Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese ibyataburuwe mu matongo bishyigikira ibivugwa muri Bibiliya?

Umwami Sarigoni wa II wa Ashuri uvugwa muri Yesaya 20:1

Hari ikinyamakuru cyagaragaje ko ubushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo bwemeza ko abantu “nibura 50” bavugwa mu Byanditswe by’Igiheburayo, babayeho koko (Biblical Archaeology Review). Muri bo harimo abami 14 b’u Buyuda na Isirayeli, hakubiyemo abazwi cyane nka Dawidi, Hezekiya n’abatazwi cyane nka Menahemu na Peka. Nanone kuri urwo rutonde hariho ba Farawo 5 n’abami 19 ba Ashuri, Babuloni, Mowabu, u Buperesi na Siriya. Icyakora, abami si bo bonyine bavugwa mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo no muri Bibiliya. Hari n’abatavugwa cyane urugero nk’abatambyi bakuru, abanditsi n’abandi batware bakuru.

Icyo kinyamakuru cyavuze ko hari “intiti nyinshi zemeranya” ko abo bantu babayeho koko. Birumvikana ko no mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo harimo abandi bantu benshi bavugwa mu mateka, kandi ubushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo bukaba bwemeza ko babayeho koko. Muri bo harimo Herode, Ponsiyo Pilato, Tiberiyo, Kayafa na Serugiyo Pawulo.

Intare zashize mu bihugu bivugwa muri Bibiliya ryari?

Urukuta rw’amatafari rw’i Babuloni rushushanyijeho

Nubwo muri iki gihe nta ntare wabona mu mashyamba yo mu Gihugu Cyera, imirongo y’Ibyanditswe igera ku 150 ivuga iby’izo nyamaswa, igaragaza ko abanditsi ba Bibiliya bari bazizi. Nubwo iyo mirongo hafi ya yose ivuga iby’intare mu buryo bw’ikigereranyo, hari indi ibivuga mu buryo bweruye. Urugero, Bibiliya ivuga ko Samusoni, Dawidi na Benaya, bishe intare (Abacamanza 14:5, 6; 1 Samweli 17:34, 35; 2 Samweli 23:20). Hari abandi bantu Bibiliya ivuga ko bishwe n’intare.1 Abami 13:24; 2 Abami 17:25.

Kera hari ubwoko bw’intare zo muri Aziya (Panthera leo persica), zabaga muri Aziya Ntoya, u Bugiriki, Palesitina, Siriya, Mezopotamiya no mu burengerazuba bw’amajyaruguru y’u Buhindi. Kubera ko intare zatinywaga kandi zikubahwa, zakundaga kugaragara mu bihangano bya kera byo muri Aziya y’iburengerazuba. Nanone urukuta rw’amatafari rw’Inzira y’Umutambagiro y’i Babuloni rwari rushushanyijeho intare nziza cyane.

Intambara y’abanyamisaraba yatumye muri Palesitina hapfa intare nyinshi ahagana mu mpera z’ikinyejana cya 12. Intare zisa n’aho zashize muri ako gace nyuma gato y’umwaka wa 1300. Ariko kandi, bivugwa ko zari zikiboneka muri Mezopotamiya na Siriya kugeza mu kinyejana cya 19, no muri Irani na Iraki mu kinyejana cya 20 rwagati.