJIYA | 1998-2006
Ibitotezo ntibyababujije gukorera Yehova
Abavandimwe bacu ntibacitse intege, ahubwo bakomeje guteranira hamwe. Abasaza bafashe ingamba zo kurinda ababwiriza. Umuvandimwe wo muri Kanada waburaniraga abavandimwe bacu witwa André Carbonneau, agira ati “hari umuvandimwe wabaga ahagaze hafi y’aho amateraniro abera afite telefoni. Iyo yabonaga igitero kije, yahitaga abimenyesha abasaza.”
Abavandimwe babiri bahagarariye ibiro by’ishami bahitaga basura abavandimwe batewe, kugira ngo babatere inkunga. André agira ati “iyo abo bavandimwe bahagarariye ibiro by’ishami bageraga aho amateraniro abera, basangaga abavandimwe na bashiki bacu bishimye kandi baseka, ukabona biteye inkunga rwose.”
Ababaga bataragabwaho ibitero, hakubiyemo n’abigaga Bibiliya, wasangaga na bo bariyemeje gushikama. André yibuka igihe yavuganaga n’umugore wendaga kuba umubwiriza. Uwo mugore yaramubwiye ati “igihe
narebaga ibyo bitero kuri televiziyo, nahise mbona aho Abakristo b’ukuri batandukaniye n’ab’ikinyoma, none ndashaka kuba Umukristo w’ukuri.”Baburaniye abavandimwe babo babigiranye ubutwari
Muri iyo myaka yaranzwe n’ibitotezo, ababwiriza bagaragaje ukwizera n’ubutwari, bakomeza gukora byinshi mu murimo wo kubwiriza. Ababuraniraga abavandimwe mu nkiko na bo bagaragaje ukwizera.
Itangazamakuru ryaharabikaga Abahamya, rikavuga ko basenya imiryango, banga kwivuza, kandi ko bagandira . Abavoka bemeraga kuburanira abavandimwe bashoboraga gutakarizwa icyizere bakabura akazi. ubutegetsi
Umwavoka wo ku biro by’ishami byo muri Kanada witwa John Burns, wunganiraga abavandimwe bo muri Jeworujiya muri iyo myaka, yaravuze ati “abavandimwe na bashiki bacu b’abavoka baritanze cyane. Ntibatinyaga kujya mu rukiko ngo bavuge ko ari Abahamya ba Yehova, nubwo byashoboraga gutuma batakaza akazi kabo.” Abo Bahamya b’intwari bagize Fili 1:7.
uruhare mu “kurwanirira ubutumwa bwiza, no gutuma umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko.”—Abanyajeworujiya bamagana urugomo
Hagati aho Abahamya bakomeje kwibasirwa. Guhera ku itariki ya 8 Mutarama 2001, Abahamya basabye abaturage gushyira umukono ku nyandiko yamaganaga ibitero bagabwagaho, kandi igasaba ko abahohoteye abaturage b’abanyamahoro bashyikirizwa ubutabera.
Umuvandimwe Burns yagize ati “twashakaga kugaragaza ko Abanyajeworujiya benshi batari bashyigikiye urwo rugomo rwakorerwaga Abahamya ba Yehova, ko ahubwo agatsiko gato k’intagondwa z’Aborutodogisi ari ko kari kihishe inyuma y’ibyo bitero.”
Mu byumweru bibiri gusa, abantu 133.375 bo hirya no hino muri Jeworujiya, basinye kuri iyo nyandiko, kandi abenshi muri bo bari Aborutodogisi. Nubwo iyo nyandiko yagejejwe kuri Perezida Shevardnadze, ibyo bikorwa ntibyahagaze. Izo ntagondwa z’Aborutodogisi zakomeje kwibasira Abahamya.
Icyakora Yehova yakomeje guha imigisha abagaragu be. Mu gihe izo ntagondwa zari zihugiye mu kudurumbanya abagize ubwoko bw’Imana, Yehova we yarimo ahamagara abantu benshi b’imitima itaryarya ngo bave mu idini ry’ikinyoma.
Yaciye ukubiri n’idini ry’ikinyoma
Babilina Kharatishivili yamaze igihe kinini ari Umworutodogisi urangwa n’ishyaka. Amaze kugira imyaka 30, yagiye mu migi n’imidugudu myinshi yigisha iby’imibereho y’abatagatifu.
Ariko Babilina yifuzaga kurushaho kumenya Imana. Bityo yagiye kwiga mu ishuri ry’Aborutodogisi bo muri Jeworujiya. Igihe kimwe, umupadiri yaberetse igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, arababwira ngo bazagisabe Abahamya ba Yehova. Yarababwiye ati “iki gitabo kizabigisha byinshi kuri Bibiliya.”
Ibyo byatunguye Babilina cyane. Yangaga Abahamya, none padiri yari abashishikarije gusoma igitabo cyabo! Yaribajije ati “niba Abahamya ba Yehova ari bo bagomba kunyigisha iby’Imana, ndacyakora iki hano?” Ako kanya yahamagaye Abahamya bo mu mugi wa Poti batangira kumwigisha Bibiliya.
