Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Ni iki cyatumye umugabo wakundaga gutembera ku ipikipiki, wari warasabitswe n’ibiyobyabwenge kandi akunda siporo, ahitamo kuba umubwiriza w’igihe cyose? Ni iki cyatumye umugabo wahoze atunzwe no gukina urusimbi areka iyo ngeso, maze agashaka akazi kiyubashye kugira ngo abone uko atunga umuryango we? Ni iki cyatumye umugore ukiri muto wakuriye mu muryango w’Abahamya ba Yehova ariko akaza kureka gukurikiza amahame ya Bibiliya, yongera gutekereza ku buzima bwe? Reka turebe icyo babivugaho.

UMWIRONDORO

AMAZINA: TERRENCE J. O’BRIEN

IMYAKA: 57

IGIHUGU: OSITARALIYA

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI NARASABITSWE N’IBIYOBYABWENGE, KANDI NKUNDA GUTEMBERA KU IPIKIPIKI

IBYAMBAYEHO: Nakuriye mu mugi wa Brisbane ubamo urujya n’uruza rw’abantu, akaba ari umurwa mukuru wa leta ya Queensland. Iwacu twari Abagatolika, ariko maze kugira imyaka umunani, ntitwongeye kujya mu misa cyangwa ngo tuganire ku by’idini. Maze kugira imyaka icumi, twimukiye ahitwa i Gold Coast muri Ositaraliya. Twabaga hafi y’umwaro w’inyanja, kandi nabyirutse nkora siporo yo koga n’iyo bakora bambaye ibintu bibafasha kunyerera ku mazi.

Nubwo byari bimeze bityo, mu buto bwanjye sinigeze nishima. Data yadutaye mfite imyaka umunani, kandi mama yahise ashaka undi mugabo. Iwacu bahoraga basinze, kandi ntihaburaga intonganya. Hari igihe ababyeyi banjye bigeze gutongana bikabije ari nijoro. Icyo gihe nicaye ku buriri, maze ndahira ko ninshaka ntazigera ntongana n’umugore wanjye. Nubwo twari dufite ibyo bibazo, umuryango wacu wakomeje kunga ubumwe. Wari ugizwe n’abana batandatu, mama n’umugabo we.

Igihe nari hafi kugira imyaka 20, abenshi mu rungano rwanjye bigomekaga ku butegetsi. Banywaga marijuana, itabi n’ibindi biyobyabwenge, kandi bari abasinzi. Nifatanyije n’urungano rwanjye tukajya twiberaho nta cyo twitayeho. Nanone kandi, nakundaga gutembera ku ipikipiki. Nubwo nagize impanuka zikomeye incuro ebyiri zose, nakomeje gukunda ipikipiki, maze niyemeza kwambukiranya Ositaraliya nyitwaye.

Ariko nubwo nari mfite uwo mudendezo wose, akenshi numvaga nihebye iyo natekerezaga ku bibera mu isi, kandi nkabona ukuntu abantu benshi batari bitaye ku bibazo duhura na byo. Nifuzaga cyane kumenya ukuri ku bihereranye n’Imana, idini ndetse n’ibibera ku isi. Ariko ubwo nabazaga abapadiri babiri b’Abagatolika ibibazo nibazaga, ibisubizo bampaye byanteye urujijo. Nongeye kubaza ibyo bibazo abapasiteri batandukanye b’Abaporotesitanti, ariko ibisubizo bampaye na byo byatumye manjirwa. Nyuma yaho, incuti yanjye yamfashije guhura n’Umuhamya wa Yehova witwaga Eddie. Naganiriye na Eddie incuro enye zose, kandi buri gihe yakoreshaga Bibiliya kugira ngo ansubize ibibazo nibazaga. Ngitangira kuganira na we, nahise mbona ko ibyo yambwiraga bidasanzwe. Icyakora icyo gihe, sinigeze numva ko ngomba guhindura imibereho yanjye.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Mu rugendo nakoze nambukiranya Ositaraliya, naganiriye n’undi Muhamya twahuriye mu nzira. Ariko maze gusubira muri Queensland, namaze amezi atandatu ntongeye guhura n’Abahamya ba Yehova.

