INGINGO YO KU GIFUBIKO: ESE DUSHOBORA KWISHIMIRA UBUZIMA?
Ese dushobora kwishimira ubuzima?
“Iminsi y’ubuzima bwacu ni imyaka mirongo irindwi; twagira imbaraga zidasanzwe ikaba imyaka mirongo inani; nyamara iba yuzuyemo ibyago n’imibabaro.” —Zaburi 90:10.
AYO magambo ni ukuri kudashidikanywaho. Akenshi ubuzima bwo muri iyi si burangwa n’“ibyago n’imibabaro.” Wenda ujya wibaza uti “ese kugira imibereho irangwa n’ibyishimo muri iki gihe birashoboka?”
Reka dufate urugero rw’uwitwa Maria. Yari afite ubuzima buzira umuze, ariko ubu ntagishobora kuva aho ari kuko afite imyaka 84. Nubwo ubwenge bwe bugikora, akaba atekereza neza, ingingo z’umubiri we ntizigikora. None se ubwo wamusobanurira ute ko ashobora kwishimira ubuzima?
Wowe se byifashe bite? Ushobora kuba warigeze kwibaza niba uzigera wishimira ubuzima. Akazi ukora gashobora kuba gahora ari kamwe, ku buryo kakunaniza kandi kakakurambira. Hari n’igihe abantu baba batabona imihati ushyiraho ugakora. Nubwo waba ugenda utera imbere, ushobora kumva uhangayitse bitewe n’ibyo utinya ko byazakubaho mu gihe kizaza. Hari n’igihe ushobora kumva ufite irungu cyangwa wihebye. Mu muryango wawe hashobora kuba hahora intonganya na rwaserera. Ushobora no kuba warapfushije uwo ukunda. Umugabo witwa André yapfushije se wamukundaga cyane, azize indwara itunguranye. André avuga ko urwo rupfu rwamusigiye intimba itazigera ishira.
Uko imibabaro dufite yaba bimeze kose, hari ikibazo tugomba gusobanukirwa byanze bikunze: ese umuntu ashobora kwishimira ubuzima? Dushobora kubona igisubizo turamutse dutekereje ku buzima bwa Yesu Kristo wabaye ku isi, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 2.000. Nubwo yahuye n’ingorane nyinshi, ntibyamubujije kugira imibereho irangwa n’ibyishimo. Nitwigana urugero rwe, natwe tuzagira ibyishimo.