Babilina amaze kumenya ibintu byinshi muri Bibiliya, yahinduye byinshi mu mibereho ye. Yaravuze ati
“igihe niboneraga neza ko Bibiliya itubuza gusenga amashusho, nahise ndeka ibintu byose bifitanye isano no gusenga amashusho. Nemeraga ntashidikanya ko nagombaga kubyirinda.” Igihe yari hafi kugira imyaka 80, yiyemeje kuba Umuhamya wa Yehova.Ikibabaje ni uko mu mwaka wa 2001, Babilina yarwaye agapfa atarabatizwa. Ariko umwuzukuru we witwa Izabela yabatijwe nyuma yaho, kandi ubu akorera Yehova mu budahemuka.
Yifuzaga kuba umubikira
Igihe Eliso Dzidzishvili yari afite imyaka 28, yashatse kuba umubikira. Icyakora mu mwaka wa 2001 yimukiye i Tbilisi kubera ko mu mugi yavukiyemo wa Tkibuli nta kigo cy’ababikira cyari gihari. Igihe yari atarabona umwanya mu kigo cy’ababikira, yashatse akazi k’ubwarimu. Umwe mu bana yigishaga, yari afite nyina w’Umuhamya witwaga Nunu.
Eliso agira ati “twaganiraga kenshi kuri Bibiliya. Nabaga mburanira idini ryanjye ry’Aborutodogisi, ariko Nunu yanyerekaga imirongo ya Bibiliya yihanganye. Umunsi umwe yampaye agatabo kitwa Ni iki Imana idusaba? Uko twasomaga paragarafu n’imirongo ya Bibiliya, niboneye ko gusenga amashusho bihabanye n’amategeko y’Imana.”
Nyuma yaho, Eliso yagiye gusobanuza padiri. Ibisubizo padiri yamuhaye byatumye yibonera ko inyigisho z’Aborutodogisi zidashingiye kuri Bibiliya (Mar 7:7, 8). Yemeye adashidikanya ko yabonye ukuri, ahita atangira kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, bidatinze arabatizwa.
Bubatse Amazu y’Ubwami nubwo barwanywaga
Mu mwaka wa 2001, amatorero menshi yari akeneye aho akorera amateraniro. Ugereranyije hari hakenewe Amazu y’Ubwami 70. Nubwo hari mu gihe cy’ibitotezo, Ezira 3:3.
hatangijwe umushinga wo kubaka Amazu y’Ubwami.—Bidatinze, abubatsi batangiye gusana inzu yari yarahoze ikoreshwa n’amatorero menshi yo mu mugi wa Tbilisi. Bahise bakurikizaho andi mazu abiri, imwe mu mugi wa Tbilisi n’indi mu mugi wa Chiatura mu burengerazuba bwa Jeworujiya.
Umuvandimwe Tamazi Khutsishvili, wubatse inzu y’i Chiatura, agira ati “buri munsi twabaga turi abakozi nka cumi na batanu. Inkuru yahise isakara ko turi kubaka Inzu y’Ubwami. Hari ubwo twumvaga ibihuha bivuga ko abaturwanya bashakaga kuza kuyisenya.”
None se bari kurangiza iyo nzu bate, kandi bararwanywaga? Tamazi agira ati “twakomeje kubaka Inzu y’Ubwami, tuyirangiza nyuma y’amezi atatu. Nubwo badushyiragaho iterabwoba, nta wigeze aza kuyisenya.” *
Amaherezo twabonye umutekano
Mu kwezi k’Ukwakira 2003, batangiye kubaka Inzu y’Ubwami mu mugi wa Samtredia. Icyo gihe nanone intagondwa z’Aborutodogisi zashyize iterabwoba ku bavandimwe. Abavandimwe bamaze kubaka inkuta na sima itaruma, abaturwanyaga baraje barazihirika.
Icyakora mu Gushyingo 2003, muri Jeworujiya habaye ikintu cyatumye abavandimwe bongera kugira umutekano. Ubutegetsi bwarahindutse bituma habaho ubwisanzure bw’amadini. Bamwe mu bari bagize ka gatsiko k’intagondwa z’Aborutodogisi barafashwe barafungwa.
Ubwoko bw’Imana bwabonye imigisha myinshi
Ibitotezo bimaze kurangira, Abahamya bo muri Jeworujiya babonye imigisha myinshi. Mu ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 2004, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu kinyajeworujiya.
Mu ikoraniro ry’intara ryo mu wa 2006 ryari rifite umutwe uvuga ngo “Gucungurwa kwacu kuregereje!,” habaye ikindi kintu kitazibagirana. Abari bateranye bashimishijwe no kumva ko umuvandimwe Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi yari gutanga disikuru.
Bashimishijwe cyane n’uko yabatangarije ko hasohotse Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu kinyajeworujiya.Abari aho basutse amarira y’ibyishimo. Hari mushiki wacu wavuze ati “sinzi niba nabona uko nsobanura ibyishimo nagize igihe twahabwaga Bibiliya. . . . Sinzigera mbyibagirwa.” Abantu basaga 17.000 bishimiye icyo gihe kitazibagirana mu mateka y’Abahamya ba Yehova muri Jeworujiya.
^ par. 29 Guhera mu mwaka wa 2001 kugeza mu wa 2003, mu gihugu hose hubatswe Amazu y’Ubwami arindwi.