Ese wari ubizi?
Kuki Yozefu yiyogoshesheje mbere yo kwitaba Farawo?
Inkuru yo mu Ntangiriro ivuga ko Farawo yatumyeho Umuheburayo witwaga Yozefu, ngo aze yihuta amusobanurire inzozi zari zamubujije amahwemo. Icyo gihe Yozefu yari amaze imyaka runaka afunzwe. Nubwo Farawo yamutumyeho vuba na bwangu, Yozefu yabanje kwiyogoshesha (Intangiriro 39:20-23; 41:1, 14). Kuba umwanditsi yaravuzemo ayo makuru asa n’aho atari ay’ingenzi, bigaragaza ko yari azi neza imigenzo y’Abanyegiputa.
Kera abantu benshi, harimo n’Abaheburayo, bakundaga gutereka ubwanwa. Hari abanditsi bavuze ko “mu bihugu by’Iburengerazuba, Abanyegiputa ari bo banze gutereka ubwanwa.”—Cyclopedia of Biblical, Theological, and Ecclesiastical Literature.
Ese bogoshaga ubwanwa gusa? Hari igitabo kivuga ko mu muco w’Abanyegiputa umugabo wabaga agiye kubonana na Farawo, yagombaga kwitegura nk’ujya mu rusengero, akabanza kwiyogoshesha (Biblical Archaeology Review). Ni yo mpamvu Yozefu yagombaga kubanza kwiyogoshesha ubwanwa n’umusatsi.
Ese koko se wa Timoteyo yari Umugiriki?
Si ko bimeze byanze bikunze. Mu nyandiko zahumetswe zanditswe n’intumwa Pawulo, hari igihe yakoreshaga ijambo Abagiriki ashaka kwerekeza ku bantu bose batari Abayahudi (Abaroma 1:16; 10:12). Imwe mu mpamvu yabiteraga ni uko ururimi rw’Abagiriki n’umuco wabo byari byogeye mu duce Pawulo yabwirizagamo.
None se mu bihe bya kera ni nde bitaga Umugiriki? Mu kinyejana cya kane Mbere ya Yesu, Isocrate wo muri Atene wari intyoza mu magambo, yavuganye ishema ukuntu umuco w’Abagiriki wari warakwirakwiriye hirya no hino ku isi. Yagize ati “ibyo byatumye abantu bose babaga baragize amahirwe yo gukandagira mu mashuri yacu bitwa Abagiriki, nubwo batabaga ari Abagiriki kavukire.” Ubwo rero, nubwo tutabyemeza neza, se wa Timoteyo n’abandi Pawulo yitaga Abagiriki, yabibitaga bitewe n’umuco; si uko byanze bikunze babaga baravukiye mu Bugiriki.