Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko 15:1-47
15 Mu gitondo cya kare abakuru b’abatambyi, abayobozi b’Abayahudi, abanditsi ndetse n’abagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bose bahita bakora inama. Hanyuma baboha Yesu baramujyana bamushyira Pilato.+
2 Pilato aramubaza ati: “Ese uri Umwami w’Abayahudi?”+ Yesu aramusubiza ati: “Yego ndi we.”+
3 Ariko abakuru b’abatambyi batangira kumurega ibintu byinshi.
4 Pilato arongera aramubaza ati: “Ese nta cyo usubiza?+ Dore bari kukurega ibirego byinshi.”+
5 Ariko Yesu ntiyagira ikindi asubiza. Nuko Pilato aratangara cyane.+
6 Mu minsi mikuru, Pilato yari afite akamenyero ko kurekura imfungwa imwe abaturage babaga bamusabye.+
7 Icyo gihe, hari imfungwa yitwaga Baraba, yari ifunganywe n’abantu bigometse ku butegetsi, kandi bakaba barishe abantu.
8 Nuko abantu baraza bamusaba ko abarekurira imfungwa nk’uko yari yarabibamenyereje.
9 Pilato arababaza ati: “Ese murashaka ko mbarekurira umwami w’Abayahudi?”+
10 Yari azi neza ko ishyari ari ryo ryatumye abakuru b’abatambyi batanga Yesu.+
11 Ariko abakuru b’abatambyi bashuka abaturage ngo basabe ko Pilato abarekurira Baraba.+
12 Pilato arongera arababaza ati: “None se uyu mwita umwami w’Abayahudi muragira ngo mugenze nte?”+
13 Barongera barasakuza bati: “Mumanike ku giti!”*+
14 Pilato arongera arababaza ati: “Kubera iki? Ikibi yakoze ni ikihe?” Ariko barushaho gusakuza bavuga bati: “Mumanike ku giti!”+
15 Kubera ko Pilato yifuzaga gushimisha abaturage, yabarekuriye Baraba. Hanyuma aza gutegeka ko Yesu akubitwa,*+ aramutanga ngo amanikwe ku giti.+
16 Nuko abasirikare bamujyana mu nzu ya guverineri, maze bahamagara itsinda ryose ry’abasirikare bahurira hamwe.+
17 Bamwambika umwenda ufite ibara ry’isine* kandi baboha ikamba ry’amahwa barimwambika ku mutwe.
18 Batangira kumubwira bati: “Ni amahoro Mwami w’Abayahudi!”+
19 Bakajya bamukubita urubingo mu mutwe, bakamucira amacandwe kandi bagapfukama bakamwunamira.
20 Hanyuma bamaze kumushinyagurira, bamwambura wa mwenda ufite ibara ry’isine maze bongera kumwambika imyenda ye. Nuko baramusohora bajya kumumanika ku giti.+
21 Hanyuma bahura n’umugabo wihitiraga witwaga Simoni w’i Kurene, akaba yari papa wa Alegizanderi na Rufo kandi yari avuye mu giturage. Nuko bamuhatira kwikorera igiti cy’umubabaro* cya Yesu.+
22 Bajyana Yesu ahantu hitwa i Gologota, bisobanura “Igihanga.”+
23 Bagezeyo bagerageza kumuha divayi ivanze n’umuti utuma umuntu atumva ububabare,+ ariko yanga kuyinywa.
24 Nuko bamumanika ku giti maze bagabana imyenda ye bakoresheje ubufindo,* kugira ngo bamenye uwo buri wese ajyana.+
25 Igihe bamumanikaga hari nka saa tatu za mu gitondo.*
26 Nuko hejuru ye bamanikaho icyapa cyanditsweho ibyo aregwa. Bandikaho ngo: “Umwami w’Abayahudi.”+
27 Nanone bamanika abagizi ba nabi babiri iruhande rwe, umwe iburyo bwe undi ibumoso bwe.+
28 * ——
29 Nuko abahisi n’abagenzi baramutuka, bakamuzunguriza umutwe+ bavuga bati: “Harya ngo wari gusenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu!+
30 Ngaho se ikize, umanuke kuri icyo giti cy’umubabaro.”
31 Abakuru b’abatambyi bafatanyije n’abanditsi na bo bakamuseka cyane bavuga bati: “Yakijije abandi ariko we ntashobora kwikiza!+
32 Umva ko ari Kristo Umwami w’Abisirayeli! Ngaho se namanuke ku giti cy’umubabaro kugira ngo tubibone tumwizere!”+ Ndetse n’abari bamanikanywe na we, na bo baramutukaga.+
33 Nuko bigeze ahagana saa sita z’amanywa,* igihugu cyose gihinduka umwijima kugeza saa cyenda z’amanywa.*+
34 Bigeze saa cyenda, Yesu arangurura ijwi aravuga ati: “Eli, Eli, lama sabakitani?” Bisobanura ngo: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”+
35 Bamwe mu bari bahagaze hafi aho babyumvise baravuga bati: “Nimwumve! Ari guhamagara Eliya.”
36 Ariko umwe muri bo ariruka afata eponje* ayinika muri divayi isharira, maze ayishyira ku rubingo arayimuha ngo ayinywe+ aravuga ati: “Nimumureke! Reka turebe ko Eliya aza kumumanura ku giti.”
37 Hanyuma Yesu ataka aranguruye ijwi, maze arapfa.+
38 Nuko rido y’ahera h’urusengero+ icikamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi.+
39 Umukuru w’abasirikare wari uhagaze imbere ye abonye uburyo apfuyemo, aravuga ati: “Nta gushidikanya, uyu yari Umwana w’Imana.”+
40 Nanone hari abagore babyitegerezaga bari kure. Muri bo hari harimo Mariya Magadalena, Mariya mama wa Yakobo Muto na Yoze hamwe na Salome.+
41 Abo bagore bajyaga bamuherekeza kugira ngo bamwiteho+ ubwo yari i Galilaya, kandi hari n’abandi bagore benshi bari barazanye na we i Yerusalemu.
42 Kubera ko byari bigeze nimugoroba kandi ukaba wari umunsi wo Kwitegura, ni ukuvuga umunsi ubanziriza Isabato,
43 haje umugabo wubahwaga witwaga Yozefu wo muri Arimataya, wari umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, kandi na we akaba yari ategereje Ubwami bw’Imana. Nuko agira ubutwari ajya imbere ya Pilato amusaba umurambo wa Yesu.+
44 Ariko Pilato yibaza niba koko Yesu yamaze gupfa. Nuko atumaho umukuru w’abasirikare, amubaza niba koko Yesu yapfuye.
45 Uwo mukuru w’abasirikare amaze kubyemeza, Pilato aha Yozefu uburenganzira bwo gutwara umurambo wa Yesu.
46 Nuko Yozefu agura umwenda mwiza cyane, aramumanura, amuzingira muri uwo mwenda mwiza, amushyira mu mva*+ yari yaracukuye mu rutare, maze ashyira ibuye ku muryango w’iyo mva.+
47 Ariko Mariya Magadalena na Mariya mama wa Yoze bakomeza kwitegereza aho yari yashyinguwe.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “mwice umumanitse ku giti.”
^ Cyangwa “akubitwa ibiboko.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ikiboko.”
^ Hari n’abaryita ibara rya move. Umwenda ufite ibara ry’isine wambarwaga n’abantu b’abakire, abanyacyubahiro cyangwa abami.
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Igiti.”
^ Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya gatatu.”
^ Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya gatandatu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya cyenda.”
^ Cyangwa “icyangwe.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”