Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 14:1-35
14 Ikindi gihe, ubwo hari ku munsi w’Isabato, Yesu yinjiye mu nzu y’umwe mu bakuru b’Abafarisayo kugira ngo basangire ibyokurya, kandi baramwitegerezaga cyane.
2 Icyo gihe, imbere ye hari umuntu wari urwaye indwara yatumaga abyimba amaboko n’amaguru.*
3 Nuko Yesu abaza abahanga mu by’Amategeko n’Abafarisayo ati: “Ese amategeko yemera gukiza umuntu ku Isabato, cyangwa ntabyemera?”+
4 Ariko baraceceka. Nuko aramufata aramukiza, maze aramusezerera.
5 Hanyuma arababaza ati: “Ni nde muri mwe utahita arohora umwana we waguye mu mazi,+ cyangwa ikimasa cye, ku munsi w’Isabato?”+
6 Ariko ntibashobora kugira icyo basubiza.
7 Hanyuma abonye ukuntu abari batumiwe bihitiragamo imyanya y’icyubahiro, abaha urugero,+ arababwira ati:
8 “Nihagira ugutumira mu bukwe, ntukicare mu mwanya w’icyubahiro.+ Wenda uwagutumiye ashobora kuba yaratumiye undi muntu ukurusha icyubahiro,
9 uwabatumiye mwembi akaza akakubwira ati: ‘imukira uyu muntu,’ maze ukagenda ufite ikimwaro ukajya mu mwanya w’inyuma.
10 Ahubwo nutumirwa, ujye ugenda wicare mu mwanya w’inyuma, kugira ngo uwagutumiye naza azakubwire ati: ‘ncuti yanjye, jya mu mwanya w’imbere.’ Ni bwo uzagira icyubahiro imbere y’abandi batumirwa bose.+
11 Uwishyira hejuru wese azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”+
12 Hanyuma abwira na wa mukuru w’Abafarisayo wari wamutumiye ati: “Nutegura amafunguro yo ku manywa cyangwa aya nimugoroba, ntugatumire incuti zawe cyangwa abavandimwe bawe, cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi bawe b’abakire. Wenda igihe kimwe na bo bashobora kuzagutumira, bityo bakaba bakwishyuye.
13 Ahubwo nutegura ibirori, uzatumire abakene, abamugaye, abaremaye n’abafite ubumuga bwo kutabona.+
14 Icyo gihe ni bwo uzagira ibyishimo, kuko nta cyo bafite bakwishyura. Ahubwo uzabona ibihembo, mu gihe cy’umuzuko+ w’abakiranutsi.”
15 Umwe mu bari batumiwe abyumvise aramubwira ati: “Umuntu ugira ibyishimo ni uzahabwa ifunguro* ari mu Bwami bw’Imana.”
16 Yesu aramubwira ati: “Hari umuntu wari wateguye ibyokurya byinshi bya nimugoroba,+ atumira abantu benshi.
17 Nuko igihe cy’ifunguro rya nimugoroba kigeze, yohereza umugaragu we ngo ajye guhamagara abatumiwe ati: ‘nimuze kuko ibintu byose byatunganye.’
18 Ariko bose batangira kuvuga impamvu z’urwitwazo zitumye bataboneka.+ Uwa mbere ati: ‘naguze umurima, none ndashaka kujya kuwureba. Umbabarire sinshoboye kuza.’
19 Undi ati: ‘naguze ibimasa 10 bihinga, none ngiye kureba uko bihinga. Umbabarire sinshoboye kuza.’+
20 Naho undi ati: ‘ni bwo nkimara gushaka umugore none sinshoboye kuza.’
21 Nuko uwo mugaragu aragaruka abwira shebuja ibyo bintu byose. Hanyuma nyiri urugo ararakara maze abwira uwo mugaragu ati: ‘ihute ujye mu mihanda no mu tuyira two mu mujyi, uzane abakene, abamugaye, abafite ubumuga bwo kutabona, n’abaremaye.’
22 Hashize umwanya, uwo mugaragu araza aravuga ati: ‘databuja, ibyo wategetse byakozwe ariko haracyari imyanya.’
23 Nuko shebuja aramubwira ati: ‘genda ujye mu mihanda no mu tuyira, winginge abantu baze binjire kugira ngo inzu yanjye yuzure.+
24 Ndababwira ko nta n’umwe muri abo bari batumiwe uzarya ku ifunguro ryanjye rya nimugoroba.’”+
25 Icyo gihe hari abantu benshi cyane bari bari kumwe na Yesu bagendana, maze arahindukira arababwira ati:
26 “Umuntu nashaka kunkurikira, ajye ankunda cyane kurusha uko akunda* papa we, mama we, umugore we, abana be, abavandimwe be, bashiki be, ndetse kurusha uko na we ubwe yikunda.+ Atabigenje atyo, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.+
27 Umuntu wese utikorera igiti cye cy’umubabaro* ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.+
28 Urugero, ni nde muri mwe waba ushaka kubaka inzu nini* utabanza kwicara akabara ibyo azayitangaho, ngo arebe niba afite ibyayuzuza?
29 Bitabaye ibyo, ashobora kubaka fondasiyo ariko ntashobore kuzuza iyo nzu, maze ababireba bose bakamuseka
30 bati: ‘uyu muntu yatangiye kubaka none yananiwe kuzuza.’
31 Cyangwa se ni nde mwami waba agiye kurwana n’undi mwami, ntabanze kwicara ngo agishe inama, kugira ngo amenye niba azajyana abasirikare 10.000 agashobora guhangana n’umuteye afite 20.000?
32 Iyo abonye atabishobora, amutumaho intumwa akiri kure, akamubaza icyo bakora ngo babane amahoro.
33 Ubwo rero, mumenye neza ko nta muntu n’umwe ushobora kuba umwigishwa wanjye niba adasezeye ku byo atunze byose.*+
34 “Ubundi umunyu ni mwiza. Ariko se umunyu uramutse utakaje uburyohe bwawo, wabusubirana ute?+
35 Nta n’icyo uba ukimariye ubutaka cyangwa ngo babe bawuvanga n’ifumbire. Ahubwo abantu bawujugunya hanze. Ushaka kumva, niyumve.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Iyi ndwara iterwa n’amazi menshi aba yaje mu bice bimwe na bimwe by’umubiri.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzarira umugati.”
^ Cyangwa “areke gukunda cyane.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umunara.”
^ Cyangwa “atemeye kureka ibyo atunze byose. ”