Zaburi 115:1-18
115 Yehova, si twe dukwiriye icyubahiro. Rwose si twe tugikwiriye.
Ahubwo izina ryawe abe ari ryo uhesha icyubahiro,+Bitewe n’uko ufite urukundo rudahemuka kandi ukaba uri uwizerwa.+
2 Kuki abantu bavuga bati:
“Imana yabo iri he?”+
3 Imana yacu iri mu ijuru,Kandi ibyo yishimira gukora byose irabikora.
4 Ibigirwamana byabo ni ifeza na zahabu,Kandi byakozwe n’abantu.+
5 Bifite akanwa ariko ntibishobora kuvuga.+
Bifite amaso ariko ntibishobora kureba.
6 Bifite amatwi ariko ntibishobora kumva.
Bifite amazuru ariko ntibishobora guhumurirwa.
7 Bifite intoki ariko ntibishobora gukorakora.
Bifite ibirenge ariko ntibishobora kugenda,+Kandi nta jwi rituruka mu mihogo yabyo.+
8 Ababikora,+N’ababyiringira bose bazamera nka byo.+
9 Isirayeli we, iringire Yehova.+
Ni we ugutabara kandi ni we ngabo ikurinda.+
10 Mwebwe abakomoka kuri Aroni,+ nimwiringire Yehova.
Ni we ubatabara kandi ni we ngabo ibarinda.
11 Mwa batinya Yehova mwe, nimwiringire Yehova.+
Ni we ubatabara kandi ni we ngabo ibarinda.+
12 Yehova aratwibuka, kandi azaduha imigisha.
Azaha imigisha Abisirayeli,+Kandi azaha imigisha abakomoka kuri Aroni.
13 Azaha imigisha abatinya Yehova,Ari aboroheje n’abakomeye.
14 Yehova azatuma muba benshi,N’abana banyu babe benshi.+
15 Yehova Umuremyi w’ijuru n’isi,+Nabahe imigisha.+
16 Ijuru ni irya Yehova,+Ariko isi yayihaye abantu.+
17 Abapfuye ntibasingiza Yah,*+Kandi mu bajya mu mva nta n’umwe umusingiza.+
18 Ariko twebwe tuzasingiza Yah,Uhereye none kugeza iteka ryose.
Nimusingize Yah!
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.