“Amateka ntabeshya”
Ku itariki ya 14 Kamena 2007, Ofisi y’Igihugu y’Amaposita muri Esitoniya yasohoye tembure y’urwibutso yagaragajwe iburyo. Uwo muhango waherekejwe n’itangazo rigira riti “iyi tembure yasohotse mu rwego rwo kwibuka Abanyesitoniya bazize jenoside yakozwe n’abambari ba Staline.” Hagati y’umwaka wa 1941 n’uwa 1951, Abanyesitoniya babarirwa mu bihumbi mirongo birukanywe mu gihugu cyabo.
“MURI Esitoniya hari umugani uzwi cyane ugira uti “amateka ntabeshya,” kandi no mu bindi bihugu hari imigani imeze nk’uwo. Koko rero, nubwo tudashobora guhindura amateka, hari icyo ashobora kutwigisha. Umwami w’umunyabwenge Salomo wategetse Isirayeli ya kera, yaravuze ati “ibyo byose narabibonye kandi nerekeza umutima wanjye ku murimo wose wakorewe kuri iyi si; muri icyo gihe cyose, umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.”—Umubwiriza 8:9.
Ukuri kw’ayo magambo yo muri Bibiliya kugaragazwa n’ibyabaye muri Esitoniya no mu bindi bihugu byinshi byo mu burasirazuba bw’u Burayi, mu myaka mirongo ishize. Hari ubutegetsi bwatoteje abaturage b’inzirakarengane batagira ingano, bubirukana mu bihugu byabo maze bacirirwa mu bindi bihugu bya kure cyangwa bafungirwa mu bigo bikorerwamo imirimo y’agahato.
Abahanga mu by’amateka bo muri icyo gihugu bavuga ko hari abasivili barenga 46.000 birukanywe muri icyo gihugu gito, hagati y’umwaka wa 1941 na 1951. Abenshi baziraga amashyaka babaga barimo, abandi bakazira ubwenegihugu bwabo cyangwa uko bateye. Icyakora, Abahamya ba Yehova bo baziraga imyizerere yabo.
Abantu b’Imana bibasirwa
Mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Tartu mu mwaka wa 2004, umuhanga mu by’amateka witwa Aigi Rahi-Tamm, yaravuze ati “kuva mu mwaka wa 1948 kugeza mu wa 1951, Abahamya ba Yehova 72 n’abandi bantu bifatanyaga na bo barafashwe barafungwa. Ariko kandi, abategetsi bateguye gahunda yo kwirukana abantu benshi kurushaho kandi babikora mu turere twinshi. Iyo gahunda yaje gushyirwa mu bikorwa mu ijoro ryo ku ya 1 Mata 1951, mu bihugu byo mu gace k’inyanja ya Baltique no mu bindi bihugu nka Moludaviya, mu burengerazuba bwa Ukraine na Belarusi.”
Mbere y’umwaka wa 1951, Abahamya ba Yehova bo muri Esitoniya bajyaga bafatwa bagafungwa, bagahatwa ibibazo kandi bagateshwa umutwe. Uwo mugambi mushya wo kubirukana wari ugamije kubatsemba burundu.
Iyo tariki ya 1 Mata 1951, igaragara kuri tembure twavuze tugitangira. Umubare 382 uri kuri iyo tembure, ugaragaza umubare w’Abahamya n’abana babo birukanywe uwo munsi. Muri uwo mubare harimo bamwe muri bene wabo
n’abaturanyi babo batari Abahamya. Uwo munsi ni bwo mu gihugu cyose hakozwe umukwabu wo kubafata. Muri iryo joro, abafashwe, harimo abato n’abakuru, bashyizwe muri kontineri za gari ya moshi zari zigenewe gutwara amatungo, maze berekezwa muri Siberiya.Ella Toom * wari ufite imyaka 25, yari Umuhamya wa Yehova icyo gihe. Yibuka uko yahaswe ibibazo, agira ati “umukuru w’abapolisi yagerageje kunshyiraho iterabwoba ansaba kutongera kubwiriza. Hari igihe yambajije ati ‘urashaka kubaho? Cyangwa urashaka gupfana n’Imana yawe muri aya masambu yo muri Siberiya?’” Icyakora Ella yakomeje kubwiriza ubutumwa bwiza ashize amanga. Yaciriwe muri Siberiya, akajya avanwa mu kigo kimwe gikorerwamo imirimo y’agahato akajyanwa mu kindi, mu gihe cy’imyaka igera hafi kuri itandatu.
Mu bantu amagana n’amagana bajyanywe bataburanye, harimo undi mugore wari ukiri muto w’Umuhamya witwaga Hiisi Lember. Yavuze ibyamubayeho ku itariki 1 Mata 1951, agira ati “hari nijoro, ngiye kubona mbona abantu baraje, baratubwira bati ‘tubahaye iminota 30 yo gupakira ibyanyu byose!’” Bitwikiriye ijoro maze bajyana Hiisi n’umukobwa we w’imyaka itandatu aho bategera gari ya moshi. Iyo gari ya moshi yari ishaje yagendaga ihagarara kuri buri cyapa igafata abandi Bahamya. Yongeyeho ati “badupakiye muri kontineri yatwaraga amatungo. Igishimishije ni uko amase y’amatungo yagendagamo yari yakomeye. Iyo bitaba ibyo ntitwari gushobora kuyahagararamo. Twari tumeze nk’amatungo atsindagiye muri kontineri.”
