JEWORUJIYA | 1924-1990
Bibiliya mu kinyajeworujiya
IKINYAJEWORUJIYA ni rumwe mu ndimi Bibiliya yahinduwemo kera cyane. Izindi ndimi yahinduwemo ni ikilatini, igisiriyake, igikobute, icyarumeniya n’izindi. Hari inyandiko z’ikinyajeworujiya za kera cyane mu kinyejana cya gatanu cyangwa mbere yaho zirimo Amavanjiri, inzandiko za Pawulo na Zaburi. Mu binyejana byakurikiyeho, bakomeje guhindura Bibiliya mu kinyajeworujiya no kuyandukura, bituma haboneka ubuhinduzi bwinshi muri urwo rurimi. *
Bibiliya yacengeye cyane mu muco w’Abanyajeworujiya. Urugero, inkuru ibabaje y’Umwamikazi Shushanik, ishobora kuba yaranditswe mu mpera z’ikinyejana cya gatanu, irimo amagambo yo muri Bibiliya n’ibitekerezo byayo. Ahagana mu mwaka wa 1220, umusizi witwa Shota Rustaveli, yahimbye igisigo kirekire yise Umurwanyi wambaye uruhu rw’urusamagwe (Vepkhvistqaosani), kirimo ibitekerezo byerekeza ku mahame mbwirizamuco ya gikristo. Yavuze ibirebana n’ubucuti, kugira ubuntu no gukunda abanyamahanga, iyo mico ikaba n’ubu ikiranga Abanyajeworujiya.
^ par. 3 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ubutunzi bw’agaciro bwamaze igihe kirekire buhishwe,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kamena 2013.