Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Ese kubaho iteka birashoboka?
Umuntu wa mbere ari we Adamu, yabayeho imyaka ibarirwa mu magana. Ariko amaherezo yaje gusaza, aza no gupfa. Kuva icyo gihe, abantu bagiye bakora uko bashoboye ngo badasaza, nyamara nta wigeze abaho iteka. Kubera iki? Adamu yarashaje kandi arapfa bitewe n’uko yakoze icyaha igihe yasuzuguraga Imana. Turasaza bitewe n’uko Adamu yaturaze icyaha n’urupfu.—Soma mu Ntangiriro 5:5; Abaroma 5:12.
Kugira ngo tuzabeho iteka twari dukeneye incungu (Yobu 33:24, 25). Incungu ni ikiguzi gitangwa kugira ngo umuntu runaka arekurwe. Natwe twari dukeneye gukurwa mu bubata bw’urupfu (Kuva 21:29, 30). Yesu yatanze iyo ncungu igihe yadupfiraga.—Soma muri Yohana 3:16.
Twakora iki ngo tuzabone ubuzima bw’iteka?
Abantu bose si ko bazakurirwaho uburwayi no gusaza. Koko rero, abantu basuzugura Imana ntibazabaho iteka. Abababariwe ibyaha ni bo bonyine bazabaho iteka.—Soma muri Yesaya 33:24; 35:3-6.
Kugira ngo tubabarirwe, tugomba kugira icyo dukora. Tugomba kwiga Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya kugira ngo tuyimenye. Itwigisha ukuntu twabaho neza n’icyo twakora ngo Imana izaduhe ubuzima bw’iteka.—Soma muri Yohana 17:3; Ibyakozwe 3:19.