Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | NI IKI CYAGUFASHA GUSOBANUKIRWA BIBILIYA?

Icyo wakora ngo Bibiliya ihindure imibereho yawe

Icyo wakora ngo Bibiliya ihindure imibereho yawe

Bibiliya ni igitabo kidasanzwe. Irimo inama zituruka ku Muremyi wacu (2 Timoteyo 3:16). Ubutumwa burimo bushobora kuguhindura. Bibiliya ubwayo igira iti “Ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga (Abaheburayo 4:12). Ishobora guhindura imibereho yacu mu buryo bubiri. Iratuyobora kandi ikadufasha kumenya Imana n’amasezerano yayo.1 Timoteyo 4:8; Yakobo 4:8.

Uko Bibiliya yahindura imibereho yawe. Bibiliya ishobora kugufasha, ikakugira inama mu bintu bikurikira:

Hari umugabo n’umugore we bo muri Aziya bashimishijwe n’ukuntu inama zo muri Bibiliya zabagiriye akamaro. Kimwe n’abandi bantu bakimara gushaka, bahanganye n’ibibazo byo kumenyerana no kuganira batishishanya. Nyuma yaho batangiye gukurikiza ibyo basomaga muri Bibiliya. Byabagiriye akahe kamaro? Uwo mugabo witwa Vicent yagize ati “ibyo nasomye muri Bibiliya, byamfashije gukemura neza ibibazo twahuraga na byo. Gukurikiza amahame yo muri Bibiliya byatumye tugira urugo rwiza.” Umugore we Annalou yaravuze ati “ingero z’abantu bavugwa muri Bibiliya zaradufashije cyane. Ubu ndishimye kandi ndanyuzwe. Nezezwa n’uko twageze kuri byinshi.”

Kumenya Imana. Vicent yavuze ko Bibiliya yabafashije no mu bindi, agira ati “gusoma Bibiliya byatumye numva negereye Yehova kurusha mbere hose.” Icyo ni ikintu cy’ingenzi cyane. Bibiliya ishobora kugufasha kumenya Imana. Kumenya Imana bituma inama ikugira zikugirira akamaro kandi ukaba incuti yayo. Nanone Imana yavuze ko tuzabaho neza mu gihe kizaza, tukagira “ubuzima nyakuri” ari bwo buzima bw’iteka (1 Timoteyo 6:19). Nta kindi gitabo wasangamo ibyo byose.

Nutangira gusoma Bibiliya kandi ukabikomeza, nawe uzagera ku byo abo bantu bagezeho. Uzabaho neza kandi umenye Imana. Icyakora uko uzagenda usoma Bibiliya, ni ko uzagenda wibaza ibibazo byinshi. Nugira ibibazo wibaza, uzibuke urugero rwiza rw’umugabo wo muri Etiyopiya wabayeho mu myaka 2.000 ishize. Yibazaga byinshi ku birebana na Bibiliya. Igihe bamubazaga niba ibyo asoma abyumva, yarashubije ati “mu by’ukuri se, nabisobanukirwa nte ntabonye unyobora?” * Yemeye ko Filipo wari umwigishwa wa Yesu, amwigisha Bibiliya kuko yari ayisobanukiwe (Ibyakozwe 8:30, 31, 34). Kimwe n’uwo mugabo, niba wifuza kumenya byinshi kuri Bibiliya, ushobora kubisaba ku rubuga rwa www.isa4310.com/rw cyangwa ukandikira Abahamya ba Yehova bo hafi y’iwanyu, kuri aderesi iri ku ipaji ya 2 y’iyi gazeti. Nanone ushobora kubiganiraho n’Abahamya ba Yehova bo hafi y’iwanyu, cyangwa ukajya ku Nzu y’Ubwami iri hafi yawe. Soma Bibiliya uhereye uyu munsi maze ikuyobore, wibonere ukuntu uzagira ubuzima bwiza.

Niba wifuza kumenya ko Bibiliya ari yo kwiringirwa, reba videwo ngufi ivuga ngo Twabwirwa n’iki ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri? Kugira ngo uyigereho, jya kuri jw.org/rw, ahanditse ngo IBYASOHOTSE > VIDEWO

^ par. 8 Niba wifuza izindi nama z’ingirakamaro zo muri Bibiliya, jya ku rubuga rwacu rwa jw.org/rw. Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA.

^ par. 11 Nanone reba ingingo iri muri iyi gazeti igira iti “Ese ni uko ntabisobanukiwe?