Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umwuka wera ni iki?

Umwuka wera ni iki?

Umwuka wera ni iki?

YESU yigeze kubaza abigishwa be ati “ni nde mubyeyi muri mwe umwana we yasaba ifi, maze akamuha inzoka aho kumuha ifi? Cyangwa se nanone yamusaba igi akamuha sikorupiyo” (Luka 11:11, 12)? Abana bo mu mugi wa Galilaya bakundaga amagi n’amafi. Bityo rero, basabaga ababyeyi babo ayo magi n’amafi kuko ari yo babaga bashaka.

Yesu yavuze ko twagombye gukomeza gusaba umwuka wera dutitiriza, nk’uko umwana ushonje asaba ibyokurya (Luka 11:9, 13). Gusobanukirwa icyo umwuka wera ari cyo, bizadufasha kumenya neza icyo watumarira mu mibereho yacu. Reka tubanze dusuzume icyo Bibiliya yigisha ku bihereranye n’umwuka wera.

“Imbaraga z’Isumbabyose”

Ibyanditswe bigaragaza neza ko umwuka wera ari imbaraga Imana ikoresha mu gusohoza ibyo ishaka. Igihe marayika Gaburiyeli yabwiraga Mariya ko nubwo yari isugi yari kuzabyara umwana w’umuhungu, uwo mumarayika yaramubwiye ati “umwuka wera uzakuzaho, kandi imbaraga z’Isumbabyose zizagutwikira. Iyo ni na yo mpamvu umwana uzavuka azitwa uwera, Umwana w’Imana” (Luka 1:35). Dukurikije ibyavuzwe na Gaburiyeli, umwuka wera ufitanye isano n’“imbaraga z’Isumbabyose.”

Hari indi mirongo yo muri Bibiliya igaragaza igitekerezo nk’icyo. Umuhanuzi Mika yaravuze ati ‘jyeweho nuzuye imbaraga nzihawe n’Umwuka w’Uwiteka’ (Mika 3:8). Yesu yasezeranyije abigishwa be ati “muzahabwa imbaraga umwuka wera nubazaho” (Ibyakozwe 1:8). Nanone kandi, intumwa Pawulo yavuze ibihereranye n’‘imbaraga z’umwuka wera.’—Abaroma 15:13, 19.

None se dukurikije ibyo tumaze kubona, ni uwuhe mwanzuro dushobora gufata? Hari isano ya bugufi hagati y’umwuka wera n’imbaraga z’Imana. Umwuka wera ni uburyo Yehova akoresha kugira ngo yerekane imbaraga ze. Muri make, umwuka wera ni imbaraga Imana ikoresha, kandi izo mbaraga zayo ziratangaje cyane. Ntidushobora kwiyumvisha imbaraga zari zikenewe kugira ngo isanzure ry’ikirere riremwe. Binyuze ku muhanuzi Yesaya, Yehova yavuze ko dukwiriye gutekereza kuri aya magambo agira ati “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.”—Yesaya 40:26.

Bityo rero, Bibiliya igaragaza ko kuba isanzure ry’ikirere riri kuri gahunda, kandi ibirigize bikaba bikorana neza, ribikesha “imbaraga nyinshi” z’Imana Ishoborabyose cyangwa ububasha bwayo. Biragaragara neza ko imbaraga Imana ikoresha ari nyinshi cyane, kandi ni zo zitubeshaho.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibyo umwuka wera wakoze.”

Yehova ashobora gukoresha umwuka wera mu rugero rwagutse, nk’uko yabigenje igihe yaremaga isanzure ry’ikirere. Ariko nanone ashobora kuwukoresha kugira ngo afashe abantu. Bibiliya irimo ingero nyinshi zigaragaza uko umwuka wera w’Imana wahaye abagaragu bayo imbaraga.

