UMUNARA W’UMURINZI Kanama 2009
INGINGO Y'IBANZE
Ese amadini yose ni ay’ukuri?
ese amadini yose agana ahantu hamwe? suzuma icyo Yesu yavuze kuri iyo ngingo.
INGINGO Y'IBANZE
Idini ry’ukuri rifasha abantu gukurikiza amahame yo mu rwego rwo hejuru arebana n’iby’umuco
Soma icyo Bibiliya yigisha ku birebana nʼishyingiranwa, gutana kwʼabashakanye nʼubusambanyi.
INGINGO Y'IBANZE
Idini ry’ukuri rifasha abantu kugaragaza urukundo rwa kivandimwe
Ni irihe dini ryigisha abayoboke baryo kwirinda amacakubiri ashingiye kuri politiki, ivanguramoko nʼinzego zʼimibereho?
INGINGO Y'IBANZE
Idini ry’ukuri rifasha abantu kubaha Ijambo ry’Imana
Yesu yagaragaje ko Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya, rigomba kubahwa. Ese hari idini ryo muri iki gihe rimwigana?
IBANGA RYO KUGIRA IBYISHIMO MU MURYANGO
Uko mwakoresha neza amafaranga
Uko mukoresha amafaranga bikunze guteza ubwumvikane buke mu muryango. Suzuma ukuntu Bibiliya isshobora kubafasha gukemura ibibazo bifitanye isano nʼamafaranga.
Ese wemera ko Imana ikuvugisha buri munsi?
Menya uko gusoma Bibiliya buri munsi byakugirira akamaro
JYA WIGISHA ABANA BAWE
Rahabu yumvise inkuru z’ibyo Imana yakoze
Ni iki cyatumye Rahabu ahisha abatasi bʼAbisirayeli?