Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese amategeko Imana yahaye Abisirayeli yari ahuje n’ubutabera?

Ese amategeko Imana yahaye Abisirayeli yari ahuje n’ubutabera?

MU GIHE gishize, inkiko zo mu gihugu kimwe cyo mu burengerazuba bw’isi zemeye ibimenyetso by’ibinyoma byashinjaga abagabo babiri icyaha cy’ubwicanyi, bituma bakatirwa urwo gupfa. Bimaze kugaragara ko bashinjwe ibinyoma, abanyamategeko bakoze ibishoboka byose kugira ngo umwe mu bahamijwe icyaha arekurwe, maze ararekurwa. Icyakora undi we nta cyo abanyamategeko abo ari bo bose bashoboraga kumumarira kuko yari yaramaze kwicwa.

Kubera ko akarengane nk’ako gashobora kubaho mu rwego rw’ubucamanza urwo ari rwo rwose, Bibiliya yatanze inama igira iti “ku birebana n’ubutabera, ujye ukurikiza ubutabera” (Gutegeka kwa Kabiri 16:20). Iyo abacamanza bakurikije iyo nama, bigirira akamaro abaturage. Amategeko Imana yahaye Abisirayeli bo mu gihe cya kera yatumaga imanza zicibwa neza nta kurobanura ku butoni. Reka dusuzume ayo Mategeko, maze turebe niba koko ‘inzira z’[Imana] zose zihuje n’ubutabera.’—Gutegeka kwa Kabiri 32:4.

ABACAMANZA B’“ABANYABWENGE, BAZI GUSHISHOZA KANDI B’INARARIBONYE”

Iyo abacamanza bashoboye, bakaba batabogama kandi bataramunzwe na ruswa, abaturage babona ubutabera nyabwo. Amategeko Imana yahaye Abisirayeli yatsindagirizaga ko abacamanza nk’abo ari bo bari bakenewe. Abisirayeli bagitangira urugendo rwabo rwo mu butayu, Mose yasabwe gushaka “abagabo bashoboye, batinya Imana, abagabo biringirwa, badakunda inyungu zishingiye ku buhemu,” kugira ngo bagirwe abacamanza (Kuva 18:21, 22). Nyuma y’imyaka mirongo ine, yongeye gushimangira ko hari hakenewe “abantu b’abanyabwenge, bazi gushishoza kandi b’inararibonye” kugira ngo bacire abandi imanza.—Gutegeka kwa Kabiri 1:13-17.

Nyuma y’imyaka ibarirwa mu magana, Umwami Yehoshafati * w’u Buyuda yategetse abacamanza ati “mwitondere ibyo mukora, kuko abantu atari bo babashinze guca imanza, ahubwo ari Yehova. Ari kumwe namwe mu manza muca. None mujye mutinya Yehova. Mwitondere ibyo mukora, kuko Yehova Imana yacu adakiranirwa, cyangwa ngo arobanure abantu ku butoni, cyangwa ngo yakire impongano” (2 Ibyo ku Ngoma 19:6, 7). Uwo mwami yibukije abacamanza ko gufata imyanzuro bashingiye ku rwikekwe cyangwa umururumba, byari gutuma Imana ibaryoza ingaruka zose z’iyo myanzuro.

Iyo abacamanza b’Abisirayeli bakurikizaga ayo mahame yo mu rwego rwo hejuru, abari bagize ishyanga bose bumvaga barinzwe kandi bafite umutekano. Ikindi kandi, mu Mategeko y’Imana harimo amahame yafashaga abacamanza gufata imyanzuro itabogamye, kabone n’iyo babaga baca imanza zigoye cyane. Dore amwe muri ayo mahame.

AMAHAME YATUMAGA BACA IMANZA NEZA

Nubwo abacamanza batoranywaga bagombaga kuba ari abanyabwenge kandi bashoboye, ntibagombaga guca imanza bashingiye ku bushobozi bwabo cyangwa ku buhanga bwabo. Yehova Imana yabahaye amahame cyangwa amabwiriza yari kubafasha gufata imyanzuro ihuje n’ukuri. Dore amwe mu mabwiriza abacamanza b’Abisirayeli bari barahawe.

Gukora iperereza mu buryo bwuzuye. Imana yahaye abacamanza b’Abisirayeli amabwiriza ibinyujije kuri Mose, igira iti “nimujya kuburanisha abavandimwe banyu, mujye muca imanza zikiranuka” (Gutegeka kwa Kabiri 1:16). Kugira ngo abacamanza batagira uwo barenganya, bagomba kumenya uko ibintu byose byagenze. Ni yo mpamvu Imana yari yarahaye abacamanza amabwiriza agira ati “uzabikurikirane, ubigenzure, ubibaririze neza witonze.” Mbere yo guca urubanza, abacamanza bagombaga kugenzura neza niba icyo umuntu ashinjwa “ari ukuri koko.”—Gutegeka kwa Kabiri 13:14; 17:4.