Umunsi umwe, igihe navaga ku kazi njya mu rugo, nabonye abagabo babiri bambaye neza bafite amasakoshi bagenda mu muhanda. Naketse ko bari Abahamya ba Yehova. Narabegereye nsanga ari bo koko, maze mpita mbasaba kunyigisha Bibiliya. Nahise ntangira kujya mu materaniro y’Abahamya, ndetse nza no kujya mu ikoraniro ryabereye i Sydney mu mwaka wa 1973. Icyakora igihe abagize umuryango wanjye, ariko cyane cyane mama, bamenyaga ibyo nari ndimo, byarabababaje cyane. Ibyo byatumye ntakomeza kwifatanya n’Abahamya, nubwo hari n’izindi mpamvu zabinteye. Namaze umwaka nikinira undi mukino nakundaga cyane bakina bakoresheje inkoni.

Icyakora naje kubona ko naherukaga kugira ibyishimo nyakuri, igihe niganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Nongeye kuganira na bo maze ntagira kujya mu materaniro. Nanone, nahagaritse ubucuti nari mfitanye n’abantu banywaga ibiyobyabwenge.

Ibyo namenye ku bihereranye n’umugabo witwa Yobu uvugwa muri Bibiliya, ni byo byamfashije guhindura imibereho yanjye. Icyo gihe Umuhamya w’umugwaneza ariko utarajenjekaga witwa Bill ni we wanyigishaga Bibiliya. Tumaze gusuzuma inkuru ya Yobu, Bill yambajije abandi bantu Satani yagiye arega ko bakorera Imana batabikuye ku mutima (Yobu 2:3-5). Nahise mubwira abantu benshi bavugwa muri Bibiliya nari nzi, maze Bill akajya ansubiza ati “yego rwose, abo na bo barimo.” Hanyuma yampanze amaso, maze arambwira ati “Satani arakurega nawe.” Naratangaye cyane. Mbere yaho, nari nzi ko inyigisho nigaga ari ukuri. Ariko icyo gihe bwo namenye ko nagombaga gushyira mu bikorwa ibyo nigaga. Nyuma y’amezi ane narabatijwe, maze mba Umuhamya wa Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Njya ntekereza uko ubuzima bwanjye buba bumeze iyo nza kuba mbaho mu buryo budahuje n’amahame ya Bibiliya, maze nkumva ubwoba buranyishe. Birashoboka cyane rwose ko mba narapfuye, kubera ko abenshi mu bahoze ari incuti zanjye bishwe n’ibiyobyabwenge n’inzoga. Nanone kandi, babanye nabi n’abo bashakanye. Ntekereza ko nanjye ari uko byari kungendekera.

Ubu narashatse, kandi jye n’umugore wanjye Margaret dukora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Ositaraliya. Nta n’umwe mu bagize umuryango wanjye wifatanyije nanjye mu gusenga Yehova. Icyakora, mu gihe cy’imyaka myinshi, jye na Margaret twashimishijwe no kwigisha abantu batandukanye Bibiliya, hakubiyemo n’abagabo n’abagore, bahinduye imibereho yabo nk’uko nanjye nabigenje. Ibyo byatumye tubona incuti nyinshi kandi z’inkoramutima. Byongeye kandi, Margaret wakuriye mu muryango w’Abahamya, yamfashije guhigura umuhigo nahize, ubu hakaba hashize imyaka igera kuri 40. Tumaze imyaka irenga 25 dushakanye, kandi tubanye neza cyane. Yego ntitwumvikana kuri buri kantu kose, ariko kugeza ubu ntituratongana. Twumva ibyo byose tubikesha kuba tuzi Bibiliya.

UMWIRONDORO

AMAZINA: MASAHIRO OKABAYASHI

IMYAKA: 39

IGIHUGU: U BUYAPANI

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NAKINAGA URUSIMBI

IBYAMBAYEHO: Nakuriye mu gace gato ka Iwakura, ugereranyije hakaba hari urugendo rw’iminota mirongo itatu muri gari ya moshi uvuye Nagoya. Ndibuka ko data na mama bari abantu bagwa neza cyane. Icyakora naje kumenya ko data yari umuyakuza, ibyo bikaba bisobanura ko yari umwe mu bagize agatsiko k’amabandi. Yamaze igihe runaka acuruza magendu kugira ngo atunge umuryango wacu wari ugizwe n’abantu batanu. Buri munsi yabaga yasinze, kandi yaje kwicwa n’umwijima igihe nari mfite imyaka 20.

Kubera ko Data yari Umunyakoreya, abandi bantu twari duturanye baratwishishaga. Kuba abantu baratwishishaga kandi nkaba nari mfite n’ibindi bibazo, byatumye igihe cyanjye cy’amabyiruka kimbera kibi. Nagiye mu mashuri yisumbuye, ariko nkajya njya kwiga rimwe na rimwe, kandi nyuma y’umwaka umwe nahise mbireka. Nari ku rutonde rw’abantu bateza umutekano muke bazwi n’ibiro by’abapolisi, noneho byakubitiraho ko data yakomokaga muri Koreya, kubona akazi bikangora. Amaherezo nabonye akazi, ariko nza kuvunika amavi ku buryo ntongeye gukora imirimo isaba imbaraga.

