JEWORUJIYA
Abakurude bemera ukuri
GULIZAR agira ati “nsenga Yehova kenshi mushimira ko namumenye mu rurimi rwanjye kavukire.”
Gulizar yamaze imyaka umunani ajya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, ariko yabatijwe ari uko atangiye kujya mu materaniro yo mu rurimi rwe kavukire. Ni umwe mu Bakurude bo muri Jeworujiya bemeye ukuri mu myaka ya vuba aha. Ariko se Abakurude ni bantu ki?
Abakurude bamaze ibinyejana byinshi batuye mu Burasirazuba bwo Hagati. Hari abahanga bavuga ko bashobora 2 Abami 18:11; Ibyak 2:9). Ururimi rwabo rusa n’indimi zikoreshwa muri Irani.
kuba bakomoka ku Bamedi bavugwa muri Bibiliya (Muri iki gihe, Abakurude benshi batuye mu bihugu bitandukanye nka Arumeniya, Iraki, Irani, Siriya na Turukiya. Muri Jeworujiya hari Abakurude bagera ku 20.000. Muri rusange, ni abantu batinya Imana kandi bubaha cyane ibintu by’umwuka.
Muri Jeworujiya hari ababwiriza 500 b’Abakurude n’amatorero atatu akoresha ururimi rw’igikurude. Mu mwaka wa 2014, habaye ikoraniro rya mbere ry’iminsi itatu mu rurimi rw’igikurude, ryabereye i Tbilisi, kandi hateranye abantu baturutse muri Arumeniya, mu Budage, muri Turukiya no muri Ukraine.