Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko 5:1-43
5 Nuko bagera hakurya y’inyanja, mu karere ka Gerasa.+
2 Akiva mu bwato ahura n’umugabo wari uturutse mu irimbi, wari watewe n’umudayimoni.
3 Uwo mugabo yiberaga mu irimbi. Kugeza icyo gihe nta muntu n’umwe wari warashoboye kumuboha ngo amukomeze, niyo yabaga akoresheje iminyururu.
4 Inshuro nyinshi bamubohaga amaguru n’amaboko bakoresheje iminyururu, ariko akayicagagura. Nta muntu n’umwe washoboraga kumufata ngo amugumane.
5 Ku manywa na nijoro yahoraga mu marimbi no mu misozi asakuza cyane kandi yikebesha amabuye.
6 Ariko abonye Yesu akiri kure, ariruka aramwunamira.+
7 Nuko amaze gusakuza cyane aravuga ati: “Yesu Mwana w’Imana Isumbabyose uranshakaho iki? Rahira mu izina ry’Imana ko utagiye kunyica nabi.”+
8 Byatewe n’uko Yesu yari abwiye uwo mudayimoni ati: “Va muri uwo muntu wa mudayimoni we!”+
9 Ariko abanza kumubaza ati: “Witwa nde?” Umudayimoni aramusubiza ati: “Nitwa Legiyoni,* kuko turi benshi.”
10 Nuko uwo mudayimoni atangira kwinginga Yesu ngo ntabirukane muri icyo gihugu.+
11 Icyo gihe hari ingurube nyinshi+ zarishaga ku musozi.+
12 Nuko abo badayimoni binginga Yesu bati: “Twohereze muri ziriya ngurube tuzinjiremo.”
13 Arabemerera maze barasohoka binjira muri za ngurube. Izo ngurube ziruka zigana ahantu hacuramye, ziroha mu nyanja zirarohama. Zose hamwe zari nk’ibihumbi bibiri.
14 Ariko abashumba bari baziragiye barahunga, bajya mu mujyi no mu giturage kuvuga ibyabaye maze abantu bose baza kureba uko byagenze.+
15 Nuko baza aho Yesu ari, babona na wa mugabo wari waratewe n’abadayimoni benshi. Yari yicaye, yambaye kandi yagaruye ubwenge. Babibonye bagira ubwoba bwinshi.
16 Abari babibonye na bo bababwira uko byagendekeye uwo muntu wari waratewe n’abadayimoni n’ibyabaye ku ngurube.
17 Nuko binginga Yesu ngo ave mu karere kabo.+
18 Yesu yuriye ubwato wa muntu wari waratewe n’abadayimoni aramwinginga ngo bajyane.+
19 Ariko ntiyamwemerera, ahubwo aramubwira ati: “Jya iwanyu usange bene wanyu ubabwire ibintu byose Yehova* yagukoreye, n’ukuntu yakugiriye impuhwe.”*
20 Nuko uwo mugabo aragenda abwira ab’i Dekapoli* ibintu byose Yesu yamukoreye, abantu bose baratangara cyane.
21 Yesu yongera kwambuka ari mu bwato asubira ku nkombe yo hakurya, hanyuma abantu benshi baza hafi ye ariko we yari ahagaze iruhande rw’inyanja.+
22 Nuko umwe mu bayobozi b’isinagogi* witwaga Yayiro araza maze abonye Yesu amupfukama imbere.+
23 Aramwinginga cyane ati: “Umukobwa wanjye ararembye cyane. Ndakwinginze, ngwino umurambikeho ibiganza+ kugira ngo akire bityo akomeze kubaho.”
24 Nuko Yesu ajyana na we. Abantu benshi baramukurikira, bagenda bamubyiganiraho.
25 Hari umugore wari umaze imyaka 12+ arwaye indwara yo kuva amaraso.*+
26 Yari yarivuje ku baganga benshi bamubabazaga cyane kandi yari yarabahaye ibye byose, ariko nta cyo bari baramumariye. Ahubwo yagendaga arushaho kumererwa nabi.
27 Nuko yumvise ibintu bavugaga kuri Yesu, araza aturuka inyuma ye ari muri ba bantu benshi, maze akora ku mwitero we.+
28 Yaratekerezaga ati: “Ninkora ku mwitero we byonyine, ndahita nkira.”+
29 Ako kanya amaraso arakama, yumva mu mubiri we akize indwara yamubabazaga.
30 Yesu na we ahita yiyumvamo ko imbaraga+ zimuvuyemo, maze arahindukira areba abo bantu, arababaza ati: “Ni nde ukoze ku myenda yanjye?”+
31 Ariko abigishwa be baramubaza bati: “Urabona ukuntu abantu bakubyiganiraho ari benshi, none urabaza ngo: ‘ni nde unkozeho?’”
32 Icyakora akomeza kubareba kugira ngo amenye uwabikoze.
33 Ariko uwo mugore agira ubwoba bwinshi aratitira, kuko yari azi ibimaze kumubaho, araza amupfukama imbere amubwiza ukuri kose.
34 Yesu aramubwira ati: “Mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije. Igendere amahoro+ kandi ukire indwara yakubabazaga.”+
35 Akivuga ibyo, haza abantu baturutse mu rugo rw’uwo muyobozi w’isinagogi, baramubwira bati: “Umukobwa wawe yapfuye! Uracyaruhiriza iki Umwigisha?”+
36 Ariko Yesu abyumvise abwira Yayiro ati: “Humura, ntugire ubwoba. Wowe wizere gusa.”+
37 Nuko ntiyagira undi yemerera ko bajyana, uretse Petero, Yakobo na Yohana umuvandimwe wa Yakobo.+
38 Hanyuma bagera mu rugo rwa Yayiro, asanga hari akavuyo n’urusaku rwinshi, abantu bari kurira cyane.+
39 Yesu amaze kwinjira mu nzu arababaza ati: “Kuki mwateje akavuyo n’urusaku rwinshi kandi mukaba muri kurira? Ntabwo umwana yapfuye ahubwo arasinziriye.”+
40 Avuze atyo batangira kumuseka cyane. Ariko amaze gusohora abantu bose, ajyana na papa w’uwo mwana na mama we n’abigishwa bari kumwe na we, binjira aho uwo mwana yari ari.
41 Hanyuma afata ukuboko k’uwo mwana aramubwira ati: “Talisa kumi,” bisobanura ngo: “Mukobwa, haguruka!”+
42 Nuko ako kanya uwo mukobwa arahaguruka atangira kugenda. (Yari afite imyaka 12.) Bose baratangara cyane, ibyishimo birabarenga.
43 Ariko yongera kubabwira akomeje ngo ntibagire uwo babibwira.+ Nanone abasaba ko baha uwo mwana ibyokurya.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Legiyoni ni izina ryahabwaga itsinda ry’ingabo z’Abaroma. Aha byumvikanisha umubare munini cyane.
^ Reba Umugereka wa A5.
^ Cyangwa “imbabazi.”
^ Cyangwa “akarere kagizwe n’imijyi 10.”
^ Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Birashoboka ko yari afite imihango idahagarara.