Natangiye kubaho ntunzwe no gukina pachinko, uwo akaba ari umukino wo mu bwoko bw’urusimbi. Icyo gihe nabanaga n’umukobwa wansabaga gushaka akazi gafatika, maze tugashyingiranwa. Ariko amafaranga menshi nakuraga mu rusimbi, yatumaga ntifuza guhindura imibereho yanjye.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Umunsi umwe, Umuhamya wa Yehova yaje kubwiriza iwacu, maze ansigira igitabo kivuga uko ubuzima bwabayeho (La vie: comment est-elle apparue? Évolution ou création?). Sinari narigeze nibaza icyo kibazo. Icyakora maze gusoma icyo gitabo, niyemeje kwiga Bibiliya. Buri gihe nibazaga uko bigenda iyo umuntu apfuye. Ibisubizo byumvikana neza nabonye muri Bibiliya ku bihereranye n’icyo kibazo hamwe n’ibindi nibazaga, byatumye numva meze nk’uhumutse.

Nabonye ko ari ngombwa gushyira mu bikorwa ibyo nigaga muri Bibiliya. Ku bw’ibyo nashyingiranywe n’umugore wanjye mu buryo bwemewe n’amategeko, ndeka kunywa itabi, nkata imisatsi yanjye miremire nari narahinduye umuhondo, maze ntangira kugira isura ikeye, kandi ndeka no gukina urusimbi.

Kureka ibyo byose ntibyanyoroheye. Urugero, jye sinari kubona imbaraga zo kureka itabi, ariko gusengana umwete no kwishingikiriza kuri Yehova Imana, byatumye nshobora kurireka. Nanone, akazi nabanje gukora maze kureka pachinko kari kabi cyane. Nabonaga kimwe cya kabiri cy’amafaranga nungukaga ngikina urusimbi. Uretse n’ibyo, ako kazi ntikari koroshye, kandi karananizaga cyane. Umurongo w’Ibyanditswe wo mu Bafilipi 4:6, 7 waramfashije muri ibyo bihe bigoranye. Aho hagira hati “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda ubushobozi bwanyu bwo gutekereza binyuze kuri Kristo Yesu.” Incuro nyinshi, nagiye nibonera ko iryo sezerano ari ukuri.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Ngitangira kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, umugore wanjye ntiyabyishimiye. Ariko igihe yabonaga ko nahindutse, na we yifatanyije nanjye kwiga Bibiliya, maze dutangira kujya tujyana mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Ubu twembi turi Abahamya ba Yehova, kandi twishimira kuba dukorera Yehova!

Mbere y’uko niga Bibiliya, nibwiraga ko mfite ibyishimo. Icyakora, ubu nzi icyo kugira ibyishimo nyakuri ari cyo. Kubaho ukurikiza amahame ya Bibiliya ntibyoroshye, ariko nzi neza ko kubaho gutyo ari byo byiza cyane kurusha ibindi.

UMWIRONDORO

AMAZINA: ELIZABETH JANE SCHOFIELD

IMYAKA: 35

IGIHUGU: U BWONGEREZA

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NASHIMISHWAGA NO KWIDAGADURA MU MPERA Z’ICYUMWERU

IBYAMBAYEHO: Nakuriye mu mugi muto wa Hardgate uri hafi y’umugi wa Glasgow muri Écosse. Igihe nari mfite imyaka irindwi, mama wari warabaye Umuhamya wa Yehova, yatangiye kunyigisha Bibiliya. Icyakora maze kugira imyaka 17, nashishikazwaga no kwifatanya n’incuti zanjye twiganaga, tukajya mu bitaramo byo kubyina, tukumva imizika y’akahebwe, kandi tukanywa inzoga nyinshi. Sinajyaga ntekereza ku kintu cyose gifitanye isano n’Imana cyangwa Bibiliya. Icyabaga kinshishikaje ni ukwidagadura mu mpera z’icyumweru. Icyakora, ibyo byose byaje guhinduka ubwo nari mfite imyaka 21.