Kumva abatangabuhamya. Ibyavuzwe n’abatangabuhamya byabaga ari iby’ingenzi cyane mu iperereza. Amategeko y’Imana yagiraga ati “umugabo umwe ntagahaguruke ngo ashinje umuntu ikosa cyangwa icyaha icyo ari cyo cyose yaba yakoze. Ikintu cyose kizajya gihama ari uko cyemejwe n’akanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu” (Gutegeka kwa Kabiri 19:15). Mu mategeko Imana yari yaratanze hari iryarebaga abatangabuhamya ryagiraga riti “ntugakwirakwize impuha. Ntugafatanye n’umuntu mubi ngo ube umuhamya ucura imigambi mibisha.”—Kuva 23:1.

Kuvugisha ukuri mu rukiko. Uwabeshyaga mu rukiko wese yarahanwaga, kandi ibyo byatumaga abantu birinda kubeshya. Bibiliya igira iti “abacamanza bazagenzure neza bitonze, nibasanga uwo mugabo ahamya ibinyoma, akaba yashinje ibinyoma umuvandimwe we, muzamukorere nk’ibyo yari yagambiriye kugirira umuvandimwe we, mukure ikibi muri mwe” (Gutegeka kwa Kabiri 19:18, 19). Ku bw’ibyo, iyo umuntu yabeshyaga mu rukiko kugira ngo yigarurire umurage wa mugenzi we, yahabwaga igihano cyo kuriha ibingana n’ibyo yashakaga kuriganya mugenzi we. Iyo umuntu yabeshyeraga mugenzi we kugira ngo yicwe kandi azi neza ko amurenganya, yagombaga kwicwa. Iryo hame ryashishikarizaga abantu kuvugisha ukuri.

Kudaca urwa kibera. Iyo abacamanza babaga bamaze gukusanya ibimenyetso byose, barahuraga kugira ngo bafate umwanzuro. Icyo gihe ni bwo ingingo y’ingenzi yo mu Mategeko Imana yari yaratanze yabaga igomba gukurikizwa by’umwihariko. Iyo ngingo igira iti “ntimukagire uwo murenganya mu rubanza. Ntukabere umukene cyangwa ngo utoneshe umuntu ukomeye. Ujye ucira mugenzi wawe urubanza rutabera” (Abalewi 19:15). Mu manza zose, abacamanza bagombaga gufata umwanzuro bahereye ku bimenyetso bahawe, aho gushingira ku isura y’umuntu cyangwa ku rwego rw’imibereho arimo.

Ayo mahame yagaragajwe neza mu Mategeko Imana yahaye Abisirayeli mu binyejana bishize, ashobora no kugirira akamaro inkiko zo muri iki gihe. Abacamanza baramutse bayakurikije, byabarinda guca imanza nabi no kugira uwo barenganya.

Abacamanza baramutse bakurikije amahame akubiye mu Mategeko y’Imana, byabarinda guca imanza nabi

UBUTABERA NYAKURI BWABAGIRIYE AKAMARO

Mose yabajije Abisirayeli ikibazo kigira kiti “hari irindi shyanga rikomeye rifite amategeko n’amateka akiranuka, ahwanye n’aya mategeko yose mbashyize imbere uyu munsi” (Gutegeka kwa Kabiri 4:8)? Kandi koko, nta rindi shyanga ryari rifite imigisha nk’iyo. Ku ngoma y’Umwami Salomo wihatiye gukurikiza amategeko ya Yehova akiri umusore, abaturage bari bafite “amahoro,” umutekano n’uburumbuke, ‘bakarya, bakanywa kandi bakanezerwa.’—1 Abami 4:20, 25.

Ikibabaje ni uko Abisirayeli baje gutera Imana umugongo. Binyuze ku muhanuzi Yeremiya, Imana yaravuze iti “dore banze ijambo rya Yehova; none se ubwenge bwabo ni ubwenge nyabaki” (Yeremiya 8:9)? Ibyo byatumye Yerusalemu ihinduka “umugi uvusha amaraso” kandi wuzuye ‘ibintu byangwa urunuka.’ Amaherezo yaje kurimburwa, imara imyaka 70 yarahindutse amatongo.—Ezekiyeli 22:2; Yeremiya 25:11.

Umuhanuzi Yesaya yabayeho mu gihe Isirayeli yari ihanganye n’ibibazo bikomeye yahuye na byo mu mateka yayo. Yashubije amaso inyuma, maze avuga ikintu gikomeye ku birebana na Yehova Imana n’Amategeko ye agira ati “iyo ari wowe ucira isi imanza, abatuye mu isi biga gukiranuka.”—Yesaya 26:9.

Nanone uwo muhanuzi yarahumekewe ahanura yishimye ibyerekeye ubutegetsi bw’Umwami Mesiya ari we Yesu Kristo, agira ati “ntazaca urubanza ashingiye gusa ku bigaragarira amaso ye, cyangwa ngo acyahe ashingiye gusa ku byo amatwi ye yumvise. Azacira aboroheje urubanza rukiranuka, kandi atange igihano kiboneye ku bw’abicisha bugufi bo mu isi” (Yesaya 11:3, 4). Koko rero, abazaba abayoboke b’Umwami Mesiya bose bazabona imigisha ihebuje mu gihe cy’Ubwami bw’Imana.—Matayo 6:10.

^ par. 6 Izina Yehoshafati risobanurwa ngo “Yehova ni Umucamanza.”