“Umwuka wa Yehova uri kuri jye”

Umurimo wa Yesu ni urugero rushishikaje rugaragaza muri make ukuntu umwuka wera Imana itanga, ushobora guha imbaraga abagaragu bayo. Yesu yabwiye abantu b’i Nazareti ati “umwuka wa Yehova uri kuri jye” (Luka 4:18). Ni ibihe bintu Yesu yagezeho kubera ko yari “afite imbaraga z’umwuka” (Luka 4:14)? Yakijije abantu indwara zose, acubya umuhengeri w’inyanja yari yarubiye, agaburira abantu babarirwa mu bihumbi akoresheje imigati mike n’amafi make, kandi azura abapfuye. Intumwa Petero yabwiye Abayahudi ko Yesu yari umuntu ‘Imana yaberetse ku mugaragaro binyuze ku mirimo ikomeye n’ibitangaza n’ibimenyetso Imana yakoze ibinyujije kuri we.’—Ibyakozwe 2:22.

Muri iki gihe, umwuka wera ntugikora ibitangaza nk’ibyo. Ariko kandi, hari ibintu bikomeye ushobora kudukorera. Nk’uko Yesu yabyijeje abigishwa be, Yehova aha abamusenga umwuka wera abigiranye ubuntu (Luka 11:13). Ku bw’ibyo, intumwa Pawulo yashoboraga kuvuga ati “mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku Mana, yo impa imbaraga (Abafilipi 4:13). Ese nawe umwuka wera ushobora kuguha imbaraga nk’izo? Ingingo ikurikira irasubiza icyo kibazo.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Impamvu umwuka wera atari umuntu

Bibiliya igereranya umwuka wera n’amazi. Igihe Imana yasezeranyaga abagize ubwoko bwayo ko yari kubaha imigisha, yaravuze iti “uwishwe n’inyota nzamusukiraho amazi, nzatembesha imigezi ku butaka bwumye, urubyaro rwawe nzarusukaho Umwuka wanjye n’abana bawe nzabaha umugisha.”—Yesaya 44:3.

Iyo Imana isutse umwuka wayo ku bagaragu bayo, ‘buzura umwuka wera,’ cyangwa mu yandi magambo ‘bakuzuzwa umwuka wera.’ Yesu, Yohana Umubatiza, Petero, Pawulo, Barinaba n’abigishwa bari bateraniye hamwe kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, bose bavugwaho kuba baruzuye cyangwa bakuzuzwa umwuka wera.—Luka 1:15; 4:1; Ibyakozwe 4:8; 9:17; 11:22, 24; 13:9.

Ngaho noneho tekereza: ese birashoboka ko umuntu ‘yasukwa’ ku bantu benshi batandukanye? Bishoboka bite se ko umuntu ‘yakuzura’ itsinda ryose ry’abantu? Ibyo ntibishyize mu gaciro rwose. Bibiliya igaragaza ko abantu bujujwe ubwenge, ubumenyi nyakuri n’ibindi, ariko nta na hamwe ivuga ko umuntu yujujwe undi muntu.—Kuva 28:3; Luka 2:40, Bibiliya Yera; Abakolosayi 1:9.

Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “umwuka” ari ryo pneuʹma, nanone rishobora gusobanura imbaraga zitagaragara. Hari igitabo cyavuze ko ijambo pneuʹma “risobanura mbere na mbere umuyaga . . . rigasobanura umwuka duhumeka, hanyuma mu buryo bw’umwihariko rigasobanura umwuka [wera], kubera ko kimwe n’umuyaga uwo mwuka na wo utagaragara, udafatika, kandi ukaba ufite imbaraga.”—Vine’s Expository Dictionary of New Testament Words.

Ubwo rero biragaragara ko umwuka wera atari umuntu. *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 19 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ku ipaji ya 201 kugeza ku ya 204, ahari umutwe uvuga ngo “Ukuri ku bihereranye na Data, Umwana n’umwuka wera.”

[Aho ifoto yavuye]

Photodisc/SuperStock