Yesaya 35:1-10
35 Ubutayu n’akarere katagira amazi bizishima+Kandi ikibaya cy’ubutayu kizishima cyuzuremo indabyo.*+
2 Rwose kizarabya uburabyo.+
Kizishima kandi kirangurure ijwi ry’ibyishimo.
Kizahabwa ikuzo rya Libani,+Gihabwe ubwiza buhebuje bwa Karumeli+ na Sharoni.+
Bazabona ikuzo rya Yehova, babone ubwiza buhebuje bw’Imana yacu.
3 Mukomeze amaboko adafite imbaragaKandi mukomeze amavi atitira.+
4 Mubwire abahangayitse mu mitima muti:
“Nimukomere mwe gutinya.
Dore Imana yanyu izaza ije kubahorera,Imana izaza ije guhana.+
Izaza ibakize.”+
5 Icyo gihe amaso y’abatabona azareba+N’amatwi y’abatumva yumve.+
6 Icyo gihe umuntu wamugaye azasimbuka nk’impara+Kandi ururimi rw’umuntu utavuga ruzavuga mu ijwi ryo hejuru rifite ibyishimo.+
Amazi azadudubiza mu butayuKandi imigezi itembe mu kibaya cy’ubutayu.
7 Ubutaka bwumagaye bitewe n’ubushyuhe buzahinduka ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo+N’ubutaka bwumye buhinduke amasoko y’amazi.
Aho ingunzu* ziba,+Hazamera ibyatsi, urubingo n’urufunzo.
8 Hazaba umuhanda munini,+Ni byo koko hazabaho inzira yitwa Inzira yo Kwera.
Nta muntu wanduye uzayinyuramo.+
Izanyurwamo n’ukwiriye kuyinyuramo,Umuntu utubaha Imana ntazayigendagendamo.
9 Nta ntare izahabaKandi nta nyamaswa z’inkazi zizayigeramo.
Nta n’imwe izahaboneka.+
Abantu bacunguwe ni bo bonyine bazayinyuramo.+
10 Abacunguwe na Yehova bazagaruka,+ baze i Siyoni basakuza bitewe n’ibyishimo.+
Bazagira ibyishimo bitazashira.+
Bazagira ibyishimo n’umunezeroKandi agahinda n’akababaro bizahunga.+