Intangiriro 37:1-36
37 Yakobo akomeza gutura mu gihugu cy’i Kanani aho papa we yari yarimukiye.+
2 Iyi ni yo nkuru ivuga ibya Yakobo.
Igihe kimwe ubwo Yozefu+ yari akiri muto, afite imyaka 17, yari aragiye intama+ ari kumwe n’abahungu ba Biluha+ n’aba Zilupa,+ abo bakaba bari abagore ba papa we. Nuko Yozefu abwira papa we ibintu bibi abavandimwe be bakoraga.
3 Isirayeli* yakundaga Yozefu kurusha abandi bahungu be bose+ kuko yari umwana yabyaye ashaje. Yari yaramuhaye ikanzu ndende kandi nziza.
4 Abavandimwe be babonye ko Yakobo amukunda cyane kubarusha bose, batangira kumwanga kandi bagahora bamubwira nabi.
5 Yozefu aza kurota inzozi maze azibwira abavandimwe be,+ bituma barushaho kumwanga.
6 Arababwira ati: “Nimwumve inzozi narose.
7 Twari hagati mu murima duhambira imitwaro, nuko umutwaro wanjye ureguka, urahagarara maze imitwaro yanyu ikikiza umutwaro wanjye irawunamira.”+
8 Abavandimwe be baramubwira bati: “Ubwo se urashaka kuvuga ko uzaba umwami wacu, ukadutegeka?”+ Nuko barushaho kumwanga bamuhoye inzozi ze n’ibyo yavuze.
9 Hanyuma arota izindi nzozi, azibwira abavandimwe be ati: “Nongeye kurota maze mbona izuba, ukwezi n’inyenyeri 11 binyunamira.”+
10 Nyuma yaho azibwira papa we n’abavandimwe be, maze papa we aramucyaha aramubwira ati: “Izo nzozi zawe zishatse kuvuga iki? Ubwo se koko hari igihe kizagera njyewe na mama wawe n’abavandimwe bawe tukakunamira?”
11 Nuko abavandimwe be bamugirira ishyari+ ariko papa we akomeza kuzirikana ayo magambo.
12 Igihe kimwe, abavandimwe be bagiye kuragira umukumbi wa papa wabo hafi y’i Shekemu.+
13 Nyuma yaho, Isirayeli abwira Yozefu ati: “Dore abavandimwe bawe baragiye hafi y’i Shekemu, none ngwino mbagutumeho.” Na we aramubwira ati: “Niteguye kujyayo.”
14 Aramubwira ati: “Genda urebe niba abavandimwe bawe bamerewe neza, urebe n’uko amatungo ameze hanyuma ugaruke umbwire.” Nuko aramwohereza, ava mu kibaya cy’i Heburoni+ yerekeza i Shekemu.
15 Nyuma yaho umuntu aza kumubona agendagenda mu gasozi. Uwo muntu aramubaza ati: “Urashaka iki?”
16 Na we aramusubiza ati: “Ndashaka abavandimwe banjye. Ndakwinginze, mbwira aho baragiye.”
17 Uwo muntu aramubwira ati: “Bavuye hano kuko numvise bavuga bati: ‘nimuze tujye i Dotani.’” Nuko Yozefu akurikira abavandimwe be, abasanga i Dotani.
18 Bamubona akiri kure maze atarabageraho batangira gutekereza uko bamwica.
19 Nuko barabwirana bati: “Dore wa murosi araje.+
20 Nimuze tumwice tumujugunye mu rwobo rw’amazi, tuzavuge ko yariwe n’inyamaswa y’inkazi. Maze tuzarebe amaherezo y’inzozi ze.”
21 Rubeni+ abyumvise agerageza kumukiza. Arababwira ati: “Ntitumwice.”+
22 Rubeni akomeza ababwira ati: “Ntimumene amaraso,+ ahubwo mumujugunye mu rwobo rw’amazi ruri mu butayu. Rwose ntimumugirire nabi.”+ Ibyo yabitewe n’uko yashakaga kumubakiza akamusubiza papa we.
23 Nuko Yozefu akigera aho abavandimwe be bari, bahita bamwambura ya kanzu nziza yari yambaye.+
24 Barangije baramufata bamujugunya mu rwobo rw’amazi. Icyo gihe, muri urwo rwobo nta mazi yari arimo.
25 Hanyuma baricara kugira ngo barye. Bagiye kubona babona ingamiya z’Abishimayeli+ bari baturutse i Gileyadi. Izo ngamiya zari zikoreye umuti* n’imibavu.+ Abo Bishimayeli bari bagiye muri Egiputa.
26 Yuda ababonye abwira abavandimwe be ati: “Turamutse twishe umuvandimwe wacu tukabihisha, byatumarira iki?+
27 Nimuze tumuhe Abishimayeli bamugure,+ aho kumugirira nabi. N’ubundi kandi ni umuvandimwe wacu.” Nuko baramwumvira.
28 Abacuruzi b’Abishimayeli+ banyuze aho ngaho, abavandimwe ba Yozefu bamukura muri rwa rwobo, bamuha Abishimayeli bamugura ibiceri by’ifeza 20.+ Hanyuma abo Bishimayeli* bajyana Yozefu muri Egiputa.
29 Nyuma yaho Rubeni agaruka kuri rwa rwobo asanga Yozefu atakirimo. Nuko ahita aca* imyenda yari yambaye.
30 Agarutse aho abavandimwe be bari bari, aravuga ati: “Nsanze wa mwana nta wurimo! Ubu koko ndabigenza nte?”
31 Hanyuma babaga isekurume* y’ihene maze bafata ya kanzu ya Yozefu, bayishyira mu maraso y’iyo hene.
32 Barangije boherereza papa wabo ya kanzu nziza, bamutumaho bati: “Dore umwenda twatoraguye. Reba neza niba ari ya kanzu y’umwana wawe cyangwa niba atari yo.”+
33 Arayitegereza maze aravuga ati: “Ni umwenda w’umwana wanjye wee! Agomba kuba yarariwe n’inyamaswa y’inkazi! Nta gushidikanya, Yozefu yishwe n’inyamaswa!”
34 Nuko Yakobo aca umwenda yari yambaye maze akenyera umwenda w’akababaro,* amara iminsi myinshi arira kubera umwana we.
35 Abahungu be bose n’abakobwa be bose bagerageza kumuhumuriza ariko ntibyagira icyo bitanga. Aravuga ati: “Nzarinda nsanga umwana wanjye mu Mva*+ nkimuririra!” Nuko akomeza kumuririra.
36 Hanyuma Abishimayeli bagurisha Yozefu muri Egiputa, agurwa na Potifari wari umutware wo mu rugo rwa Farawo,+ ari na we wayoboraga abarindaga Farawo.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Isirayeli ni izina Imana yahaye Yakobo.
^ Wari umuti uvura ibikomere.
^ Cyangwa “Abamidiyani.”
^ Cyangwa “ashishimura.”
^ Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.
^ Cyangwa “ikigunira.”
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”