Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubutumwa bwiza mu ndimi 500

Ubutumwa bwiza mu ndimi 500

Ubutumwa bwiza mu ndimi 500

MU GIHE cy’intambara yabaye mu Rwanda, abari bagize itsinda rito ry’abahinduzi barahunze basiga ibintu byabo. Icyakora bakoze uko bashoboye bahungana orudinateri, bazijyana mu nkambi. Kuki babigenje batyo? Bashakaga gukomeza guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Umugore wari ukiri muto wo mu Majyepfo y’uburasirazuba bw’Aziya, yararaga ijoro ryose yandika kuri orudinateri. Yabaga ananiwe kandi ubushyuhe butamworoheye, ari na ko buri gihe umuriro ubura, maze bikabangamira umurimo we wo guhindura. Yari agamije iki? Yahataniraga kurangiza ibyo yabaga ahindura, mbere y’uko igihe ntarengwa cyo kubicapa kigera.

Abo ni bamwe mu bahinduzi benshi bagera ku 2.300, bitangiye gukora uwo murimo, bakaba bari mu turere turenga 190 two hirya no hino ku isi. Bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 20 na 90, kandi bakora batizigamye kugira ngo bafashe abantu kubonera ihumure mu butumwa bwa Bibiliya buboneka mu ndimi 500.—Ibyahishuwe 7:9.

Kubwiriza abantu bavuga indimi zitandukanye

Mu myaka ya vuba aha, umurimo w’ubuhinduzi ukorwa n’Abahamya ba Yehova wagiye ukorwa mu rugero rwagutse kuruta mbere hose. Urugero, mu mwaka wa 1985 igazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohokeraga icyarimwe mu ndimi zigera kuri 23, icyo gihe bikaba byari ibintu bidasanzwe. Muri iki gihe, Umunara w’Umurinzi uboneka mu ndimi zigera ku 176, kandi nomero zose zigasohokera icyarimwe kugira ngo abasomyi bo ku isi yose bashobore kwiga ibintu bimwe, kandi babyigire igihe kimwe.

Mu ndimi zimwe na zimwe zigera nko kuri 50, Umunara w’Umurinzi ni cyo kinyamakuru cyonyine gisohoka buri gihe. Kubera iki? Impamvu ni uko andi macapiro adashishikazwa no gusohora inyandiko ziri mu ndimi zivugwa na ba kavukire. Nyamara Abahamya ba Yehova bo ku isi yose bo, bakoresha ubutunzi bwabo batanga impano ku bushake, kugira ngo Ijambo ry’Imana ndetse n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, bishobore kuboneka aho bikenewe hose.—2 Abakorinto 8:14.

Abantu bishimira ubutumwa bwo muri Bibiliya iyo buri mu rurimi rwabo. Urugero, vuba aha ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byasohotse mu rurimi rwa Misikito, ruvugwa n’abantu bagera ku 200.000 bo muri Nikaragwa. Hari umugore wasabye ko bamuha Igitabo cy’amateka ya Bibiliya * mu rurimi rwa Misikito. Igihe bamuzaniraga icyo gitabo, umupasiteri wo mu gace yari atuyemo yari ahari. Uwo mupasiteri akimara kubona icyo gitabo cyiza cyane, yahise ashaka kukimusaba. Uwo mugore yanze guha uwo mupasiteri icyo gitabo, nubwo yari yamubwiye ko amuha ibiro 20 by’ikawa kugira ngo akimuhe.

Mu myaka icumi ishize, ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byahinduwe mu ndimi zirenga cumi n’ebyiri zivugwa na ba kavukire bo muri Megizike, hakubiyemo Ikimaya, Ikinahwatili n’Igitsotsili. Mu myaka itageze ku icumi, amatorero y’Abahamya ba Yehova yo muri icyo gihugu akoresha indimi zivugwa na ba kavukire n’iz’amarenga, yariyongereye ava kuri 72 agera ku matorero arenga 1.200. Nubwo Abahamya ba Yehova babiba imbuto z’ubutumwa bwa Bibiliya mu mitima y’abantu, barareka Imana akaba ari yo ikuza izo mbuto z’ukuri.—1 Abakorinto 3:5-7.

Bibiliya yo muri iki gihe ihinduye mu ndimi 80

Mu myaka ya vuba aha, Abahamya ba Yehova bashyizeho imihati kugira ngo bahindure Bibiliya yitwa Ibyanditswe Byera: Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo mu ndimi 80. Ibyo byageze ku ki? Hari Umuhamya wa Yehova wo muri Afurika y’Epfo wagize icyo avuga igihe iyo Bibiliya yasohokaga mu Gitswana, agira ati “mbega ukuntu tubonye igikoresho cyiza. Iyi Bibiliya izatuma ndushaho kwishimira Ijambo ry’Imana. Ikoresha imvugo yoroheje, kandi kuyisoma birashimishije.” Umusomyi wa Bibiliya wo muri Mozambike uvuga ururimi rw’Igitsonga, na we yaravuze ati “nubwo twari dufite ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, kuba nta Bibiliya twagiraga byari bimeze nko kumva inkuba zikubita, imirabyo ikarabya, ariko ugategereza ko imvura igwa ugaheba! Icyakora imvura yaguye ubwo twabonaga Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu rurimi rw’Igitsonga.”

Mu buryo butangaje, hari ubuhanuzi bwa kera burimo busohozwa n’abantu bahindura ubutumwa bwiza bukubiye muri Bibiliya kandi bakabukwirakwiza. Yesu yabihanuye agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”—Matayo 24:14.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 25]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

UBUHINDUZI BW’ISI NSHYA

Iboneka yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo

1950 1*

1970 7*

1990 13*

2000 36*

2010 80*

IBINDI BITABO

1950 88*

1960 125*

1970 165*

1980 190*

1990 200*

2010 500*

*UMUBARE W’INDIMI

[Amafoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]

Abahinduzi bagera ku 2.300, bitangiye guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi 500.

BÉNIN

SILOVENIYA

ETIYOPIYA

U BWONGEREZA