INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Mbonera imbaraga mu ntege nke zanjye
Uramutse ubonye umuntu nkanjye upima ibiro 29 nicaye mu igare ry’abamugaye, ntiwakumva ko nkomeye. Uko umubiri wanjye ugenda uzahara, ni ko umuntu wanjye w’imbere agenda arushaho kugira imbaraga. Reka mbasobanurire uko imibereho yanjye yagiye ihinduka, bitewe n’imbaraga zanjye hamwe n’intege nke zanjye.
Iyo nshubije amaso inyuma ngatekereza uko nari meze nkiri umwana, nibuka iminsi yaranzwe n’ibyishimo igihe nabanaga n’ababyeyi banjye mu kazu ko mu giturage cyo mu majyepfo y’u Bufaransa. Data yari yarankoreye urwicundo, kandi nakundaga gutembera mu busitani. Mu mwaka wa 1966, Abahamya ba Yehova baradusuye maze bagirana ibiganiro birebire na data. Nyuma y’amezi arindwi, yafashe umwanzuro wo kuba Umuhamya. Bidatinze, mama na we yageze ikirenge mu cye, maze ndererwa mu muryango wuje urukundo.
Ibibazo mfite byatangiye nyuma gato y’uko dusubira muri Esipanye, igihugu kavukire cy’ababyeyi banjye. Natangiye kuribwa cyane mu biganza no mu mavi. Twagiye ku baganga benshi, maze nyuma y’imyaka ibiri tubona umuganga w’umuhanga cyane mu kuvura indwara za rubagimpande. Yatubwiye adaciye ku ruhande ati “uyu mwana indwara yaramurenze.” Mama yahise atangira kurira. Nagiye numva amagambo ntari nsobanukiwe bavuganaga berekeza kuri iyo ndwara. Muri icyo cyumba twarimo, numvaga muganga avuga ko ari indwara ituma abasirikare b’umubiri bica ingirabuzimafatizo zawo, kandi ko ari iyo mu bwoko bwa rubagimpande. * Nubwo ntari nsobanukiwe ibyo bavugaga bitewe n’uko icyo gihe nari mfite imyaka icumi gusa, namenye ko nari ndwaye indwara ikomeye.
Uwo muganga yasabye ko najya kuvurirwa mu bitaro by’abana byihariye. Nkihagera, nahise ngira ubwoba cyane kuko nabonaga ubuzima bwaho bubishye. Hari amategeko atagoragozwa. Ababikira baho baranyogoshe, maze bahita banyambika imyenda mibi abarwayi bambaraga. Amarira yanshotse mu maso ndibaza nti “ubu koko, ubuzima bw’aha hantu nzabushobora?”
NIBONEYE KO YEHOVA ARIHO KOKO
Kubera ko ababyeyi banjye bari baranyigishije gukorera Yehova, nanze kwifatanya mu mihango y’idini Gatolika yaberaga muri ibyo bitaro. Ababikira ntibiyumvishaga ukuntu nanga kujya muri iyo mihango. Nasenze Yehova musaba ko yamba hafi, maze bidatinze numva ari kumwe nanjye anyiyegamije, mbese nk’uko umubyeyi wuje urukundo ahobera umwana we akamukomeza.
Ibyahishuwe 21:3, 4). Nubwo hari igihe numvaga mfite agahinda kandi ndi mu bwigunge, nishimiye ko nagendaga ndushaho kwizera Yehova no kumwiringira.
Ababyeyi banjye bari bemerewe kunsura buri wa gatandatu tukamarana akanya gato. Banzaniraga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya kugira ngo njye mbisoma, maze ukwizera kwanjye kurusheho gukomera. Ubusanzwe abana babaga muri icyo kigo ntibari bemerewe gutunga ibitabo. Ariko jye ababikira banyemereye gutunga ibyo bitabo hamwe na Bibiliya, nkajya nyisoma buri munsi. Nanone nabwiraga abandi bana b’abakobwa ibirebana n’ibyiringiro mfite byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo kandi itarangwamo indwara (Nyuma y’amezi atandatu yarangiye nta nkuru, abaganga baransezereye. Nubwo ntigeze noroherwa, numvaga nishimiye kongera kubana n’ababyeyi banjye. Ingingo zanjye zarushijeho kuremara, kandi ndushaho kuribwa. Imyaka yanjye y’ubwangavu nayitangiye nta gatege mfite. Nubwo byari bimeze bityo ariko, nabatijwe mfite imyaka 14, niyemeza gukorera Data wo mu ijuru uko nshoboye kose. Icyakora hari igihe numvaga Yehova yarantengushye. Namusengaga ngira nti “Yehova, kuki ari jye wemeye ko ndwara koko? Ese ntubona uko mbabaye? Ndakwinginze mbabarira unkize.”
Imyaka y’ubwangavu yambereye mibi cyane. Nageze aho ndiheba, numva ko ntazigera nkira. Iyo nitegerezaga ukuntu incuti zanjye zifite amagara mazima n’ukuntu zishimiye ubuzima, sinaburaga kwigereranya na zo. Kubera ko numvaga nta gaciro mfite, natangiye kwigunga. Icyakora incuti n’abavandimwe banjye bambaye hafi. Njya nibuka ukuntu Alicia undusha imyaka 20 yambereye incuti magara, nkumva ndishimye. Yamfashije kwirengagiza indwara yanjye, ahubwo nkita ku bandi aho kwitekerezaho.
