Iyo witegereje amabara wumva umeze ute?
Iyo witegereje hirya no hino, amaso ahita yoherereza ubwonko ibyo ubona. Iyo ubonye urubuto hafi aho, ufata umwanzuro wo kururya cyangwa kutarurya. Iyo witegereje mu kirere, ushobora kumenya niba imvura iri bugwe uwo munsi. Ubu urimo uritegereza amagambo usoma, kandi ugashakisha icyo asobanura. Uko bigaragara, amabara agira uruhare ku buzima bwacu. Ese ibyo ni byo?
Ibara ry’urubuto wabonye ryagufashije kumenya niba ruhiye cyangwa ruryoshye. Ibara ry’ikirere n’ibicu rituma tumenya uko ikirere cyifashe. Kugira ngo usome amagambo agize iyi ngingo, amaso yawe abifashwamo n’uko ibara ry’inyuguti ritandukanye n’ibara ry’aho zanditse. Koko rero, amabara agufasha gusobanukirwa ibigukikije nubwo waba utabizi. Icyakora amabara agira uruhare no ku byiyumvo byawe.
URUHARE AMABARA AGIRA KU BYIYUMVO
Uko ugenda mu iduka, ugenda ubona ibicuruzwa bipfunyitse mu bintu bitandukanye, bigamije kukureshya. Waba ubizi cyangwa utabizi, abamamaza ibicuruzwa batoranya amabara cyangwa uruvange rw’amabara bitonze, kugira ngo bagushishikarize kugura bakurikije ibyo wifuza, igitsina cyawe cyangwa ikigero ugezemo. Abakora imitako yo mu rugo, abadozi n’abanyabukorikori na bo bazi ko amabara ashobora gukangura ibyiyumvo by’umuntu.
Abantu bashobora gusobanura icyo amabara yerekezaho mu buryo butandukanye bitewe n’imico cyangwa imigenzo yo mu gace batuyemo. Urugero, bamwe mu bantu bo muri Aziya babona ko ibara ry’umutuku rigereranya amahirwe n’ibirori. Ariko mu bice bimwe na bimwe bya Afurika, umutuku ugaragaza icyunamo. Icyakora hari amabara abantu bahurizaho mu birebana n’uko biyumva iyo bayabonye, aho baba bari hose. Reka dufate urugero rw’amabara atatu, turebe n’ukuntu ashobora kugira uruhare mu mibereho yacu.
UMUTUKU. Ni ibara rigaragara cyane. Umutuku wagiye ukoreshwa mu birebana no kugaragaza ingufu, intambara n’ikintu giteje akaga. Ni ibara rituma umuntu yumva adatuje, kandi rigatuma umubiri we urushaho gukoresha ibyo arya, agahumeka insigane kandi umuvuduko w’amaraso ukiyongera.
Muri Bibiliya, ijambo ry’igiheburayo rihindurwamo “umutuku” rikomoka ku ijambo risobanura “amaraso.” Bibiliya ikoresha ibara ry’umutuku igaragaza ubwicanyi n’ubusambanyi bw‘umugore wicaye “ku nyamaswa y’inkazi itukura . . . yuzuyeho amazina yo gutuka Imana.” Uwo mugore yambaye imyenda y’ibara ry’isine n’ibara ry’umutuku.—Ibyahishuwe 17:1-6.
ICYATSI. Iryo bara rigira ingaruka zitandukanye n’iz’umutuku, kuko rituma imbaraga umubiri ukoresha ukura intungamubiri mu byokurya zigabanuka, kandi rigatuma umuntu atuza. Iryo bara rituma umuntu acururuka kandi bakunze kurikoresha bashaka kugaragaza umutuzo. Iyo tubonye ubusitani n’imisozi bitoshye bifite ibara ry’icyatsi twumva turuhutse. Inkuru ivuga iby’irema iboneka mu gitabo cy’Intangiriro, ivuga ko Imana yaremeye abantu ibyatsi n’ibimera.—Intangiriro 1:11, 12, 30.
UMWERU. Ni ibara rikunda kugereranywa n’umucyo, isuku cyangwa ikintu kitagira inenge. Nanone ugereranya ubwiza, kuba umwere no kutandura. Iryo bara rivugwa incuro nyinshi muri Bibiliya. Mu iyerekwa, abamarayika n’abantu bagiye bagaragazwa bambaye imyenda Yohana 20:12; Ibyahishuwe 3:4; 7:9, 13, 14). Amafarashi y’umweru n’abayagenderaho bambaye imyenda myiza y’umweru, bigereranya intambara ikiranuka (Ibyahishuwe 19:14). Imana ikoresha ibara ry’umweru itwereka ko yiteguye kutubabarira ibyaha byacu. Bibiliya igira iti “niyo ibyaha byanyu byaba bitukura, bizererana nk’urubura.”—Yesaya 1:18.
y’umweru, bikaba bigereranya gukiranuka no kutandura mu buryo bw’umwuka (URUHARE AMABARA AGIRA KU BWENGE
Uko Bibiliya ikoresha amabara bigaragaza ko Imana isobanukiwe ingaruka amabara atugiraho. Urugero, igitabo cyo muri Bibiliya cy’Ibyahishuwe cyahanuye ibirebana n’ibibazo abantu bahura na byo muri iki gihe, hakubiyemo intambara, inzara, urupfu rudasanzwe rutewe n’inzara hamwe n’ibyorezo. Kugira ngo Bibiliya idufashe kubyibuka, yakoresheje iyerekwa rivuga iby’abagenda ku mafarashi adasanzwe y’amabara atandukanye afite icyo asobanura.
Habanje ifarashi y’umweru, igereranya intambara ikiranuka ya Kristo Yesu. Hakurikiyeho ifarashi itukura nk’umuriro igereranya intambara zishyamiranya ibihugu. Iyo farashi yakurikiwe n’ifarashi y’umukara igereranya inzara. Nyuma yaho hakurikiraho “ifarashi igajutse, kandi uwari uyicayeho yitwaga Rupfu” (Ibyahishuwe 6:1-8). Iyo tubonye ibara rya buri farashi duhita twiyumvisha neza icyo igereranya. Muri iki gihe dushobora kwibuka ayo mafarashi n’ibyo atwigisha mu buryo bworoshye.
Muri Bibiliya harimo ingero nyinshi zigaragaza aho amabara yakoreshejwe mu buryo bw’ikigereranyo. Koko rero, uwaremye urumuri, ibara n’ijisho, akoresha amabara kugira ngo adufashe gusobanukirwa imvugo z’ikigereranyo kandi tujye twibuka neza ibyo twasomye. Ayo mabara adufasha gukusanya ibyo twumvise kandi tukabisobanukirwa. Agira ingaruka ku byiyumvo byacu, kandi akadufasha kwibuka amasomo y’ingenzi. Amabara ni impano nziza Umuremyi yaduhaye ngo twishimire ubuzima.