Nagiye gusura bene wacu baba muri Irilande y’Amajyaruguru, maze ngezeyo mbona umutambagiro w’Abaporotesitanti. Icyo gihe nababajwe cyane n’ukuntu Abaporotesitanti n’Abagatolika bagiriranaga urwikekwe kandi bakangana, maze bituma nongera gutekereza. Nibutse ibintu mama yari yaranyigishije muri Bibiliya, kandi nari nzi ko Imana itajya na rimwe yemera abantu birengagiza amahame yayo arangwa n’urukundo. Naje kubona ko nabagaho nkora ibinshimisha gusa, kandi nkirengagiza kubaho nk’uko Imana ibishaka. Nahise niyemeza ko ninsubira iwacu muri Écosse, nziga Bibiliya mbigiranye ubwitonzi.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Igihe nasubiraga mu materaniro y’Abahamya ba Yehova yaberaga mu gace k’iwacu, numvaga ntisanzuye kandi mfite ubwoba. Icyakora, buri wese yampaye ikaze, bituma numva nisanga. Ubwo natangiraga gushyira mu bikorwa ibyo nigaga muri Bibiliya, umwe mu bagize itorero ugwa neza cyane yanyitayeho mu buryo bwihariye. Yatumye nongera kumva nanjye ndi umwe mu bagize itorero. Incuti nahoze nifatanya na zo zakomeje kuntumira mu bitaramo bya nijoro, ariko nazibwiye ko nari nariyemeje kubaho nkurikiza amahame ya Bibiliya. Amaherezo zaretse kuntumira.

Mu gihe cyashize, nabonaga ko Bibiliya ari igitabo cy’amategeko gusa. Icyakora ubu si ko mbibona. Natangiye kubona ko abantu bavugwa muri Bibiliya ari abantu babayeho koko, bari bameze nkanjye kandi bafite intege nke nk’izanjye. Na bo bakoraga amakosa, ariko iyo bicuzaga babivanye ku mutima Yehova yarabababariraga. Ibyo byatumye nizera ko iyo nza gukora uko nshoboye kugira ngo nshimishe Imana yari kumbabarira kandi ikirengagiza amakosa nayikoreye, nubwo nkiri muto nari narayiteye umugongo.

Imyifarire ya mama na yo yarantagaje cyane. Nubwo nari narataye Imana, we ntiyigeze abikora. Kuba yarakomeje kuba indahemuka, byatumye mbona ko gushyiraho imihati ngakorera Yehova nta gihombo kirimo. Nkiri muto najyaga njyana na mama kubwiriza ku nzu n’inzu, ariko ntibyanshimishaga, kandi numvaga ntashobora kumara amasaha menshi mbwiriza. Icyakora ubu bwo nafashe umwanzuro wo gushyira mu bikorwa isezerano Yesu yatanze muri Matayo 6:31-33. Iryo sezerano rye rigira riti ‘ntimugahangayike mugira muti “tuzarya iki?” cyangwa muti “tuzanywa iki?” cyangwa muti “tuzambara iki?” . . . kuko so wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose. Nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, naho ibyo bintu bindi byose muzabihabwa.’ Maze kubatizwa nkaba umwe mu Bahamya ba Yehova, naretse akazi nakoraga buri gihe, nshaka akazi nkora igihe gito, maze mba umubwiriza w’igihe cyose.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Igihe nari nkiri muto nashishikazwaga no kwidagadura mu mpera z’icyumweru, ariko sinigeze numva nyuzwe. Numvaga ko kubaho nta cyo bimaze. Kubera ko ubu nsigaye nkorera Yehova mu buryo bwuzuye, numva nyuzwe rwose. Nishimira kubaho, kandi ubuzima bwanjye bufite intego. Ubu narashatse, kandi jye n’umugabo wanjye dusura amatorero atandukanye y’Abahamya ba Yehova buri cyumweru, kandi tukayatera inkunga. Mbona ko uwo murimo ari inshingano yiyubashye kuruta izindi zose nahawe. Nshimira Yehova kuba yarampaye ubundi buryo bwo kumukorera!

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 27]

“Ngitangira kuganira na we, nahise mbona ko ibyo yambwiraga bidasanzwe. Icyakora icyo gihe, sinigeze numva ko ngomba guhindura imibereho yanjye”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 29]

“Jye sinari kubona imbaraga zo kureka itabi. Ariko gusengana umwete no kwishingikiriza kuri Yehova Imana, byatumye nshobora kurireka”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 30]

“Nabonaga ko Bibiliya ari igitabo cy’amategeko gusa. Icyakora ubu si ko mbibona. Natangiye kubona ko abantu bavugwa muri Bibiliya ari abantu babayeho koko, bari bameze nkanjye kandi bafite intege nke nk’izanjye”