IBYAMFASHIJE KWISHIMIRA UBUZIMA
Maze kugira imyaka 18, ibintu byasubiye irudubi ku buryo n’amateraniro ya gikristo yasigaga natentebutse. Icyakora iyo nabaga ngaruye agatege ndi mu rugo, uwo mwanya nawukoreshaga neza nkiyigisha Bibiliya mbyitondeye. Igitabo cya Yobu n’icya Zaburi byamfashije gusobanukirwa neza ko Yehova ataturinda ibyago buri gihe, ahubwo ko aduhumuriza igihe duhanganye na byo. Gusenga buri gihe byatumye mbona “imbaraga zirenze izisanzwe,” n’“amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.”—2 Abakorinto 4:7; Abafilipi 4:6, 7.
Maze kugira imyaka 22, natangiye kugendera mu igare ry’abamugaye. Icyo gihe natinye ko abantu batari kuzongera kunyitaho, ahubwo bakazajya babona gusa umukobwa warembeye mu igare ry’abamugaye. Icyakora, iryo gare ryatumye ngira ibintu bimwe na bimwe nongera gukora, maze icyo nitaga umuvumo kimbera umugisha. Isabel wari incuti yanjye yangiriye inama yo kwishyiriraho intego yo kubwirizanya na we amasaha 60 mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Mu mizo ya mbere numvaga ko ibyo yambwiraga bidashoboka. Ariko nasabye Yehova ngo amfashe, incuti n’abavandimwe baranshyigikira, maze intego nyigeraho. Uko kwezi kwarihuse, maze mbona ko ubwoba n’impungenge nari mfite byari iby’ubusa, kuko nari mpugiye mu murimo wo kubwiriza. Narabyishimiye cyane ku buryo mu mwaka wa 1996 nafashe umwanzuro wo kuba umupayiniya w’igihe cyose, nkajya mara amasaha runaka azwi buri kwezi mu murimo. Uwo ni umwe mu myanzuro myiza cyane nafashe mu buzima bwanjye, kuko watumye ndushaho kwegera Imana kandi nkongera kugira imbaraga. Umurimo wo kubwiriza watumye ngeza ku bandi imyizerere yanjye kandi ufasha bamwe muri bo kuba incuti z’Imana.
YEHOVA ARACYANKOMEJE
Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2001, nagize impanuka ikomeye maze mvunika amaguru yombi. Igihe nari ndyamye mu bitaro mbabara cyane, nasenze Yehova mu ijwi rito cyane mwinginga, ndamubwira nti “Yehova, ndakwinginze ntumvaneho amaboko.” Umugore wari uryamye ku gitanda cyari hafi aho yahise ambaza ati “ese uri Umuhamya wa Yehova?” Kubera ko nta mbaraga zo kuvuga nari mfite, namuciriye amarenga ko ndi we nkoresheje umutwe. Yarambwiye ati “Abahamya ndabazi kandi nkunda gusoma amagazeti yanyu.” Ayo magambo yarampumurije cyane. Nubwo icyo gihe nari merewe nabi, nashoboraga kubwiriza ibya Yehova, kandi numvise binteye ishema.
Maze koroherwa, niyemeje kubwiriza kurushaho. Mama yanshyiraga mu igare, akanzengurutsa mu bitaro mfite isima ku maguru yombi. Buri munsi twasuraga abarwayi bake tukababaza uko bamerewe, hanyuma tukabasigira ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Nubwo byangoraga, Yehova yampaga imbaraga nabaga nkeneye.
Mu myaka mike ishize, ububabare bwanjye bwarushijeho kwiyongera, bihumira ku mirari igihe napfushaga data. Nubwo bimeze bityo ariko, ngerageza kutiheba. Mu buhe buryo? Igihe cyose bishoboka, mba ndi kumwe n’incuti n’abavandimwe, kandi ibyo bimfasha kudakomeza kwitekerezaho. Iyo ndi jyenyine nsoma Bibiliya, nkayiga cyangwa nkabwiriza abandi nkoresheje telefoni.
Incuro nyinshi ndahumiriza maze nkarebesha amaso y’umutima, nkabona isi nshya Imana yadusezeranyije
Nanone ngerageza kwirangaza mu bintu byoroheje, urugero nko kujya hanze ngafata akayaga cyangwa nkajya ahari indabyo kugira ngo numve impumuro yazo. Ibyo bituma mbona impamvu zo gushimira Yehova. Nanone urwenya ruramfasha cyane. Urugero, igihe twari mu murimo wo kubwiriza, mugenzi wanjye wansunikaga mu igare yabaye ahagaze gato kugira ngo agire icyo yandika. Nagiye kubona mbona igare nari ndimo rirankonkobokanye no ku modoka yari iparitse ngo pi! Nubwo twembi twagize ubwoba, tumaze kubona ko nta cyo mbaye, twarasetse cyane.
Nubwo hari ibintu byinshi nifuza gukora ntibinshobokere, numva ko amaherezo nzabikora mu gihe kiri imbere. Incuro nyinshi ndahumiriza maze nkarebesha amaso y’umutima, nkabona isi nshya Imana yadusezeranyije (2 Petero 3:13). Nsa n’uwireba nyirimo mfite amagara mazima, ngenda neza kandi nishimiye ubuzima. Nzirikana amagambo Umwami Dawidi yavuze agira ati “iringire Yehova; gira ubutwari kandi umutima wawe ukomere” (Zaburi 27:14). Nubwo umubiri wanjye ugenda uzahara, Yehova yarankomeje. Nkomeza kubonera imbaraga mu ntege nke zanjye.
^ par. 6 Iyo ndwara iri mu bwoko bwa rubagimpande ifata abana, kandi ntikira. Ituma abasirikare b’umubiri bica ingirabuzimafatizo zikiri nzima, maze uyirwaye akaribwa cyane kandi akabyimba mu ngingo.