Ibyahishuriwe Yohana 8:1-13
8 Nuko Umwana w’Intama+ avanyeho kashe* ya karindwi,+ mu ijuru habaho ituze, bimara nk’igice cy’isaha.
2 Mbona abamarayika barindwi+ bahagaze imbere y’Imana maze bahabwa impanda* zirindwi.
3 Hanyuma haza undi mumarayika ahagarara hafi y’igicaniro,+ afashe mu ntoki igikoresho* batwikiraho imibavu* gikozwe muri zahabu, ahabwa imibavu+ myinshi yo gutwikira ku gicaniro gikozwe muri zahabu+ cyari imbere y’intebe y’ubwami, mu gihe cy’amasengesho y’abera bose.
4 Umwotsi w’imibavu umumarayika yatwikaga, uzamukana n’amasengesho+ y’abera bigera imbere y’Imana.
5 Ariko ako kanya umumarayika afata igikoresho batwikiraho imibavu, acyuzuzaho amakara yaka akuye ku gicaniro, maze ayajugunya ku isi. Nuko habaho inkuba, imirabyo+ n’umutingito kandi numva n’amajwi.
6 Ba bamarayika barindwi bafite impanda* zirindwi,+ bitegura kuzivuza.
7 Uwa mbere avuza impanda ye. Nuko habaho urubura n’umuriro bivanze n’amaraso, bisukwa ku isi+ maze kimwe cya gatatu cy’isi kirashya, na kimwe cya gatatu cy’ibiti kirashya, n’ibyatsi bibisi byose birashya.+
8 Umumarayika wa kabiri avuza impanda ye. Ikintu kimeze nk’umusozi munini cyaka cyane kijugunywa mu nyanja,+ maze kimwe cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso.+
9 Nuko kimwe cya gatatu cy’ibisimba byo mu nyanja kirapfa,+ na kimwe cya gatatu cy’amato kirameneka.
10 Umumarayika wa gatatu avuza impanda ye. Nuko inyenyeri nini yaka nk’itara ihanuka mu ijuru igwa kuri kimwe cya gatatu cy’imigezi no ku masoko y’amazi.+
11 Iyo nyenyeri yitwa Busharire.* Nuko kimwe cya gatatu cy’amazi kirasharira maze abantu benshi bicwa n’ayo mazi bitewe n’uko yashariraga.+
12 Umumarayika wa kane avuza impanda ye. Nuko kimwe cya gatatu cy’izuba,+ kimwe cya gatatu cy’ukwezi na kimwe cya gatatu cy’inyenyeri birangirika kugira ngo kimwe cya gatatu cyabyo kibe mu mwijima,+ kandi umunsi umare kimwe cya gatatu cyawo udafite urumuri, n’ijoro na ryo ribe rityo.
13 Nuko ndareba, maze numva kagoma* iguruka iri mu kirere hagati, ivuga mu ijwi riranguruye iti: “Abatuye ku isi bagiye guhura n’ibyago bikomeye+ bitewe n’amajwi y’impanda zisigaye z’abamarayika batatu zigiye kuvuzwa!”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ikimenyetso.” Kera imizingo cyangwa amabaruwa babifungishaga ibintu bashongesheje bagateraho kashe ifite ikimenyetso. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kashe.”
^ Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “icyotero.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”
^ Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Apusinto.” Iryo jambo risobanura “ubusharire,” rikaba ryerekeza ku bwoko bw’ikimera cyabaga gisharira kandi gifite uburozi.
^ Ni ubwoko bw’igisiga.