Zaburi 15:1-5

  • Ni nde uzaba mu ihema rya Yehova?

    • Avuga ukuri nk’uko kuri mu mutima we (2)

    • Ntajya asebanya (3)

    • Ntahindura icyo yasezeranyije, nubwo kugikora byamuteza ibibazo (4)

Indirimbo ya Dawidi. 15  Yehova, ni nde uzaba mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?+   Ni umuntu w’indahemuka,*+Ukora ibyo gukiranuka,+Kandi akavuga ukuri nk’uko kuri mu mutima we.+   Ntajya asebanya,+Ntajya agirira nabi mugenzi we,+Kandi ntajya aharabika incuti ze.+   Yanga umuntu wese ukora ibibi,+Ariko yubaha abatinya Yehova. Icyo yasezeranyije* ntagihindura, nubwo kugikora byamubera bibi.+   Ntaguriza umuntu amafaranga ashaka inyungu,+Kandi ntiyemera ruswa kugira ngo agire uwo arenganya.+ Umuntu wese ukora ibyo ntazanyeganyezwa.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ugendera mu nzira iboneye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “icyo yarahiriye.”