Urugendo ruteje akaga rw’ibyumweru bibiri twamaze muri iyo gari ya moshi rwaraduhungabanyije. Izo kontineri zari zipakiye bikabije kandi zarimo umwanda. Abantu bose, baba abakuru n’abato, bari bateshejwe agaciro mu buryo bukabije. Bamwe bararize banga no kurya. Icyakora Abahamya ba Yehova bateranye inkunga kandi barafashanya, bakaririmba indirimbo zo gusingiza Imana, kandi bagasangira ibyokurya babaga bafite. Bari bajyanywe ahantu bagombaga “gutura burundu,” kandi babwirwaga ko “batazigera basubira iwabo.”
Hiisi yibuka ukuntu bagenzi be bahuje ukwizera bamuteye inkunga muri ibyo bihe bigoye, agira ati “hari aho twageze maze gari ya moshi twarimo ihagarara iruhande rw’indi yari ivuye muri Moludaviya. Hari umugabo wavugiye mu kadirishya k’iyo kontineri, maze atubaza abo turi bo n’aho tujya. Twamubwiye ko twari Abahamya ba Yehova bavuye muri Esitoniya, kandi ko tutari tuzi aho tugiye. Abahamya ba Yehova bari muri gari ya moshi yari iturutse muri Moludaviya bumvise ibyo twaganiraga n’uwo mugabo. Bahise batunagira umugati munini n’imbuto.” Yunzemo ati “icyo gihe ni bwo twatangiye gusobanukirwa ko hari hakozwe umukwabu wo gufata Abahamya ba Yehova bo mu bihugu byose byari bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.”
Abakobwa babiri b’abangavu ari bo Corinna na murumuna we Ene, bamaze imyaka irenga itandatu baratandukanyijwe na nyina. Nyina w’abo bakobwa na we wari Umuhamya wa Yehova, yari yarafashwe mbere yaho ajyanwa mu kigo cyakorerwagamo imirimo y’agahato. Hanyuma, muri rya joro ritazibagirana ryo muri Mata, abo bakobwa babiri birukanywe iwabo bapakirwa muri kontineri nk’amatungo. Corinna yishimira uko byagenze icyo gihe, agira ati “igihe twari muri gari ya moshi, umubyeyi wari ufite abana babiri yadusezeranyije ko yari kuzatwitaho, kandi atwizeza ko twari kuzabana na we n’abana be.”
Byaje kugenda bite abo Bahamya bamaze kugera
iyo bajyaga? Umunsi umwe nyuma yo kugera mu butayu bwa Siberiya bukonja cyane, batangiye kubatoranyamo abagombaga gukora imirimo y’agahato, ku buryo wagira ngo ni isoko ry’abacakara. Abagabo bari bafite amasambu hafi aho bazaga gutoranya abakozi bo gukora mu masambu yabo. Corinna yaravuze ati “twigeze kubumva basigana, umwe avuga ati ‘dore umaze kubona uwo kugutwarira tingatinga, nanjye uyu ni uwanjye,’ cyangwa ukumva undi avuga ati ‘namaze gufata babiri bashaje! Nawe rero ugomba kubanza kubafata.’”Corinna na Ene bari abakobwa b’intwari. Nyuma yaho baje kuvuga bati “twakumbuye mama cyane. Twifuzaga nibura kongera kumuhobera.” Nubwo byari bimeze bityo ariko, ukwizera kwabo ntikwigeze gucogora, kandi bakomeje kugira ibyishimo. Corinna yunzemo ati “ku ruhande rumwe, kuba mama ataraturebaga byari byiza, kuko iyo aza kubona uko twabaga dukora imirimo mu mbeho ikaze, twambaye utwenda tudafashije, yari kwicwa n’agahinda.”
Nta gushidikanya ko abantu b’inzirakarengane bo muri Esitoniya no mu bindi bihugu bahuye n’akarengane gakabije, kandi muri bo harimo n’Abahamya ba Yehova. (Reba agasanduku gafite umutwe ugira uti “Ubugome ‘buteye ubwoba.’”) Nubwo Abahamya ba Yehova bo muri Esitoniya bagiriwe nabi kandi bakababazwa, baracyari abantu bishimye kandi barangwa n’umwete.
Ibyiza biri imbere
Bibiliya itwizeza ko Yehova Imana yanga akarengane. Igira iti ‘umuntu wese ukora ibyo, ni ukuvuga ukora ibidahuje n’ubutabera wese, ni ikintu Yehova Imana yawe yanga urunuka’ (Gutegeka kwa Kabiri 25:16). Nubwo Imana yihanganiye ibibi mu gihe cyahise, vuba aha igiye kuvanaho akarengane n’ibibi. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho; uzitegereza aho yabaga umubure. Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:10, 11.
Koko rero, ibyiza biri imbere! Nubwo nta cyo twahindura ku byabaye, hari icyo twakora kugira ngo tuzagire imibereho myiza mu gihe kizaza. Ngaho egera Imana, maze umenye icyo wakora ngo uzagire imibereho ishimishije mu isi izaba irangwa no gukiranuka.—Yesaya 11:9.
^ par. 10 Inkuru y’ibyabaye mu mibereho ya Ella Toom iboneka mu igazeti ya Nimukanguke! yo muri Mata 2006, ku ipaji ya 20-24 (mu gifaransa).