Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese Yesu yaribeshye igihe yavugaga ko umunyu ukayuka?

Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yabwiye abigishwa be ati “muri umunyu w’isi. Ariko se umunyu uramutse ukayutse, wasubirana uburyohe bwawo ute? Nta kindi wakoreshwa, ahubwo wajugunywa hanze abantu bakawukandagira” (Matayo 5:13). Umunyu urinda ibintu kwangirika. Ku bw’ibyo, uwo mugani wa Yesu ugaragaza ko abigishwa ba Yesu bashobora kurinda abandi kwangirika mu buryo bw’umwuka no mu by’umuco, kandi ko bagombye kubikora.

Ibirundo by’umunyu ku nyanja y’umunyu

Icyakora, hari igitabo cyagize icyo kivuga kuri ayo magambo ya Yesu, kigira kiti “umunyu wo mu karere k’Inyanja y’Umunyu washoboraga kwivanga n’indi myunyu ngugu, ugakayuka maze ugatakaza uburyohe” (The International Standard Bible Encyclopedia). Ni yo mpamvu Yesu yavuze ko umunyu wakayutse “nta kindi wakoreshwa, ahubwo wajugunywa hanze abantu bakawukandagira.” Icyo gitabo cyongeyeho kiti “nubwo kwangirika k’uwo munyu wo mu Nyanja y’Umunyu byatumaga urutwa n’indi myunyu myinshi yo mu nyanja, kuba warabonekaga mu buryo bworoshye (abantu bashoboraga kuwuyora ku nkombe z’inyanja), byatumaga ukoreshwa cyane muri Palesitina.”

Ese abari bateze Yesu amatwi basobanukiwe umugani yabaciriye uvuga ibyo gutakaza igiceri cy’idarakama?

Igiceri cy’idarakama

Yesu yaciye umugani w’umugore wari ufite ibiceri icumi by’idarakama maze agatakaza kimwe, nuko agacana itara, agakubura inzu yose maze akagishaka abyitondeye kugeza igihe akiboneye (Luka 15:8-10). Mu gihe cya Yesu, idarakama yanganaga n’igihembo cy’umubyizi umwe. Ubwo rero, amafaranga uwo mugore uvugwa muri uwo mugani yari yatakaje, yari menshi mu rugero runaka. Icyakora hari indi mpamvu yatumye ibyo yavuze bikora ku mutima abari bamuteze amatwi.

Hari ibitabo bivuga ko abagore batakaga ibiceri. Yesu ashobora kuba yarerekezaga ku giceri uwo mugore yari amaze imyaka myinshi atatse mu nzu ye, cyangwa kikaba cyari mu bishyingiranwa bye. Ibyo byaba ari byo cyangwa atari byo, gutakaza igiceri kimwe muri ibyo icumi yari afite, byari kumuhangayikisha cyane bigatuma agishakisha.

Nanone kandi, amazu y’abantu baciriritse bo mu gihe cya Yesu, yabaga yubatse mu buryo butuma atageramo urumuri rwinshi cyangwa ubushyuhe. Yabaga afite amadirishya make cyangwa akaba nta na rimwe afite. Akenshi hasi bahasasaga ibyatsi n’amashami yumye y’ibimera bitandukanye. Iyo igiceri cyatakaraga mu nzu nk’iyo, kukibona ntibyabaga byoroshye. Hari umuntu wagize icyo avuga kuri iyo ngingo, agira ati “iyo ahantu nk’aho hatakaraga ikintu gito, urugero nk’igiceri, gucana itara no gukubura mu nzu ni byo bintu byakundaga gukorwa kugira ngo bagishake bakibone.”